Abantu batatu bahitanywe n’ikorombe cya gasegereti cyabaguyeho i Muhogoto, mu Kagari ka Kagarama, mu Karere ka Rwamagana, aya mahano yabaye ku munsi w’ejo.

Abishwe n’iki kirombe ni Sibomana, Petit Niziyimana na Charles Bajeneza. Kugeza ubu babiri nibo bakomerekeye muri iki kirombe undi umwe aburirwa irengero.

Amakuru atugezeho aturuka  mubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana yemeza ko iri tsinda ryagiye muri iki kirombe gucukura gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Nehemie Uwimana yavuze ko abaturage benshi bahisemo kureka umwuga w’ubuhinzi bakoraga bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe avuga ko benshi bashobora kuhatakariza ubuzima kandi batahakura amafaranga atuvutse.

Abaturage bo muri aka gace babwiye bavuga ko benshi mu bajya gucukura ayo mabuye y’agaciro badafite ubumenyi bw’ibanze bw’uburyo bacukura aya mabuye.

Umwe yagize ati : “Benshi mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro baciritse muri aka karere bakoresha amasuka mu gucukura aya mabuye. Ibi nibyo biba intandaro y’uko bamwe muri bo bahasiga ubuzima.”

Jean Damascene Habiyakare uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko yavuze ko benshi mu bacukuzi b’aya mabuye y’agaciro bunguka kurusha abakora ubuhinzi.

Ati : “Ntabwo dufite ubwoba bw’urupfu … ariko iyo umubare munini w’abacukuzi uguye mu kirombe, biba ari ikimenyetso cy’uko mu kirombe harimo ubukungu.”

Uturere twinshi two mu Ntara y’Iburasirazuba turangwamo amabuye y’agaciro ya gasegereti..

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/Rwamagana-Mine.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/Rwamagana-Mine.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAAbantu batatu bahitanywe n’ikorombe cya gasegereti cyabaguyeho i Muhogoto, mu Kagari ka Kagarama, mu Karere ka Rwamagana, aya mahano yabaye ku munsi w’ejo. Abishwe n’iki kirombe ni Sibomana, Petit Niziyimana na Charles Bajeneza. Kugeza ubu babiri nibo bakomerekeye muri iki kirombe undi umwe aburirwa irengero. Amakuru atugezeho aturuka  mubuyobozi bw’Akarere ka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE