Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”
Abanyarwanda batuye muri Canada bari mugihirahiro nyuma yuko umwe mubari bagize Diaspora nyarwanda muricyo gihugu arasiwe na Police.
Kugeza aho dukoreye iyi nkuru amaruku atugeraho nuko Police itangaza ko yamurashe nyuma yaho baketse ko afite imbunda bagahita bamurasa. Ariko abagize umuryango we barimo umugore we baravuga ko Iperereza ryimbitse ridafite aho ryegamiye rikwiye gukorwa hakamenyekana icyatumye Police imurasa kuko kuribo yarumugabo muzima utarangwa n’ibyaha byamuhuza na Police ku rwego rwo kuba yaraswa.
Iki ninacyo cyatumye hategurwa imyigaragambyo isaba leta ya Canada gukora ibishoboka byose iryo perereza rigakorwa byihuse ariko kandi kurundi ruhande bamwe mubanyarwanda bari muri Opposition basa nabishimiye hejuru y’urupfu rw’uyu mugabo nyuma yuko bashinjije nyakwigendera kuba Intore ndetse bakanavuga ko batangajwe n’ukuntu bishyize hamwe basaba Leta ya Canada gukora Iperereza nyamara iwabo mu Rwanda Police yirirwa irasa abantu ariko hakaba hatarumvikana ijwi riva mu ntore risaba ko hakorwa Iperereza.
Umunyarwanda niwe wavuze ngo “ruriye abandi rutakwibagiwe”. Ntimukabe kure y’Inyenyeri…
Editor.