Umugore yahanishije uwigeze kuba umukunzi we kumukura amenyo yose
Inkuru y’ikinyamakuru Dailymail yemeza ko Marek, umugabo utuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, ku myaka 45, yirengagije agahinda yaba yarateye uwahoze ari umugore we, Anna w’imyaka 34 usanzwe ari umuganga w’amenyo akajya kumwivuzaho. Uyu mugabo Marek rero wari waratandukanye na Anna yaje gutungurwa ubwo yasohokaga mu ivuriro nta ryinyo na rimwe afite mu kanwa!
Anna wari warashenguwe no gutandukana na Merek yaguwe neza ubwo yumvaga uwari umugabo we amusaba kuvurwa na we amenyo kuko wari umwanya wo kwihorera. Uyu mugore yahisemo gutera umugabo we ikimya gikomeye kugira ngo kimuce integer, maze si ukumukura amenyo yose ayamaramo!
Ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Dailymail, uyu mukuzi w’amenyo utarubahirije amahame y’umwuga yagitangarije ko yananiwe kugenzura ibyiyumvo by’umutima we. Anna yagize ati “Nagerageje kuba umunyamwuga ndetse ngerageza kwirengagiza ibyo nabwirwaga n’umutima. Ariko nabonye aryamye: ntekereza uko ‘yari umuhemu’!â€.
Marek, we ngo yakangutse yumva mu kanwa ke afite ikibazo. Ngo yumvaga nta ryinyo na rimwe afite mu kanwa, yikura ho igitambaro yari apfukishije mu mutwe kugira ngo abashe kugenzura neza ibyabaye mu kanwa ke, yitegereje asanga nta ryinyo na mba risigayemo.
Ababaye cyane Marek akaba yaratangarije Dailymail ati “Nta mpamvu n’imwe yari gutuma nishisha Anna kuko nari nzi ko ari umunyamwuga. Ariko ubwo nari ntashye nageze mu rugo nirebye mu ndorerwamo sinabasha kwemera ibyo neretswe n’amaso! Ni agahomamunwa, amenyo yose yari yayamazemo!â€.
Kuba Marek yarakuwe amenyo yose, ntibyarangiriye aho kuko n’uwari umukunzi we muri uwo mwanya amaze kubona ko umugabo we yashizemo amenyo yose, yahise amwanga baratandukana. Ubu uyu mukuzi w’amenyo Anna ashobora kuzakurikiranwa agahanishwa igifungo. .
https://inyenyerinews.info/afrika/umugore-yahanishije-uwigeze-kuba-umukunzi-we-kumukura-amenyo-yose/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Bamukuye-amenyo-150x150.jpg?fit=150%2C150&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Bamukuye-amenyo-150x150.jpg?resize=110%2C110&ssl=1AFRICAInkuru y’ikinyamakuru Dailymail yemeza ko Marek, umugabo utuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, ku myaka 45, yirengagije agahinda yaba yarateye uwahoze ari umugore we, Anna w’imyaka 34 usanzwe ari umuganga w’amenyo akajya kumwivuzaho. Uyu mugabo Marek rero wari waratandukanye na Anna yaje gutungurwa ubwo yasohokaga mu ivuriro nta...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
lbgkaU Im grateful for the blog article.Thanks Again. Cool.