ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° 011/PS.IMB/2016

KWAMAGANA ISOMWA RY’URUBANZA RWA MADAMU THEODOSIE UWAMAHORO UMUZUNGUZAYI WISHWE YIRWANAHO  TARIKI 7/5/2016 I NYABUGOGO MU RWANDA.

Rigarutse ku  cyemezo cyafashwe  n’urikiko ,ejo tariki ya 26/07/2016  ku rubanza rwa Théodosie UWAMAHORO  ,Umuzunguzayi wishwe ashaka amaramuko muri Gare ya NYABUGO;

Rimaze kubona ko mu Rwanda nta politike ihamye ku benegihugu birwanaho cyane cyane Abacuruza bagenda ,bagenda bahutazwa;

Ishyaka PS Imberakuri, riramenyesha Abanyarwanda,inshuti z’U Rwanda ,abarwanashyaka ba PS Imberakuri by’umwihariko  ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere:

Ishyaka PS Imberakuri, riramaganira kure  icyo cyemezo cyafashwe n’urukiko aho bakatiye abo bicanyi imyaka icumi ugereranije n’igihano gihabwa abacanyi ;riribaza inyoroshyo aho yavuye ,rihuje na case ya Jean Baptiste ICYITONDERWA,umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga muri PS Imberakuri, wakatiwe imyaka 6 nyuma yo kwandikia minisitiri w’Intebe, rikanaba rihuza n’igihano Eric Nshimyumuremyi ,umuyobozi w’akarere ka Cyicukiro ,yahawe nyuma yo kuraswa avuye mu rubanza rwaVictoire ,Ingabire Umuhoza umuyobozi wa FDU Inkingi.

Ingingo ya kabiri:

Ishyaka PS Imberakuri, rirasanga itegeko No29 bis ryo ku wa 18/07/2016 ridakemura ikibazo cy’abazunguzayi ahubwo rirushaho kubasonga,rirasanga kubakura   aho bakoreraga ari gereza kandi ritandukira itegeko nshinga.

Ingingo ya gatatu:

Ishyaka PS Imberakuri ,risanga abo bicanyi bagomba guhanwa bikomeye yenda byaca  n’abandi  intege bitwara nk’abo,  rirasanga na none Leta hamwe n’iryo shyirahamwe bakoreraga yewe n’abo bantu bagombye gutanga impozamarira ku muryango wa nyakwigendera.

 

Ishyaka PS Imberakuri, rirasaba ubutabera  ,kujya butanga ibihano ugereranije n’icyo abantu bahamijwe aho gukora ubutabera bwa mwikize ngo bigaragare ko bahanywe ,.

Urukundo,ubutabera n’umurimo

 

Bikorewe I Kigali,kuwa 27 Nyakanga 2016.

Umunyamabanga Mukuru  w’Ishyaka PS Imberakuri

Sylver Mwizerwa (Sé)