Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice, ICJ) ruherereye i La Haye mu Buholandi rwashyizeho inteko y’abacamanza igomba kwicara hamwe igasuzuma ikirego cy’Umunyakenya uvuga ko urubanza rwa Yezu w’i Nazareti rwaciwe hadakurikijwe amategeko .

Jesus of nazareth

Dola Indidis ni Umunyamategeko wabigize umwuga , uyu mugabo ukomoka mugihugu cya Kenya yatanze ikirego kivuga ko Yesu Kristo mwene Yozefu na Mariya yaba yaraciriwe urubanza nabi agafungwa kuburyo butemewe n’amategeko , agakubitwa kuburyo bukabije kugeza nubwo abambwe ku musaraba akaza no gushiram0 umwuka .

christ

Umwami Yesu yakubiswa ataranacibwa urubanza , ibi nabyo ngo binyuranyije n’amategeko

Muri Kanama 2007 nibwo uyu mugabo yatanze iki kirego mu  Rukiko Rukuru rwa Kenya mu Izina ry’Incuti za Yesu . Urukiko rwakiriye ikirego cye ndetse rugiha No. 965/2007 ,  urukiko rumaze kugisuzuma rwaje kumubwira ko ntabubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza , nawe ntiyazuyaza ashyikiriza ikirego cye urukiko rwa La Haye mu Buholandi .

Uyu munyamategeko aganira  n’Ikinyamakuru cyo mu Mujyi wa Nayirobi  kitwa “ The Nairobian ”  Indidis yagitangarije ko  Urukiko rwamenyeshejwe iby’urubanza rwe , anakibwira ko   ategereje ko umunsi wo kuburana  ugera .

Uyu mugabo usanzwe uzobereye mu mategeko yagize ati “Ntanze ikirego kuko ari inshingano zanjye guharanira ukuri ku byabaye kuri Yezu, kandi nagiye mu Buholandi njyanywe no gushakira ubutabera umugabo w’i Nazareti.”

Dola Indidis yahoze ari  umuvugizi wa Polisi muri Kenya  , yakomeje agira ati “ Uko urubanza rwa Yezu rwaciwe ntibikurikiye amategeko agenga uburenganzira bwa muntu . Ponsiyo Pilato yakoze amakosa akomeye yo gucira urubanza Yezu Kristo mu gihe yari yabuze ibimenyetso bimuhama.”

Ubwo iki kirego cyatangwaga bwa mbere cyatanzwe n’uyu mugabo mu izina ry’Incuti za Yezu, bagendeye ku ngingo ya 65 n’iya 67 y’itegeko nshinga rya Kenya, aho baregaga Tiberius wabaye Umwami w’Abami w’Abaromani kuva muri 42 mbere y’ivuka rya Yezu kugeza muri 37 nyuma rye. muri iki kirego baregaga Ponsiyo Pilato wari Guverineri w’Intara ya Yudeya muri icyo gihe, baregaga Ananiya wari Umunyamategeko Mukuru , uwari Umwigishamategeko mukuru , Umwami Herodi, Repubulika y’u Butaliyani ndetse na Leta ya Israel.

Yesu yarababajwe cyane none biteye agahinda uyu munyamategeko gutanga ikirego.

Yesu yarababajwe cyane none biteye agahinda uyu munyamategeko gutanga ikirego.

Pilato we aregwa kuba yarabonye nta cyaha uyu mwana w’Imana afite akarenga akamutanga ngo yicwe bityo amahoro aboneke mu gihugu. kuriki cyaha niho  Dola Indidis yagize ati “ Ntibyari binemewe ko Pilato acira urubanza n’umuntu arimo gukubitwa , umucamanza kandi aba agomba guhagarara ku cyemezo cye ariko uyu we yakoreshejwe n’amarangamutima y’abantu.”

Uyu mugabo n’abo bafatanyije kurenganura Yezu  bavuga ko n’uburyo bwa koreshejwe ubwo Yezu yahatwaga ibibazo butemewe n’amategeko. Indidis abajijwe niba ibyo akora atari ukwiraza inyanza yasubije ko  “Ibyo akora arugushaka ko amategeko yajya ashyirwa mu bikorwa kubantu bose ,mu buryo bungana “

Yesu atwaye umusaraba kubera umunaniro yaraguye

Yesu atwaye umusaraba kubera umunaniro yaraguye

Ikibazwa kugeza magingo aya ni ukumenya niba n’uru rukiko ruzaburanishwa ndetse rugacibwa nyuma y’imyaka isaga 2000 uyu mwene Yezu na Mariya abambwe inyabihanga.

Uyu mugabo amaze igihe kitari gito ategura ikirego cye . gusa haribazwa niba koko azatsinda uru rubanza ashoje nyuma y’imyaka isaga ibihumbi bibiri Yesu apfuye.

Inkuru dukesha ibyishimo