Nyuma yo gusezeranyiriza ku rwego rw’utugari imiryango 40 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, Mugunga Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga yizeje ko bigiye gushyirwamo imbaraga gusezeranya bene aba bantu ku rwego rw’utugari bikagira ingufu, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bikunze kuvuka mu miryango ibana bitemewe n’amategeko.

Imiryango 40 yasezeraniye imbere y'amategeko ku rwego rw'Akagari.

Imiryango 40 yasezeraniye imbere y’amategeko ku rwego rw’Akagari.

Uyu muhango wo gusezeranya imiryango 40 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza, wabereye ku Kagari ka Remera, ari naho hatangirijwe serivisi zo gusezeranya ababana bitemewe n’amategeko ku rwego rw’utugari.

Mugunga Jean Baptiste yashimangiye ko akenshi ibibazo by’amakimbirane bikunze kugaragara mu miryango ngo usanga nka 90% bishingiye ku bantu babana batarasezeranye imbere y’amategeko ndetse rimwe na rimwe ibi bibazo ngo bikaba aribyo bikunze gutuma habaho ubwicanyi bwa hato na hato mu miryango.

Mugunga, avuga ko basanze bumwe mu buryo bwo guhangana n’ibi bibazo byo mu miryangoari ukorohereza ababana mu buryo butemewe bakaba babona iyi serivisi bitabagoye, ari nayo mpamvu serivisi zo gusezeranya ababanaga batarasezeranye ku rwego rw’utugari, aho gukorerwa ku murenge nk’uko byari bisanzwe.

Mugunga asanga kandi kumanura izi serivisi bizatuma hakomeza kwimiriza imbere umuco wo gutanga serivisi nziza kandi binagabanye umutungo abaturage bajyaga basohora bagiye gushyingiranwa ku murenge kuko bizaba bibegereye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste.

Indi mpamvu ngo yatumye ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye butangiza iyi gahunda, ni uko hari hamaze kugaragara ko imwe mu miryango itarasezeranye usanga ariyo igaragaramo ibibazo biterwa n’ubwumvikane bucye bityo hagashakishwa icyakorwa cyose kugira ngo iyi miryango yoroherezwe isezerane.

Icyitegetse Clémentine, umwe mu basezeraniye ku rwego rw’Akagari, avuga ko mu myaka 15 amaranye n’umugabo we yahoraga yikanga ko umugabo we azamuharika cyangwa akamwirukana kandi yarahoraga yumva ko mu gihe ibi bibaye atakurikirana imwe mu mitungo bahahanye.

Yagize ati “Ndumva mfite ibyishimo mu mutima wajye, kuko igihe maranye n’uyu mugabo wajye nahoranaga impungenge ko azanshakiraho undi cyangwa se akanyirukana simbone uruvugiro, ku bwajye numvaga ko ntaho ntandukaniye n’indaya, ariko ubu mbaye umugore uhamye mu rugo.”

Icyitegetse Clémentine n'umugabo we  bari bamaze gushyira umukono ku Ndahiro.

Icyitegetse Clémentine n’umugabo we bari bamaze gushyira umukono ku Ndahiro.

Ni ku nshuro ya kane Umurenge wa Nyamabuye usezeranyije imiryango y’ababanaga batarasezeranye bigakorerwa ku rwego rw’utugari, mubasezeranye harimo abari bamaze imyaka isaga 40 babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Aha bari bateze amatwi Umwanditsi W'irangamimerere w'umurenge wa Nyamabuye.

Aha bari bateze amatwi Umwanditsi W’irangamimerere w’umurenge wa Nyamabuye.

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Muhanga.