Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2014, mu karere ka kamonyi, umurenge wa Musambira umupolisi utaratangazwa amazina ye yaraye arashe abasirikare 2 bahita bitabimana.

Amakuru atugezeho aravuga ko uwo mupolisi yari ari ku bulinzi bw’ ijoro maze abo basirikare 2 barahamusanga baramusagarira ahita kora ku mbarutso arabarasa.

Imbunda Ak-47

Ibyi bikaba byabaye mu masaha ya Saa tanu z’ ijoro bishyira Saa sita (23-24h) baraswaga ariko umwe yahise ashiramo umwuka ako kanya naho undi ajyanwa byihuse mu bitaro bya gisirikare i Kanombe ariko nawe yahise ashiramo umwuka.

Ubwo twashatse kumenya ayo makuru neza, twahamagaye nimero z’ uhagarariye polisi mu karere ka Kamonyi kabereyemo ibyo bikorwa atubwira ko ari mu nama.

Ubwo twahamagaraga uhagariye polisi mu murenge wa Musambira nawe yahise akupa Telefone byihuse ariko tumwoherereza ubutumwa bugufi dukoresheje telefone ngendanwa none ntacyo aradusubiza kugeza dutangaje iyi nkuru .

Hagati aho dukomeje gukurikirana ayo makuru tunategereje icyo abo bayobozi ba polisi muri aka karere ka Kamonyi bari budutangarize bahugutse hanyuma.

Placide KayitareAFRICAMu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2014, mu karere ka kamonyi, umurenge wa Musambira umupolisi utaratangazwa amazina ye yaraye arashe abasirikare 2 bahita bitabimana. Amakuru atugezeho aravuga ko uwo mupolisi yari ari ku bulinzi bw’ ijoro maze abo basirikare 2 barahamusanga baramusagarira ahita kora ku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE