Amakuru dukesha Igihe.com, aravuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje ku mupaka w’u Rwanda na Congo imbunda n’ibikoresho biremereye by’intambara nyuma y’igihe ingabo za Congo Kinshasa zitera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota ibiri z’umugoroba (5:02 pm), ku muhanda ugana i Rubavu hatambutse burende eshanu zirimo abasore bambaye amasarubeti y’icyatsi , ikamyo nini eshanu zikoreye ibifaru , ikamyo ntoya eshanu zirimo abasirikare, izindi kamyo ntoya zikoreye ibikoresho bya gisirikare, ndetse n’imodoka ntoya zo mu bwoko bwa Toyota 11.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Joseph Nzabamwita, nawe yari ahagaze ku ruhande abanyamakuru makuru nabo bareba ibikoresho bya gisirikare bitambuka.

Ibikoresho bya Gisirikare byerekeje umuhanda ugana Rubavu mu gihe aka karere kamaze kuraswamo n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) inshuru zigera kuri zirindwi. Kuri uyu wa Kane bwo mu mujyi wa Rubavu harashwe ibisasu inshuro ebyiri bihitana abantu batatu.faru-2d051

Abaturage ku muhanda ugana Rubavu ( ku Giti cy’inyoni ) abantu benshi bari bashungereye.

JPEG - 57.4 ko
Foto/Igihe
JPEG - 41.8 ko
Foto/Igihe
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/faru-2d051.jpg?fit=500%2C239&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/faru-2d051.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAAmakuru dukesha Igihe.com, aravuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje ku mupaka w’u Rwanda na Congo imbunda n’ibikoresho biremereye by’intambara nyuma y’igihe ingabo za Congo Kinshasa zitera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda. Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota ibiri z’umugoroba (5:02 pm), ku muhanda ugana i Rubavu hatambutse burende eshanu zirimo abasore bambaye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE