Ntamuhanga Cassien uri muri Dosiye imwe na Kizito Mihigo, yatorotse gereza
Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ati “ Byabaye muri iri joro ryacyeye. Bakoresheje imigozi burira urukuta rwa gereza.”
CIP Sengabo yakomeje avuga ko aba bagororwa buririye ku migozi baboshye bakoresheje imyenda n’imifuka.
Yagize ati “Mu gitondo abacungagereza babanje kubona imigozi. Ubundi icyo aba ari ikimenyetso ko hari umuntu watorotse. Hahise hatangira gukorwa iperereza, ahagana saa tanu nibwo hamenyekanye imyirondoro y’abatorotse.”
Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.
Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe.
Uretse iki cyaha, Ntamuhanga yahamijwe ibyaha bitatu ari byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bwabimushinjaga, ahamwa kandi n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.
Mu bo yatorokanye nawe harimo Sibomana Kirege wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamya icyaha cy’ubuhotozi. Yari ari amaze imyaka icumi muri gereza.
Undi ni Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma aza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16. Yari amaze icyenda muri gereza.