AMAVU N’AMAVUKO BYA SORAS

SORAS (Société Rwandaise d’Assurance) ni cyo kigo cya mbere cy’ubwishingizi kigenga cyashinzwe mu Rwanda ahagana muri 1984,gishingwa n’umunyarwanda Charles Mporanyi afatanyije n’abandi banyamigabane bo mu Bufaransa,ndetse n’abanyarwanda bagiye bashoramo imari yabo uko iminsi yagendaga yicuma,aba bakabamo na Marc Rugenera,wigeze kuba Minisitiri w’Imari na Visi Perezida w’ishyaka rya PSD igihe kirekire.Uyu byanageze n’aho agirwa Umuyobozi Mukuru(Directeur Général) wa Soras.

Nyuma y’intambara na génocide,SORAS yafunguye imirimo yayo bwangu,k’uburyo byatumye ku isoko ry’ubwishingizi mu gihugu igenda itera imbere.Mu myaka ya vuba aha,ahagana muri 2008-2010,nibwo SORAS yivuguruye,igira icyerekezo gishya,maze yibaruka ibindi bigo bikomeye birimo SORAS-Vie, Ltd ishinzwe gusa ibyerekeranye n’ubwishingizi bw’ubuzima,GENIMO Ltd ishinzwe iby’ubwubatsi,AGASEKE Bank Ltd ishinzwe ubucuruzi bwa banki na SORAS Assurance Générale ishinzwe iby’ubwishingizi busanzwe.

Nyuma y’intambara na génocide,kimwe n’abandi bacuruzi bakomeye bahoze mu Rwanda,ariko cyane aba bahutu by’umwihariko,Charles Mporanyi yagiye ahura n’ibibazo bikomeye,aho FPR yakoreshaga abantu bamwe bacitse ku icumu rya génocide,kumushinja kuyigiramo uruhare,hari n’ubwo yigeze gufungwa,ariko yarayemo rimwe,bucya Perezida Kagame ubwe atanga amategeko yo kumurekura.Ibi byaviriyemo Charles Mporanyi inyungu n’igihombo.Inyungu kuko byatumye atongera gushinjwa icyaha cya génocide(cyane ko uwakimishinjaga,ari nawe wacaga inyuma akagaragara nk’umukingiye),kandi bituma yikomereza business ye nta komyi.Igihombo,kuko byamusabye kujya agenera Perzida Kagame mu ibanga akayabo k’ituro ryo kurindwa rya buri mwaka,ritagira iherezo(illimité),ari nako atanga n’imisanzu itubutse k’umugaragaro muri FPR,urugero ni uko ingofero n’imipira byo kwambara,byakoreshejwe mu matora ya perezida ya 2010,ari Mporanyi wabyishyuye.

AMAKUBA YA SORAS NA MPORANYI

Igihombo cyarakomeje,ariko Charles Mporanyi we ntiyabimenya,akumva ko kuba atanga amaturo kwa Kagame no muri FPR,bihagije k’uburyo yakomeza kunguka uko yishakiye,kandi ibyo ubusanzwe ari ibintu bizira bikaziririzwa kuri iyi ngoma .Mporanyi na Rugenera rero baje kwunguka igitekerezo cyo gukora umushinga uhambaye wo kubaka Gare Routière(aho abagenzi bategera imodoka)yo mu rwego rwa kijyambere ahantu hitwa ku Giti cy’Inyoni mu marembo ya Kigali,nk’uko bisanzwe bawugejeje ibukuru,bawuha umugisha,babaha ibyangombwa byo kubaka (Autorisation de Batir),babifashijwemo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge,bajya mu byo kubarura imitungo y’abaturage bagombaga kwimurwa,ndetse babishyura miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamaze kwishyura,batangiye imirimo yo kuzitira no gutunganya aho bagombaga kubaka iyo gare,ni bwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabahagarikaga,bubabuza kubaka.Abagabo barumiwe bibaza niba barota,mu gihe barimo basobanuza mu buyobozi,ni bwo Umukuru w’Akarere ka Nyarugenge(icyo gihe) akaba na Perezida wa FPR muri ako Karere Origène Rutayisire,dore ko mu Rwanda,Mayor w’Akarere agomba no guhindukira akaba Perezida wa FPR muri ako karere,yahise yandikira Charles Mporanyi ibaruwa imwihanangiriza inamwibutsa gutanga umusanzu we muri FPR.Icyo batamenye ni uko uwari inyuma y’ibyo byose ari Perezida Kagame,wagendeye ku gitekerezo cya Mporanyi na Rugenera cyo kubaka gare igezweho,maze nawe abinyujije mu muntu we witwa Hari Sekoko,akifuza kubaka gare routière mu mujyi rwa gati,ahahoze ikigo cy’abasirikare,haruguru gato ya gereza nkuru ya Kigali.Ariko mu mayeri asanzwe akoreshwa,ibi biviramo Origène Rutayisire kwirukanwa k’umwanya w’ubuyobozi bw’akarere,kugira ngo bigaragare ko ariwe wacunze nabi iyi dossier.Aka gakino karasa neza neza n’ako gufunga Mporanyi,nyuma agafungurwa,kuko buri gihe”Umutabazi”ahora ari umwe,ni :Kagame.(Pyromane-Pompier).

Perezida Kagame amaze kuburizamo umushinga wa Mporanyi na Rugenera,kandi amaze no kumwereka ko ari we” umutabara”,yahise yereka Charles Mporanyi undi mushinga,ariko wo ari uwo kuzarandurana SORAS GROUP LTD n’imizi.

UMUSHINGA W’UBWISHINGIZI BW’IMYAKA.

Aho bimaze kugaragarira ko gahunda y’ubugome yo guhinga igihingwa kiimwe,igenda itahurwa na benshi mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga,ko ihishe politiki mbi yo gukensha no gusonzesha abaturage,ariko bigateza imbere inganda za Perzida Kagame zitirwa FPR.,bi ariko ntacyo byari bitwaye leta y’u Rwanda.Impamvu zaje gukanga leta ni  ebyiri:

1- Byari bimaze kwigaragaza ko uwo musaruro w’imyaka y’imbuto imwe iyo wamaraga kuboneka,havukaga ikibazo gikomeye cyo kuwuhunika,ugasanga

iyo myaka iborera ku baturage,kuko kenshi itabonaga abaguzi ngo igurwe ishire,kuko birumvikana ko abantu bose mu Rwanda ntibarya indyo imwe  igihe cyose kandi icyarimwe.

2-Ibiza, nk’imvura nyinshi,izuba ry’igikatu,nabyo byari bimaze kugaragara ko bitoroheye iriya gahunda yo guhinga imbuto imwe.K’uburyo byari byoroshye ko

kimwe mu biza cyanyura muri iyo myaka,noneho na ya ndyo imwe ikabura.Ikindi kandi n’inganda za perezida Kagame nk’Inyange zitirirwa FPR,zahagirira ibibazo zikabura umusaruro zakoresha.

Izi mpamvu ebyiri zatumye leta itinya ko ejo abaturage bishwe n’inzara,byayiteza ikibazo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga,ndetse bikanayiteza ibibazo muri politiki y’imbere mu gihugu,maze Perezida Kagame yiga umutwe mushya wo kuzirenza Soras Group Ltd na Mporanyi,amaze kubahekesha ingaruka za politiki mbi yo guhinga imbuto imwe,kuko Kagame ubu akeneye uwo azagaragaza nk’uwatumye iriya politiki inanirana,ngo n’ubwo bwose yari nziza.

Kagame yarabanje yibutsa Mporanyi ko ari we umugize,arangije amwumvisha ko akwiye kumufasha mu mishinga ibiri yihutirwa,ari yo:

1-Kureka wa mushinga wa Mporanyi na Rugenera wo kubaka gare-routière ku Giiti c’Inyoni,ahubwo bakahubaka ibigega bya kijyambere byo guhunikamo i myaka.

2-Ko Soras Group Ltd yatangiza vuba na bwangu,ubwishingizi bw’ubuhinzi ( Assurance Agricole).

Mporanyi nk’umuntu ufite uburambe muri business no mu bwishingizi,yahise abona ko iyi mishinga yombi idashoboka,ariko atinya kubibwira Kagame,kuko yari azi neza ko atabimubwira ngo amwikure imbere,gusa yamwijeje ko agiye kubishyira mu bikorwa afatanyije na Rugenera.Yaragiye abitekerereza Rugenera,maze bombi basanga iyi mishinga yombi itashoboka,kubera impamvu ebyiri z’ingenzi kandi zikomeye:

1-Ntushobora kuba Umubitsi (ibigega) ngo unabe Umwishingizi(Assureur).Binyuranye n’amategeko y’uyu mwuga.

2-Ubwishingizi bw’imyaka(Assurance Agricole),usa n’udashoboka muri Afrika,kuko:

a) Biisaba amafranga menshi,kandi nta Réassureur wakwemera kuwishingira,kubera risques nyinshi ufite

b) Ntushobora kumenya neza quality y’imbuto zakoreshejwe,yewe ndetse n’amafumbire aba yarakoreshejwe.

c) Nta teganyagihe(meteolology) ryizewe rikoreshwa mu Rwanda no muri Afrika.

Mporanyi na Rugenera bamaze kuganira ku izi ngorane,havutse ikibazo cy’ugomba kujya kureba Kagame akamuhakanira ko imishinga yanze itagishobotse,kuko Mporanyi yatinyaga kumusubira imbere noneho aje no kumuhakanira,akabwira Rugenera ati ba ari wowe ujyayo,ni nawe DG wa Soras,undi nawe ati reka da,igireyo ni wowe mwabiganiriye!Kera kabaye Kagame ahamagara Mporanyi,uyu ageze yo,asanga yarakaye atinya kumuhakanira,ariko amubwira ko yakwihangana ko bakiri kunoza gahunda zose.Yaragarutse abwira Rugenera uko byagenze,abagabo babira icyuya,ibintu birabayobera,Mporanyi akabwira Rugenera ati reba uko wabifinda ariko tubone twamuva imbere,Rugenera ati ntibishoboka,kereka niwemera ko SORAS Group Ltd ihomba yose igasenyuka,kandi banadufunga.Mporanyi yahise abwira Rugenera ati niba ubyanze,basi mbabarira ukoreshe ikiganiro n’abanyamakuru,utangaze byibura ko SORAS GROUP Ltd,yiyemeje igiye gufungura ASSURANCE AGRICOLE.Iki kiganiro cyarabaye,gihita kuri Radio na Televiziyo n’Imvaho Nshya bya leta,kirangiye Marc Rugenera aregura,asigira imishinga itazashoboka Charles Mporanyi,ubu wenda gusa kubera ubwoba no kwiheba.Ng’ibyo ibitambo(victimes) bya mbere bya politiki yo guhinga imbuto imwe.Aha twibukiranye ko Soras Group Ltd iramutse ihirimye muri ubu buryo,byateza ingaruka zikomeye k’ubukungu bw’u Rwanda,kuko imisoro yatangaga yabura,abakozi yahembaga n’imiryango yabo bagira ingorane,ariko icyakomerera leta y’u Rwanda cyane cyane,ni ubwishingizi abantu benshi n’ibigo binyuranye byari bayarahafashe muri SORAS.

Edited by Francis Rwema.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/soras_logo.gif?fit=114%2C60&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/soras_logo.gif?resize=110%2C60&ssl=1Placide KayitareAFRICAAMAVU N'AMAVUKO BYA SORAS SORAS (Société Rwandaise d'Assurance) ni cyo kigo cya mbere cy'ubwishingizi kigenga cyashinzwe mu Rwanda ahagana muri 1984,gishingwa n'umunyarwanda Charles Mporanyi afatanyije n'abandi banyamigabane bo mu Bufaransa,ndetse n'abanyarwanda bagiye bashoramo imari yabo uko iminsi yagendaga yicuma,aba bakabamo na Marc Rugenera,wigeze kuba Minisitiri w'Imari na Visi Perezida w'ishyaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE