Ari Mukabunani wicajwe mu nteko ishinga amategeko nikinyoma cy’ amajwi atigeze abona atanateze kubona  ,   na Maitre Bernard Ntaganda witangiye abanyarwanda ,uhora atabariza imfungwa za politike hirya no hino murwanda , utinyuka kubwiza ukuri FPR  azi neza ko  byamucisha umutwe isaha iyo ariyo yose  ninde watokowe mumutwe?

Ari Mukabunani  wagizwe vuvuzela ya FPR akorera akazi k’ ubuhemu, uhora atera ubwoba bw’ inkiko zayo ,n’ imanza zayo zicibwa kuri telefone  ababangamiye igitugu cyayo bose, Mukabunani wariye amafaranga ya FPR ubugwa ivutu   na Maitre Ntaganda  wiyiririzaga muri gereza  akanga kurya kugirango akarengane kakorerwaga abandi gahagarikwe ,  ninde watokowe mumutwe?

Iyo Mukabunani aba ataribye ibiranga ntego by’ ishyaka PS Imberakuri  ngo abikoreshe ibyo FPR iba yamutumye ,ibyo yaba yarega Maitre Ntaganda  wenda hari uwabiha umwanya. Intumwa ya rubanda  ntabwo ari iyo  guterwa impungenge  n’ uwubahutse umukuru wigihugu wigize Ikigirwamana.

FPR itegekesha inzara kuburyo  umushahara utubutse wo munteko ishinga  amategeko  PS Imberakinyoma ya Mukabunani itarakozaho  imitwe y’ intoki  utangiye kuvugisha aba depite bayo  amagambo ahakirizwana ubushyanutsi  nkubu?

Rwanda wagorwa!

Umusomyi w’ inyenyeri  i Kigali 21/09/2018

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAAri Mukabunani wicajwe mu nteko ishinga amategeko nikinyoma cy' amajwi atigeze abona atanateze kubona  ,   na Maitre Bernard Ntaganda witangiye abanyarwanda ,uhora atabariza imfungwa za politike hirya no hino murwanda , utinyuka kubwiza ukuri FPR  azi neza ko  byamucisha umutwe isaha iyo ariyo yose  ninde watokowe mumutwe? Ari Mukabunani  wagizwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE