KWISUBIRA? Zagizwe Kaminuza none zongeye kwitwa Amashuri makuru
Ku rubuga rwa HEC hariho impinduka;
Amashuri yigenga yari yagizwe Kaminuza ariyo; University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Université de Kibungo(UNIK), University of Gitwe, University of Lay Adventists of Kigali (UNILAK) ku rubuga rwa HEC si uku acyanditse nka mbere.
Ubu hariho; Institut Polytechnique de Byumba (aho kuba UTAB), Institute of Agriculture, Technology and Education of Kibungo (aho kuba UNIK), Institut Superieur Pedagogique de Gitwe – ISPG (aho kuba University of Gitwe) hamwe na Institute of Lay Adventist of Kigali (aho kuba UNILAK).
Izi mpinduka zisa n’izaciweho amarenga mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize ubwo Dr Emmanuel Muvunyi umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi yajyaga kuvuga imwe muri izi Kaminuza akayita ishuri rikuru (Institute) ubundi akongera akaryita Kaminuza.
Bamwe baketse ko ari ukwibeshya, abandi bavuga ko atari ukwibeshya hashobora kuba hari impamvu.
Iki kiganiro cyavugaga kuri Kaminuza ebyiri zari zarahagarikiwe amashami zigasaba ko zigenzurwa akongera agafungurwa. HEC yatangaje ko hafunguwe amashami abiri gusa muri INES-Ruhengeri.
Izi mpinduka mu gusubiza aya mashuri ku mazina yahoranye mbere biri ku rubuga rwa HEC gusa, nta tangazo rimenyesha iby’izi mpinduka ryatanzwe, bamwe mu bakozi muri izi Kaminuza, cyangwa amashuri makuru, baganiriye n’Umuseke muri iki gitondo nabo bavuga ko bataramenya ko bongeye kwitwa amashuri makuru mu gihe bari bagizwe Kaminuza.
Amabaruwa anyuranye Minisitiri w’Uburezi yandikiraga aya mashuri makuru nyuma y’uko agizwe Kaminuza yose yabaga ayita inyito nshya ya KAMINUZA kugeza ubu.
Ikinyamakuru Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Inama Nkuru y’uburezi ariko kugeza twandika iyi nkuru ntibyashobotse n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubije.
https://inyenyerinews.info/afrika/kwisubira-zagizwe-kaminuza-none-zongeye-kwitwa-amashuri-makuru/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/DSC_4197.jpg?fit=866%2C578&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/DSC_4197.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICANyuma y’igenzura yakorewe amwe mu yari amashuri makuru (Institute) yigenga tariki 07 Mutarama 2016 yazamuwe na Minisiteri y’Uburezi ajya ku rwego rwa Kaminuza (University). Amwe muri aya mashuri ariko ku rubuga rw’Inama nkuru y’uburezi (HEC) ubu hongeye kugaragara yasubiye ku mazina yahoranye, nubwo bwose mbere byari byahinduwe yitwa Kaminuza. Mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS