Ku magambo yavuzwe na Perezida Kikwete wa Tanzaniya asaba u Rwanda gushyikirana na FDLR, Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari ubujiji.

Kikwete-Kagame

Kuva ayo magambo yavugwa na perezida wa Tanzaniya, umukuru w’ u Rwanda yari ataragira yagira icyo ayatangazaho. Ariko kuru uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2013, ubwo yari mu muhango wo guha impamyabubushobozi abasilikare bakuru barangije kwiga mu ishuri rikuru rya rya gisirikare rya Nyakinama, Perezida Kagame yagize ati “Abantu baravuga ngo dushyikirane n’abishe abantu bacu, abo bavuga FDLR bazi neza ko bari kuvuga abishe abantu bacu”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mbere na mbere impamvu nacecetse kuri ibyo, ni ukubera intego nabonaga ibyo bifite, icya kabiri ; numvaga ko ntacyo bivuze, icya gatutu natekereje ko ari ubujiji, icya kane ni ikibazo cy’ingengabitekerezo.”

Ni amagambo make Perezida Kagame yavuze kuri icyo kibazo, ariko yatanze icyizere ati “Gusa ariko tuzagira undi munsi wo gukemura iki kibazo”

Usibye Perezida Kagame, abandi bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ingabo, umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bagiye batangaza amagambo yamagana igitekerezo cya Kikwete.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Kikwete-Kagame.jpg?fit=140%2C77&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Kikwete-Kagame.jpg?resize=110%2C77&ssl=1Placide KayitareAFRICAKu magambo yavuzwe na Perezida Kikwete wa Tanzaniya asaba u Rwanda gushyikirana na FDLR, Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari ubujiji. Kuva ayo magambo yavugwa na perezida wa Tanzaniya, umukuru w’ u Rwanda yari ataragira yagira icyo ayatangazaho. Ariko kuru uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2013, ubwo yari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE