Janeatte Kagame na Gen Jack Nziza bakomeje koshya abana guteza urubwa numugayo Madamu wa nyakwigendera Gen Rwigema, ibyo byose bikaba biba  Paul Kagame arebera. Inyandiko ikulikira namabi ya Janeatte Kagame ashuka abana gukora, mu bihe twagombye kuba twibuka intwari zacu. Niba abana ara ba nyakwigendera Fred Gisa Rwigema ikibazo nikihe? ese Kagame bareranywe wanamusimbuye yabamariye iki, cyangwa  ubu abamariye iki?

 

umwana_wa_rwigema-2-35254Ngaragaje, mu kwezi gushize, aho yahamije ko ari umuhungu wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, intwari y’u Rwanda, ubu noneho hagaragaye undi muhungu uhamya ko ari uwa Rwigema, nawe akavuga ko yagiye ahigwa na mukase Janet Rwigema.

Abinyujije kuri Facebook, Dan Mutabazi Gisa, yashinjije Janet Rwigema kuba yaragerageje gushaka kumwica.

Alfred Gisa yatunguranye mu itangazamakuru ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ari umuhungu wa Rwigema, ubu iboneka ry’uyu muhungu wundi ryo rishobora gutungura benshi.

Dan Mutabazi Gisa wigaragaje kuri uyu wa 17 Nzeri 2013 nawe avuga ko ari mwene Gisa

Alfred Gisa Bada wigaragaje bwa mbere nk’umuhungu wa Gisa Rwigema

Fred Gisa Rwigema aba bahungu bose bahamya ko ariwe se wababyaye

Hano munsi, ubu ni ubuhamya bwa Dan Mutabazi Gisa :

Ku nshuti zanjye mwese n’umuryango, ngiye gutangaza ubuzima nabayemo kuva navuka kugeza ubu.

Kuba mpisemo kubitangaza none si igitangaza. Tariki 17 Nzeri, ni umunsi wanjye w’amavuko ; none numvise uyu ari wo munsi wanjye wo kuvuga inkuru yanjye y’ukuri.

Izina ryanjye ni Dan Mutabazi Gisa, mfite imyaka 23. Nabyawe na Joy Bamwekingire na Fred GISA Rwigema, mvukira mu bitaro bya Kabale. Data yapfuye mu ukwakira 1990 igihe yarayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda

Nzi neza akababaro buri wese usoma ibi afite, bitewe n’ibindi muherutse kumva kuri mugenzi wanjye Alfred Gisa uherutse gutanga ubuhamya. Alfred nanjye turaziranye kandi ndabyishimira. Twahujwe n’inshuti za Papa n’abavandimwe.

Namenye isano ryanjye mfitanye na Papa nkiri muto. Namerewe nabi kuko nari ntarakura, ariko uko nagiye nkura namenye impamvu ntigeze mubona ariko nishimira ibyo yakoreye u Rwanda.

Uretse Alfred, mfite byinshi bitandukanye n’ibye. Mfite imyaka 7 najyanywe kubana na mushiki wa Papa. Namenye nyogokuru n’abandi bavandimwe.

Ndashima masenge wemeye ko mba mu rugo rwe kandi nzahora nibuka urukundo yanyeretse n’akamaro yangiriye.

Kwa masenge, nabaye mu buzima bw’ihahamuka. Ni igihe mpindukira bigatuma ndakarira abantu ndetse n’ibintu bimwe na bimwe. Nari muto nkasekera abantu badakwiye gusekerwa.

Aho kunyereka urukundo, buri mwana wese akenera akiri muto, naranzwe, ndatukwa ndanajugunywa.

Ubwo mukadata Janet yamenyaga ko nabaga mu Rwanda yatekereje nabi ko nje gutwara imitungo ye.

Mukadata yabwiye buri wese wakoranga nanjye ko agomba guhitamo kugumana na we cyangwa akagumana nanjye.

Ku myaka 7 nari nzi ibikorwa kandi nabonaga uko buri wese yandwanyaga. Iyo nibutse ubwo buzima burambabaza ku buryo numva ntazi niba hari uwo naha imbabazi.

Ku bw’ubushake bw’Imana nari umuhungu muto wari wikenereye urukundo, kwitabwaho, uburezi n’icyizere cy’ahazaza.

Mukadata Janet, nzi neza ko uzasoma ubu butumwa kandi nakubwira ko nibuka neza igitutu washyize kuri nyogokuru ngo anjugunye.

Nabaye muri ibyo bihe by’akaga mu myaka itatu kugeza ubwo mama yafataga umwanzuro wo guhagarika ibyo. Mama yansubije Uganda akaba ariho nabaye kugeza ubu.

Nafashe umwanzuro wo kuvuga ubu buzima bw’akaga nkabumenyesha rubanda kuko bwangizeho ingaruka mu mikurire yanjye kugeza none.

Ntekereza ko kugirango nkire ibikomere, ari ngombwa kubwira buri wese icyanteye kuguma muri ako kaga kugira ngo uwabikoze atsindwe njye ntsinde.

Inkuru y’ubuzima bwanjye ni ndende, ibintu byinshi byambayeho mu myaka itatu ndi mu Rwanda na nyuma, byose byaterwaga na mukadata.

Ntekereza ko umunsi umwe tuzahura amaso ku maso tukaganira buri kimwe ukamenya ko wanyifurije ikibi ariko Imana yaragutsinze irandinda muri iyi myaka yose.

Ntekereza ko nyuma y’uko ngenda, ubuki bwose wangaga ko bungeraho waraburetse butembana umudendezo.

Ntekereza ko ubwo nagusigaga mu mahoro icyubahiro washakaga cyakugezeho kubwinshi.

Nzi neza ko ubwo wamenyaga ko wankuyeho, byari igihe cyo kwishimira insinzi kuri wowe. Mukada imyifatire yawe yanyeretse agasuzuguro wagiriraga data.

Iyo nibutse ibyo bihe, ndaribwa kandi nkahabwa imbaraga zo kubabarira uwo ariwe wese wankoreye ikibi.

Uyu munsi mvuze ko ntazongera kwihisha. Igihe cyo kwihisha kirarangiye. Ndashaka umwanya wanjye muri Sosiyete. Ndashaka gusubizwa uburenganzira bwanjye ubu sinzongera kubaho mu bwoba.

Iminsi y’akaga irarangiye uhereye none. Nitwa Mutabazi Dan, umuhungu wa Fred Gisa Rwigema kandi ndabyishimiye.

Ishimwe ryinshi kuri Mama wandinze imyasaya y’intare. Nabariya ubuzima bwabo bwagizweho ingaruka nuko nari ndiho, ndabamenyesha ko mwagombaga kwerekana itandukaniro mu mikorere.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/umwana_wa_rwigema-2-35254.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/umwana_wa_rwigema-2-35254.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAJaneatte Kagame na Gen Jack Nziza bakomeje koshya abana guteza urubwa numugayo Madamu wa nyakwigendera Gen Rwigema, ibyo byose bikaba biba  Paul Kagame arebera. Inyandiko ikulikira namabi ya Janeatte Kagame ashuka abana gukora, mu bihe twagombye kuba twibuka intwari zacu. Niba abana ara ba nyakwigendera Fred Gisa Rwigema ikibazo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE