Inkuru dukesha igihe.com

Abakozi barenga 100 bakoreraga uruganda rw’imigati rwitwa JAVA, rwakoreraga mu karere ka Kicukiro, baguye mu kantu nyuma yaho uwari umukoresha wabo Andrew Kagwa ukomoka muri Uganda, atorotse akava mu Rwanda, atabahembye abakozi be amafaranga arenga miliyoni 7 n’andi arenga miliyoni 8 yambuye banki ya KCB .

Bamwe muri aba bakozi bakoreraga uru ruganda baganiriye na IGIHE bavuga ko rumaze umwaka n’amezi 9 rukora, uyu Mugande akoresha abakozi barenga 100, barimo abakora imigati, abatwara imodoka, abajya kuyigurisha n’abandi batandukanye, akaba yari amezi arenga 4 atabishyura. Amafaranga yabagombaga bose hamwe akabarirwa mu mafaranga agera kuri miliyoni 7.9. Uyu mukoresha wabo ku itariki ya 15 Ukuboza 2013 ni bwo bamubuze.

Umwe muri aba bakozi yagize ati “Uwari umukoresha wacu Andrew Kagwa, twari tumaze umwaka n’amezi 9 tumukorera, ariko yari amaze amezi arenga 4 atatwishyura, yajyaga aduha ibyo kurya rimwe na rimwe ukabona aguhaye ibihumbi 2, ubwo twe tugakomeza tugakora, bwagiye gucya dusanga yagiye we n’umugore we n’abavandimwe be babiri ntitwongera kumuca iryera.”

Yakomeje avuga ko bakimara guhura n’iki kibazo, bahise bihutira kubwira Polisi kugira ngo bacunge neza uwo mugabo adatwara imashini zari zirimo, bagera no ku Karere ka Kicukiro ariko batangazwa kuvugana n’Ushinzwe abakozi, akababwirwa ko uru ruganda nk’Akarere katari karuzi.

Yagize ati “Twakubiswe n’inkuba nyuma yo kumva ko ngo urwo ruganda rutazwi mu karere, ibyose birashoboka mu gihe bari bamaze umwaka wose barusoresha dore ko rwari runafite amafaranga menshi, twe turabona ubuyobozi ntacyo budukorera ngo buturenganure nk’urubyiruko kuko ubona batubwira ngo tujye mu nkiko kandi bakadufashije, dore ko uru ruganda rwaje muri uyu Murenge ku buryo buzwi, kandi rwari rufite ibyangombwa.”

Uyu muturage avuga ko Banki ya KCB kugeza ubu ariyo irufite mu maboko kuko ngo yari ifitiwe umwenda n’uyu mugabo. Hagati aho ikibazo cyabo bakaba barakigejeje kuri iyi banki, ariko nyuma yo kuyereka amafaranga bishyuzaga uyu mugande, babwirwa ko ayo mafaranga ari menshi, batayabona ahubwo bajya mu nkiko.

Hagati aho, twavuganye na Niyirora Achille, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, aho iki kibazo kiri, avuga ko uyu Mugande yatekeye umutwe abakozi be, bamara amezi arenga 4 yose atabishyura, anatorokana umwenda wa KCB urenga miliyoni 8, n’amafaranga y’uwamukodeshaga inzu, ariko ngo imashini yakoreshaga zose zafatiriwe muri urwo ruganda.

Niyirora akomeza avuga ko kugeza ubu hagiye gukurikizwa amategeko, KCB izateze cyamunara izo mashini, ivanemo amafaranga yayo miliyoni 8, nyir’ inzu ahabwe aye, n’abakozi bose bahakoraga bahabwe amafaranga yabo, nta n’umwe urenganye nk’uko yabyijeje IGIHE.

Niyirora yavuze ko byamaze kumenyekana ko uyu Mugande yamaze kugera muri Uganda, ikirimo gukorwa ni ubufatanye hagati ya Polisi ku mpande z’ibihugu byombi na Interpol ngo atabwe muri yombi abazwe ibyo yakoze.

Ikindi avuga ni uko uyu mugande nta amasezerano y’akazi yari afitanye n’aba bakozi uko barenga 100, ndetse no kubona urutonde rw’abakozi yakoreshaga ntibyoroshye, bigaragaza ko yari yaramaze kwitegura uko azabambura.

Bamwe mu bakozi bahakoraga muri JAVA babwiye IGIHE ko hari amakuru bari bafite, avuga ko Kagwa(Umukoresha wabo), yaba hari abandi bantu benshi bamwishyuzaga amadeni abarimo[Aha ariko ayo madeni ntasobanurwa aho ashingiye], bityo akaba yari yamenye ko ashobora gutabwa muri yombi, ahita acika.

Imiryango y’uru ruganda rw’imigati yafunze abakozi bambuwe umushahara w’amezi ane

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/inzugi_z_uruganda_zamaze_gufungwa-a01d2.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/inzugi_z_uruganda_zamaze_gufungwa-a01d2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDInkuru dukesha igihe.com Abakozi barenga 100 bakoreraga uruganda rw’imigati rwitwa JAVA, rwakoreraga mu karere ka Kicukiro, baguye mu kantu nyuma yaho uwari umukoresha wabo Andrew Kagwa ukomoka muri Uganda, atorotse akava mu Rwanda, atabahembye abakozi be amafaranga arenga miliyoni 7 n’andi arenga miliyoni 8 yambuye banki ya KCB . Bamwe muri aba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE