Inama ya CHOGM ( Commonwealth Heads of Government Meeting )  iramutse ibereye i Kigali muri 2020 nk’ uko biteganyijwe ,  Perezida kagame yazabona undi mwanya kuri table d’ honneur akunda  ( ubu  ni umwe mu bayobozi batatu b’ itsinda ry’ umuryango wa Commonwealth ryitwa “TROIKA”  riba rigizwe n’ umuyobozi w’ ibihugu bibiri byanyuma byakiriye iyo nama hamwe n’ umuyobozu w’ igihugu gitahiwe kwakira iyo nama. )

Bigenze uko byateganyijwe, Kagame yazicara mu mwanya w’icyubahiro  wa “Chair in Office” wa Commonwealth akazawuvaho awuhererekanya n’ umukuru w’ igihugu uzakira iyo nama nyuma ye.

Hashize imyaka itari micye  akarere k’ ibiyaga bigari kinubira  imikorere ya Perezida Kagame ushinjwa guhungabanya umutekano no gusuzugura ibihugu by’ abaturanyi .

Muri iyi minsi , urwango hagati ye na Perezida Museveni wa Uganda ( wakiriye CHOGM ya 2007 , akaba ari nayo yambere u Rwanda rw’ itabiriye , Kagame akayijyamo nk’ umuturanyi kubutumire bwa perezida Museveni ) rwashyize  abanyarwanda mumayobera, ndetse bamwe bakaba babibonamo itutumba ry’ imirwano yo mubwoko bw’ intambara ishobora  kurota isaha iyo ariyo yose …

Dushingiye kumujinya ibihugu byo mukarere bifitiye Kagame , umuntu ashobora kuvuga ko iyo ntambara yatinze .

Icyo bikoze,  uwo mujinya abakuru b’ ibyo bibihugu bamubikiye muri uko gukomeza  kureba  amaturufu Kagame agenda aroba  ( ay’ ubuyobozi bwa IOF, “Chair in office “ya  CHOGM, ubuyobozi bw’ Ubumwe bwa Afurika – nubwo yarangije kubuhererekanya, ubuyobozi bwa EAC etc…)  ushobora kuzamugwa nabi.

Kagame yarakuze arakugendera ahinduka indashimwa mbi !

Imyanya y’ icyubahiro yagiye ahabwa  kubw’amahirwe cyangwa se kubwo kumenya gukina amahanga kwe yamuhinduye undi; yaraharawe ararengwa yibagirwa ko agaharawe gahabwa agahari ,agahararutswe kagahabwa agahini.

Umuturanyi nka Uganda  abanyarwanda benshi bakesha amaramuko ntabwo asenyerwa  cyangwa ngo atwikirwe , agushwa neza ! Ubucuruzi hagati y’ u Rwanda n’ Ubuganda  bukabakaba Miliyoni 400 z’ amadolari ntabwo ari ubwo gukinisha muri politike y’amatiku !

Kwiyenza no kubanira nabi ibihugu bituranye n’ u Rwanda bitugejeje aho umunyarwanda atagishoboye kugira igihugu na kimwe yatembera atishisha  mukarere!

 

Ubu koko Kagame abona adakungura?

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/images-16-7.jpg?fit=279%2C181&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/images-16-7.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAOPINIONInama ya CHOGM ( Commonwealth Heads of Government Meeting )  iramutse ibereye i Kigali muri 2020 nk’ uko biteganyijwe ,  Perezida kagame yazabona undi mwanya kuri table d' honneur akunda  ( ubu  ni umwe mu bayobozi batatu b’ itsinda ry’ umuryango wa Commonwealth ryitwa “TROIKA”  riba rigizwe n’ umuyobozi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE