Ntawe warenganya Kagame umurava afite wo  gusamira hejuru amahirwe yo kujya m’umuryango wa BRICKS akanabishishikariza ibindi bihugu bya Afurika ahagarariye uyu mwaka.

Tugize Imana  amafaranga twavana muri BRICS agakurikiranwa neza agakoreshwa neza nta kuyatekinikira  ngo ajye mumufuka wa Kagame na FPR ye ( inzozi ) , uRwanda rwa kwungukiramo amafaranga akenewe cyane mu ibikorwa remezo , mu isana ry’ imihanda no mw’ ikorana  buhanga mubuhinzi , ba banyarwanda batajya bibukwa bataba i Kigali bakabona bakize inzara yahindutse inkuru ishaje.

Kuba kandi  ibi bihugu bya BRICKS  bitivanga muri politike y’ igihugu kiyigannye  nayo ni akarusho katabuza umunyagitugu guhatanira kujya muri iyi club y’ ibihangange.

 

Iyo witegereje ingufu Uburusiya bwa garukanye mu rubuga rwa politike y’ isi ,  usanga za mpande zarwanaga intambara y ‘ubutita cyera ntaho zagiye. Ahubwo ubu niho iyo ntambara igiye gukomera kuko noneho intambara irwanirwa murubuga rwa capitalism :uruhande  rumwe rugiye gufata ibyemezo byo kubangamira ubukungu bw’ urundi ( nkuko America ya Trump yitegura kubikora ) bitakorohera urundi ( nkuko Perezida w’Ubushinwa aherutse kuvuga amwihanangiriza).

 

Ntakuntu rero Kagame yakwitesha aya mahirwe  yo gukomeza kwicara kuri “table d’ honneur” noneho itazanamubaza  kuri demokarasi ye , agakomeza kwicururiza izo ntwaro nayo mabuye y’agaciro , anibonera inguzanyo  nshya …Usibye ko iyo myenda mishya itavanamo iyo afitiye Uburayi na Amerika; kereka nimba ari byabindi byateye bya vision ye  byo gufata ideni ryo kwishyura irindi ngo urebe ko bwacya, ugasaguraho ayo kugura colgate ngo abakubona ntibamenye ko wapfuye uhagaze wamugani wa wawundi.  

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/image-39.jpg?fit=960%2C796&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/image-39.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAOPINION     Ntawe warenganya Kagame umurava afite wo  gusamira hejuru amahirwe yo kujya m'umuryango wa BRICKS akanabishishikariza ibindi bihugu bya Afurika ahagarariye uyu mwaka. Tugize Imana  amafaranga twavana muri BRICS agakurikiranwa neza agakoreshwa neza nta kuyatekinikira  ngo ajye mumufuka wa Kagame na FPR ye ( inzozi ) , uRwanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE