Nsabimana Yozefu    

Uyu munsi mu rukiko rwa Pretoria hongeye kwitaba umwe  mu bashatse kwivugana  Cpt emile Rutagegwa mwi joro ryo kuwa 29/10/2013 amusanze mwi Hotel yitwa Maxim mu mujyi wa Pretoria.Inkuru dukesha umunyamakuru wacu wari aho ku rukiko rwa Pretoria yadutangarije ko mu masaha ya saa tatu zamugitondo aribwo hakomeje urubanza rwa Nsabimana Yozefu uregwa gushaka  kwivugana Capt Rutagengwa Emile.

Umucamanza muri urwo rukiko yamenyesheje uregwa ko urubanza ruzaburanishwa mu mizi kwi itariki ya 6/12/2013 saa tatu za mu gitondo anamusaba ko niba hari ibimenyetso cyangwa abagabo bahamya ko yaba arengana yabazana  kuri iyo tariki.

Amakuru dukesha bamwe mu bakozi ba Ambassade yu Rwanda aho muri Afrika yepfo avuga ko hakomeje kubaho ubwunvikane bucye hagati ya General Jack Nziza na Maneko Didier Rutembesa buterwa cyane cyane n’agasuzuguro ka maneko Didier Rutembesa ugenda wigamba mu tubari,mu bukwe no mu biriyo ko adakorera Jack Nziza cyangwa Mutiganda Francis ko ngo amabwiriza ayahabwa na Prezida Paul Kagame cyangwa Jannette Kagame gusa,ibyo bikaba bikomeje gutuma Nsabimana Yozefu atabasha kubona ubushobozi bwo kwishyura umwunganira mu rukiko.

Ikinyamakuru Inyenyeri kizakomeza kubakurikiranira hafi ibyurwo rubanza nayo makimbirane arihagati yi nkoramaraso za Prezida Paul Kagame.