Inyenyeri news n’Urubuga rwashinzwe n’abanyarwanda nyuma yo kubona ko leta y’u Rwanda iyobowe na FPR hamwe na perezida Kagame, badashyigikiye ko abanyarwanda bamenya ibibera mu gihugu cyabo.Ibi babikora baniga burundu itangazamakuru ry’igenga, bityo ukuri ku bikorerwa mu Rwanda kukaba gucye cyane, akaba ariyo mpamvu abashinze “Inyenyerinews” bamaze kubona ibyo byose bahisemo gushinga urubuga rutanga amakuru nyayo agamije kubaka u Rwanda n’abanyarwanda no kubakangurira kumenya ukuri no ku guharanira.
Ntabwo igihugu cyacu kizagira amahoro abaturage bacyo  bahishwa ukuri cyagwa se babwirwa amakuru agamije kurengera inyungu z’abanyapoliki  bari ku butegetsi gusa.Izina “ Inyenyeri” rifite inkomoko muri Bibiliya,  ku bantu bemera inkuru y’ivuka rya Yesu/Yezu,  bibuka ko, abanyabwenge aribo bamenye mbere ko yavutse, ndetse nibo bagiye kumureba bwa mbere, ayo makuru bayamenye bamurikiwe n’Inyenyeri yaje kubayobora ibageza aho Yesu/Yezu, yavukiye, yababereye urumuri, ibabera umuyobozi, kandi ibereka ukuri abandi bataramenya kwari guhishwe.Kimwe n’iyo Nyenyeri yayoboye abo banyabwenge, Uru rubuga “Inyenyerinews”  n’urubuga rumukira abanyarwanda ukuri kubibera mu gihugu cyabo, ndetse no hakurya y’imbibi z’u Rwanda.
Ikigamijwe n’ugukura abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu bwigunge no mu mwijima wo kutamenya ukuri,  kubibera mu gihugu cy’ u Rwanda.Ubwanditsi

.