Njye nasinyiye guhangana – Perezida Kagame,
Inkuru dukesha ikinyamakuru Igihe cyo mu Rwanda aho Perezida Kagame yiyemerera ko kwica Col Karegeya byari ngombwa.
Paul Kagame-Perezida w’urwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko atazateshuka ku nshingano Abanyarwanda bamuhaye yo guhangana n’umuntu wese ugerageza kubahungabanyiriza ibyo bamaze kugeraho, ubwo abayobozi b’igihugu bari mu isengesho ngarukamwaka ryo gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu mwaka ushize wa 2013, no kuyiragiza ibiteganyijwe mu mwaka mushya wa 2014.
Nyuma y’isengesho, ijambo rya Perezida Kagame ryibanze ahanini ku gukangurira Abanyarwanda kugira ukwemera kubaha imbaraga zo kurinda ibyo Imana imaze kubagezaho, nyuma y’amakuba yagwiriye u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko nta munyarwanda wakagombye guterwa isoni no guhangana n’abashaka gusenya igihugu, kandi ko buri muntu wese afite uburyo yabikoramo mu cyiciro cye.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko kubw’inyungu z’igihugu, ushaka gusenya u Rwanda nawe atazihanganirwa, ahubwo azahangana nawe nk’uko yabyemereye Abanyarwanda ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu.
Yagize ati “Njye nasinyiye guhangana. Muri sitade ndahira kuyobora Abanyarwanda, mwandahizaga kugira ngo mbahanganire, mpangane (…) Niba inyungu ufite ari ugusenya u Rwanda ku nyungu zawe, si njye watinya guhangana nawe”.
Ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku rupfu rwa Patrick Karegeya
Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu isengesho ryo gushimira Imana kuri iki Cyumweru, yagarutse cyane kuri bamwe mu bafite imigambi yo gusenya igihugu barimo na Patrick Karegeya wahoze mu ngabo z’u Rwanda uherutse gupfira muri Afurika y’Epfo.
Mu gihe bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze iminsi bumvikana bahakana amakuru yavugaga ko u Rwanda rwaba rwari inyuma y’urupfu rw’uyu mugabo wigeze kuba mu gisirikare cy’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe n’imbaraga aba bayobozi batakaje bisobanura mu gihe we asanga ahubwo Abanyarwanda baramutse ari bo babikoze byaba ari ishema, maze agira ati “twakagombye kuba ari twe”.
Perezida Kagame yagaragaje ko nta mpamvu yatuma abantu birirwa bakora ibikorwa byo gusenya igihugu mu buryo butandukanye burimo za gerenade zimaze igihe zihitana abantu n’ibindi bikorwa byo gutatira igihango no gutenguha igihugu batarwanwa bikomeye.
Umukuru w’Igihugu kandi yakomoje ku bashinja u Rwanda kwihisha inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Patrick Karegeya aho yavuze ko ababivuga nabo uwo bavuga ko yishwe abakoreye nk’ibyo yakoreye u Rwanda bamukorera ibiruta ibyo bashinja u Rwanda kumukorera.
Yagize ati “abaza kuduhagarara hejuru ngo nitwe twakoze biriya, nabo ari ukurinda ubusugire bwabo bababarabikoze inshuro zirenga igihumbi.”
Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko intambwe ya mbere yo guha agaciro Imana, ari ukugaha icyo yabagize, bagahindukira bakanagaha icyo yagize abandi (ubunyarwanda), kuko ubuzima bufite agaciro butanyuranya n’inyigisho y’Imana, ahubwo iyo nyigisho ibukomeza.
Umviliza aha hasi ijambo rya President Paul Kagame Nyuma yi amasengesho:
Raba maze wumvilize ijambo rya President Paul Kagame Nyuma yi amasengesho:
Iyi nterahamwe se izi ngoyo izamerera? Nizindi zamubanjirije ntabwo zatumaze. Abazasigara bazabyara abandi.