RDC: Ba Guverineri babiri bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta
Ikigo gishinzwe igenzura ry’umutungo wa Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangiye gukurikirana mu butabera ba Guverineri babiri bakekwaho kunyereza umutungo.
Abakurikiranywe ni Guverineri w’Intara ya Kongo-Central, Atou Matubuana ukekwaho kunyereza asaga miliyoni eshanu z’amadolari, n’uw’intara ya Tshopo, Wale Lufungula ukekwaho ubwinjiracyaha mu cyaha cya ruswa yafatanyije n’uwahoze ari Minisitiri.
RFI yatangaje ko Guverineri wa Kongo-Central atemerewe gusohoka igihugu mu gihe ari gukurikiranwa. Ni icyemezo kandi kireba n’abandi bakozi bane bakorana na Matubuana.
Matubuana ashinjwa kunyereza asaga miliyoni eshanu z’amadolari yari agenewe ingabo n’ubutabera.
Lufungula we ashinjwa gushaka kunyereza amafaranga yari agenewe abagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani mu myaka ya 1998. Ni amafaranga agera ku bihumbi 21 by’amadolari.
Undi ushyirwa mu majwi muri iyo dosiye ni André Lite wahoze ari Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu.