F

Mwiseneza Josiane yamaze kugura imodoka...

Miss Popularity 2019,Mwiseneza Josiane yamaze kwinjira mu Banyarwanda batunze imodoka ye bwite nyuma y’amafaranga yahawe n’umunyamideli Mimi Mirage uba mu gihugu cy’Ububiligi wamufanye cyane ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko yamaze kugura imodoka yo kumutwara mu buzima bwa buri munsi nyuma yo guhabwa envelope irimo amafaranga yahawe n’umunyamideli Mimi Mirage.

Hashize ukwezi Miss Josiane aguze imodoka ye bwite,yo mu bwoko bwa Toyota Avenvis, ifite ibara ry’umukara, ikaba itwarwa n’umushoferi witwa Uwikunda Elysée.

Miss Josiane yavuze ko amaze iminsi azenguruka u Rwanda mu bukangurambaga ku ndwara ya Ebola kuko nabyo bifite aho bihuriye n’umushinga we ariko ngo ntabwo bisobanuye ko umushinga we wo kurwanya igwingira n’ imirire mibi mu bana yawuretse.

Mwiseneza Josiane yatangaje ko we na Mimi Mirage bakomeje gutegura igitaramo cyo guhura n’abafana be,batumiyemo umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria aho yemeje ko mu minsi iri imbere azatangaza italiki iki gitaramo kizaberaho.




Mwiseneza Josiane yamaze kugura imodoka ye bwite

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/josiane-car.jpg?fit=700%2C464&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/josiane-car.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAF Miss Popularity 2019,Mwiseneza Josiane yamaze kwinjira mu Banyarwanda batunze imodoka ye bwite nyuma y’amafaranga yahawe n’umunyamideli Mimi Mirage uba mu gihugu cy’Ububiligi wamufanye cyane ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko yamaze kugura imodoka yo kumutwara mu buzima bwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE