Banyarwanda, banyarwandakazi duhuje umubabaro wo kubura Umwami wu Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa.Turabashimira ko mwadufashe mu mugongo muli iki gihe tulimo cy’agahinda n’umubabaro urenze ukwemera utewe n’abavandimwe bamwe muli twe bahisemo gutanga Umwami wacu ngo atabarizwe mu Rwanda, umulyango utabyumvikanyeho.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo: Nta nkokokazi ibika, Rusake ihali. Umukecuru Specioza Mukabayojo n’umukobwa abereye nyirasenge witwa Christina Mukabayojo ndetse na Angela muka Kale Kayihura, nibo Bahindiro binkora mahano biyemeje kugurisha Umwami wanyu! Ntibazabeshyere abahindiro bose, amaraso y’Umwami wacu azababarweho twe turakarabye.

Twumvise imigambi bajyanye muli Amerika, babeshya  turumirwa! Mwibaze ko Angela Kaihua yabujije nyina umubyara kuza mu kiliyo muli Amerika kuko yali azi aho bazajyana Umwami wacu kuko hali uwa bwiye nyina ngo bafatanye urugendo ruva Canada kuko aliho aba, ngo yaramwangiye ahubwo amubwira ko we azajya mu Rwanda ngo kuko aliho Umwami azatabalizwa! Twumvise ko ngo baliye ruswa, ni bayirye izabakora. Mbese n’iki kibirukansa ra? Babanje bagaha umulyango kubanza kunamira Umwami wabo, bakabona bakamujyana iyo bashaka da!

Ndababwira ibi kuko na maze igihe kirekire nganira nUmwami, ibyifuzo bye ndabizi kandi hali n’abenshi babizi ko atigeze yifuza gutabarizwa mu Rwanda.  Abo bahindiro b’inshege bazabiryozwa!

Banyarwanda namwe mpunzi mwese aho muherereye hose mu bice byose by’Isi, Umwami wacu ntiyigeze yikunda ngo adusige inyuma  m’ubuhungiro mu gihe cyose Kagame ya mutumiyeho, mwibuke ko yasabaga ko yatahana n’impunzi zose! Nziko muli benshi, ni muhagurukire hamwe twurwanye aba bahindirokazi b’inkora shyano bashaka gutahana Umwami wacu mu Rwanda rwanze kumwakira ali muzima rukaba rurwanira umugogo we atakiliho ba niyibagiza ko atanze yali impunzi!? Ni mushikame duhangane n’inkiko ndetse na Immigration turebe ko hali ikizabirengaho.

Kagame ubwe yavuze ko azamushwanyaguza ngo n’ataha, ubuse umugogo we noneho we azawugira ate? Mwibuke abazize kwitwa ingabo z’Umwami bapfuye bazira ubusa, none koko twemere bamujyane turebera ngo abiswe ba Mukabayojo niko ba byemeje?

Ng’aho ni muhaguruke twitange dufatanyilize hamwe duhashye izonkora shyano zateye.

Abahindiro bazima n’impunzi zose zifatanije n’umulyango

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Spcioza-Mukabayojo.jpg?fit=323%2C323&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Spcioza-Mukabayojo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICABanyarwanda, banyarwandakazi duhuje umubabaro wo kubura Umwami wu Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa.Turabashimira ko mwadufashe mu mugongo muli iki gihe tulimo cy’agahinda n’umubabaro urenze ukwemera utewe n’abavandimwe bamwe muli twe bahisemo gutanga Umwami wacu ngo atabarizwe mu Rwanda, umulyango utabyumvikanyeho. Mu Kinyarwanda baravuga ngo: Nta nkokokazi ibika, Rusake ihali. Umukecuru Specioza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE