Mu nama ngarukamwaka y’Umushyikirano Kagame ati Umuntu turegwa kwica muri Congo abaturega bamwishe kera
President Kagame bahora bamubeshyera amahanga ntabwo yifuriza Kagame nu Rwanda muri rusange amahoro.
Ibi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukuboza 2012, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amaregeko mu nama ngarukamwaka y’Umushyikirano, inama ibaye ku nshuro ya 10.
Perezida Kagame yagarutse cyane ku kwibeshaho no kwima amatwi abashaka kuvangira no gusubiza inyuma iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho, agaruka no ku bibazo bya Congo Kinshasa avuga ko abateza ibibazo muri Congo ari bo babeshyera u Rwanda ko ari rwo ruhungabanya umutekano w’icyo gihugu.
Perezida Kagame yavuze kandi ko abo banyamahanga bavuga ko bashaka gufatira u Rwanda ibihano, ariko ugasanga bashidikanya ahubwo bashaka gutanga umurongo ngenderwaho w’ibigomba gukorwa.
Kuri ibi ariko ngo ntibyagaciye Abanyarwanda intege cyangwa ngo bibarakaze, ahubwo bakwiye kwirakarira ubwabo kubera uburyo bahindurwa ibikinisho cyangwa bagahindurwa nk’umuryango bafunga igihe bashakiye bakanawufungurira igihe bashakiye.
Yongeyeho ko ariko n’ubwo hari abameze batyo hari n’abazima, ati “Hari abantu bo hanze bazima, ariko ab’inkozi z’ibibi baravuga cyane akaba ari byo byumvikana bikajya mu bafata ibyemezo.â€
Perezida w’u Rwanda yanavuze ko aba bifashisha itangazamakuru, mu gihe nyamara abo banyamahanga batanga inyigisho za Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu bavuga ko bigomba gukorwa n’abo bireba.
Ati â€Umunyamakuru umwe izina yahaye u Rwanda ni ryo rugomba kugira kurusha iryo Abanyarwanda bishakira, bashakira igihugu cyabo. Ni ko bimeze ; bagahimba, bakakubwira ko muri abantu badafite uburenganzira, abantu batavuga.â€
Yakomeje avuga ko kuba abayarwanda badashaka kuvuga nta wababujije kuvuga, ko ahubwo wenda badafite icyo kuvuga.
Ikindi yagarutseho ni uko umuntu umwe cyangwa babiri baha izina u Rwanda bakwiye kwamaganwa.
’Kwigira’
Agaruka ku kwigira, Perezida Kagame yavuze ko nta wushobora kubigeraho atiteguye guhangana. Ati “Ntushobora kwigira utiteguye guhangana. Ugomba guhangana ntubitinye, kuko iyo udahanganye ikibivamo kiraremereye kurusha guhangana (…). Guhangana ntabwo ugomba kuba urakaye, ushobora no guhangana useka.â€
Yakomeje agira ati “Guhangana n’abashaka gusubiramo amateka yacu no kuyatwandikira uko atari nta wubifitiye uburenganzira ; ni twebwe tubifitiye uburenganzira gusa.â€
Yagarutse kandi ku Muryango w’Abibumbye wananiwe gukemura ikibazo cya Congo, mu gihe utanga akayabo k’amafaranga ku ngabo zo kubungabunga umutekano muri iki gihugu nyamara ukaba ukomeza gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana y’ibibazo bya Congo.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagaragaje ko u Rwanda atari rwo rugomba gukemura ibibazo bya Congo, kuko na rwo rufiye byinshi rushaka kugeraho.
Biteganyijwe ko iyi Nama ya 10 y’Umushyikirano izamara iminsi ibiri, imyanzuro izavamo ikazashyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda izaba ireba.
https://inyenyerinews.info/afrika/mu-nama-ngarukamwaka-yumushyikirano-kagame-ati-umuntu-turegwa-kwica-muri-congo-abaturega-bamwishe-kera/AFRICAPresident Kagame bahora bamubeshyera amahanga ntabwo yifuriza Kagame nu Rwanda muri rusange amahoro. Ibi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukuboza 2012, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amaregeko mu nama ngarukamwaka y’Umushyikirano, inama ibaye ku nshuro ya 10. Perezida Kagame yagarutse cyane ku kwibeshaho...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS