Muri iki gihe cy’imvura ibice bimwe na bimwe bigenda bibura amazi n’amashanyarazi kubera impamvu zimwe na zimwe EWSA yatangaje, hari abaturage batabyihanganira nk’abatuye mu Muhima ahitwa De Bandi baca itiyo y’amazi ngo babashe kuvoma. 

Baravoma ku itiyo baciye

Baravoma ku itiyo baciye

Umunyamakuru w’Umuseke.com aherutse kuba agenda aho hafi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize akubitana n’abaturage bari kuvoma ku itiyo y’amazi. Birashoboka ko itiyo yacika ariko biratangaje ko abaturage bayica bo ubwabo ngo bibonere amazi batitaye kubo iyashyira.

Mu gitondo ubwo twasanze bavoma umwe wanze kutubwira amazina ye yagize ati “ Natwe tuba tuyakeneye di! Ahandi hantu twayakura ubu ni mu Cyahafi kugenda ibirometero wanahagera ugasanga hari umubyigano reka twivomere aya rero baducisha iruhande bakayashyira abandi.” 

Iyi tiyo y’amazi inyura kuri ruhurura yo mu mudugudu wa Torero mu murenge wa Muhima ngo yari yaciwe na bamwe mu nsoresore z’aho ngo bahita banacunga iyo tiyo bagacuruza kuri macye ushaka kuvoma ku buryo bwihuse kuko amazi aba ameneka bamara gukuramo ayabo bakagenda amazi agasigara ameneka cyangwa avomwa ku buntu kugeza ubwo EWSA ije igatabaranya.

De bandi bari kuvoma ku itiyo yaciwe

De bandi bari kuvoma ku itiyo yaciwe

Nyuma yo gucika kw’itiyo abo yashyiraga amazi nibo bayabura nkuko EWSA ibitangaza. Gufata abaca amatiyo ngo ntibyoroshye kuko babikora nijoro mu gitondo amazi akaba ameneka.

Aya matiyo impamvu abasha gucibwa ahanini ngo ni uko atubakiye kandi akaba amwe akoze muri plastique.

EWSA iherutse gusobanura ko ibura ry’umuriro ubu rihari mu gihugu ryatewe n’abagizi ba nabi nk’abo bibye ibyuma by’inkingi za ‘haute tension’ ya Jabana.

Jean Damascene NTIHINYUZWA