Nyarutarama: Inkeragutabara zirashinjwa urugomo rukabije
Inkuru dukesha umuseke-Abatuye mu mudugudu wa Kibiraro ya mbere Akagari ka Nyarutarama akagali ka Nyarutarama Umurenge wa Remera barinubira urugomo no guhubuka gukorwa na bamwe mu bagize itsinda ryo kubarindira umutekano ry’Inkeragutabara, ni nyuma y’uko bakubise bagakomeretsa bikomeye uwitwa Kidamage bamwibeshyeho.
Byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14 Mata itsinda ry’aba basore bakubise umusore uzwi kw’izina rya Kidamage nyuma y’uko babuze mugenzi we wari wabasagariye.
Nyuma y’intonganya hagati ya Kidamage n’umusore babana bagiranye na mukuru wa Kidamage witwa Ezekiel Habyarimana, uyu musore babana yateye icyuma uyu Habyarimana mu mutwe.
Kidamage bari kumwe, yahise ahuruza Inkeragutabara uwahageze mbere nawe aterwa icyuma n’uyu musore ubana na Kidamage maze ahita acika.
Inkeragutabara zikorana n’uwo wundi wari umaze gukomereka zahageze zifata Kidamage ziramukubita ziramukomeretsa ku buryo bukomeye, mu gihe mukuru we Habyarimana nawe yari amze guterwa icyuma.
Ingabire marie Claire utuyu muri uwo mudugudu yabwiye Umuseke.com ko byabaye areba. Ati “Kidamage siwe wateye icyuma mugenzi wabo, ahubwo bahise bahubuka baramuhondagura kuko ariwe bari basanze kandi bazi ko abana n’uwari umaze gutera icyuma mugenzi wabo, bahemutse rwose byatubabaje.â€
Umuseke.com wabashije kuvugana na Habyarimana Ezekiel watewe icyuma bwa mbere, akaba na mukuru wa Kidamage wakubiswe nyuma, yiyemerera ko atari murumuna we wamuteye icyuma Atari nawe wakomerekeje iyo nkeragutabara.
Ati “ twari turi gutongana ariko ntabwo byageraga aho kuntera icyuma, mugenzi we babana niwe wangize gutya, Kidamage ntabwo yantera icyuma kuko ntabwo dushwana ngo tugere aho guterana ibyuma ni umuvandimwe wanjye. Mwene mama azize ubusa.â€
Inkeragutabara twasanze aho, zihakana cyane ko arizo zakubise Kidamage, nubwo abandi baturage bari aho bariho babagaya ibyo bari bamaze gukorera Kidamage.
Umukuru w’umudugudu Bucyana Cyprien we yavuze ko Kidamage ngo yakubiswe n’uwitwa Bagaragaza. Ariko akaba yavugaga ko ibyo bidakwiye ko abantu bihorera mu gihe hari inzego za Police zigomba kubikemura.
ACP Theos Badege yabwiye Umuseke.com ko iki kibazo bari kugikoraho iperereza, ariko banarwanya cyane cyane ko abaturage biremamo ibyo kwihorera kuko bishobora gutuma habaho ubwicanyi.
Inkeragutabara muri uyu mudugudu abaturage bakaba bavugaga ko ibi byo guhubuka no gukorera urugomo bamwe mu bakekwaho ibyaha zikunze kubikora kandi nyamara ngo zakabaye zirengera abaturage zikanabafasha kubona umutekano usesuye.
Habyarimana watewe icyuma mu mutwe yakomeretse, ariko yavugaga ko murumuna we arenganyijwe
kwibeshya bibaho napolice yubwongereza yarashe umuntu yibwira ko arumwihebyi