Gahunda yo gucyura impunzi z’ abanyarwanda  ziri mukarere k’ iiyaga bigari , by’ umwihariko muri Kongo ishobora kuba ihatse byinshi  tutarasobanukirwa .

Icyo tutashidikanyaho nuko  amatora y’ umukuru w’ igihugu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  ahangayikishije akarere kose  kuburyo aramutse  avuyemo kutumvikana bigakurura imirwano , nayo ikavamo  intambara ( http://burundi-agnews.org/afrique/burundi-la-ceeac-informee-du-projet-de-destabilisation-regionale/ )ikomeje kugarukwaho nkiyiteguwe n’ ibihugu byose  bigize ibiyaga bigari  byatungura bacye!

Ukurikije ibyandikwa n’ ibinyamakuru bya leta y’ u Rwanda, kubiba urwikekwe hagati y’ u Rwanda n’ ibihugu by’ abaturanyi bigeze kure. ( https://chimpreports.com/exclusive-uganda-responds-to-rwanda-on-complicated-relations/ )

U Rwanda rurashinja Uganda n’Uburundi imigambi  mibishinja n’ akagambane  kuburyo buteye impungenge.

Ikinyamakuru cy’ iperereza ry’ u Rwanda Rushyashya kirandika kiti : 

“Ibi bibaye nyuma y’Amakuru avuga ko  Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aya makuru aravuga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.

http://rushyashya.net/2018/11/23/uburundi-bwagiye-uganda-gushimangira-ibyo-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda/

Inyenyeri  yashoboye kubona amakuru avuye munzego z’ umutekano za leta y’ u Rwanda aho twabajije icyo  Generali Ibingira yaba yarakuriwe kubuyobozi bw’ inkera gutabara yari ariho kuva  2010,  uwaduhaye amakuru adusubiza mumagambo macye  agusha kuntego ati : “uwavuga ko ( u Rwanda) rwiteguye intambara ashobora kuba ataba yibeshye.”

Mbibutse ko amatora y’ umukuru w’ igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ategerejwe mu mpera z’ ukwezi gutaha .

Abwirwa benshi akumva beneyo!

 

Christine Muhirwa