Muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere ka Ngoma, imiryango igera ku 13 000 imaze kubona amashanyarazi  muri gahunda igikomeza nkuko byemezwa n’ubuyobozi muri aka karere.

Mu kagali ka Kabuya amashanyarazi bemeza ko atangiye guhindura ubuzima bwabo

Mu mirenge cumi n’ine igize akarere ka Ngoma ubu isigaye ntirenze ibiri nayo ngo gahunda ni vuba ikagerwaho n’umuriro. Abaturage bagejejweho amashanyarazi bemeza ko ubuzima bwabo buhinduka buri munsi.

Societe yatsindiye isoko ryo kuwukwirakwiza mu byaro yitwa STEG international yabanya Tuniziya imirimo yo kuwutanga iyigeze kure.

Mu mirenge ya Murama na Rukira yo mu karere ka Ngoma abaturage bemeza ko amashanyarazi bahawe amaze guhindura ubuzima bwabo bwa buri munsi mu minsi micye cyane bayamaranye.

Umukecuru bigaragara ko akennye wo mu murenge wa Nyamirama akagari ka Kabuya muri Kayonza  yavuze ati: “ Jye mu mudugudu baransoneye, abaturanyi babashije bemeye kunyishyurira aya mashanyarazi, ariko rwose numvaga bavuga iterambere kuri Radio, ariko ubu ndifite mu nzu”.

Uyu mukecuru Mukamabano Arvera avuga ko umuriro w’amafaranga 1000Frw ashobora kuwucana amezi abiri we n’akuzukuru ke.

Abo bakunze kwita ko basigajwe inyuma n’amateka bo mu kagali ka Rusera Umurenge wa Nyamirama naho muri Kayonza nyuma yo guhabwa amashanyarazi bavuga ko bashimishijwe cyane no kutongera kwatsa mu ziko ngo munzu habone.

Uwitwa Nyamigambi atebya cyane yagize ati: “ rwose ibi bintu birenze kuba byiza, ndacana nkaba natoragura n’urushinge mu nzu!!”

Nyuma yo kumwubakira bamuhaye n'amashanyaraziNyuma yo kumwubakira bamuhaye n’amashanyarazi

Tariki 18/05/2012, Rushingabigwi Clement wo mu ishami rya EWSA rya Ngoma yabwiye abanyamakuru ko abaturage basabwe gusa kwishyura amafaranga make basabwa kugirango n’abandi ubagereho. Abakene cyane bongererwa igihe cyo kwishyura ayo mafaranga, agera ku bihumbi 56, ubundi yishyurwa mu gihe cy’umwaka, ariko cyakongerwa bitewe n’ubushobozi bw’uyahawe.

Abaturage bo mu turere twa Ngoma na Kayonza bamaze gushyikirizwa amashanyarazi mungo zabo, bemeza ko ubu bari kwibonera ko ngo Leta koko yitaye ku guhindura imibereho yabo, kandi iterambere iyo Leta ivuga igamije nabo bari kuryibonera.

Mu karere ka Ngoma, umukozi ushinzwe ibikorwa Remezo mu karere avuga ko hasigaye imirenge micye ngo 14 yose igize akarere ikwize amashanyarazi.

Abahanga bemeza ko amashanyarazi kutayafite ariyo ntangiriro y’iterambere.

Source: Umuseke.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/IMAG0146.jpg?fit=639%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/IMAG0146.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDMuri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere ka Ngoma, imiryango igera ku 13 000 imaze kubona amashanyarazi  muri gahunda igikomeza nkuko byemezwa n’ubuyobozi muri aka karere. Mu kagali ka Kabuya amashanyarazi bemeza ko atangiye guhindura ubuzima bwabo Mu mirenge cumi n’ine igize akarere ka Ngoma ubu isigaye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE