Umubyeyi w’abana batatu  witwa Uwizeyimana Jeanne, utuye  mu  Mudugudu wa Samuramba, Akagari ka Ntebe, Umurenge wa Muyumbu,  Akarere ka Rwamagana, nyuma yo kurushywa n’urubyaro bigatuma iwabo  bamwinuba, yagiye gucumbika mu nzu akodesha amafaranga ari  munsi  ya magana atanu (500 frw) ku kwezi. Avuga ko abayeho mu buzima bubabaje.

Rwamagana inzu

Mu kiganiro yagiranye  nababanyamakuru, uyu mugore  yavuze ko umuryango  avukamo wamubuzaga amahwemo  bigatuma ahorana agahinda, ati “Ubuzima bwari  butugoye n’abana banjye, ugasanga buri  munsi bantuka, byakongeraho ko  na se ubabyara ntazi  aho  yagiye bigatuma mporana agahinda.”

Uwizeyimana avuga ko agerageza guca incuro kugira ngo abashe  gutunga urwo  rubyaro rwe.  Ati “Ubu mpingira amafaranga nka 800 frw ku mubyizi, cyangwa ngahingira abantu  bakampa ibiribwa njya  guteka.”

Abaturanyi be nabo bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima uyu mubyeyi abayemo, dore ko kugeza ubu aba mu nzu y’ibiti byaboze bigaragara ko igihe icyo ari cyo cyose ishobora kumusenyukiraho.

Sibomana Yohani, avuga ko bibabaje  kubona ubuyobozi  burebera umuntu  uba mu nzu yamugiraho ingaruka isaha n’isaha. Ati “Uyu mugore  yarihararutswe. Ubu se uretse  Imana yirindira  indushyi n’abanyamibabaro, ubundi koko wavuga ko  uyu  mugore  nawe atuye? Dore mu minsi ishize igice  cy’iyi nzu  cyo  haruguru  cyaraguye kirasanwa, ariko  njyewe numva bamukuramo  agashakirwa ahandi ajya gucumbikirwa.”

Uwizeyimana avuga ko atazi  aho  umugabo  we  yagiye, ati “Muheruka antera inda ubundi akigendera, ubwo  rero kuko nabaga iwacu nananiwe kwihanganira  ibitutsi  ndagenda. Mbese naje hano nsa n’uhunze itotezwa.”

Mu gahinda kenshi yakomeje agira ati “Nta kimbabaza nko kurara ubusa wanabwiriwe, biteye agahinda kumva aka kana kanjye karira ntacyo mbasha kukamarira.”


Uwizeyimana Jeanne imbere y’inzu ye akodesha amafaranga atageze kuri 500 (Ifoto/Ngendahimana S.)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Muyumbu, Mugabushaka Pierre Claver, yabwiye ikinyamakuru  Izuba Rirashe ko atari azi imibereho y’uwo mugore, ariko ko agiye  kubikurikirana.

“Hariya uwo mugore atuye  ni mu gace  twageneye gutuzamo abantu bafite inyubako zifite icyerekezo. Ubwo rero njyewe ndumva Umurenge wacu utananirwa gukura umuturage umwe mu nzu yamugiraho ingaruka. Tugiye guhita tujya kumureba tumushakire aho yaba acumbikiwe.”

Ngendahimana Samuel

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Rwamagana-inzu.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Rwamagana-inzu.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAUmubyeyi w'abana batatu  witwa Uwizeyimana Jeanne, utuye  mu  Mudugudu wa Samuramba, Akagari ka Ntebe, Umurenge wa Muyumbu,  Akarere ka Rwamagana, nyuma yo kurushywa n'urubyaro bigatuma iwabo  bamwinuba, yagiye gucumbika mu nzu akodesha amafaranga ari  munsi  ya magana atanu (500 frw) ku kwezi. Avuga ko abayeho mu buzima bubabaje. Mu kiganiro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE