“Ingabo z’u  Rwanda zitarebye neza zakongera gushinjwa ipfu z’abaturage ba banyekongo”

Ayo makuru avuga ko ku itariki ya 26 Ugushyingo 2011, aribwo abakandida  ku mwanya wa perezida muri Kongo, Jeseph Kabila ,  Kisekedi na  Kamera Vital, bari bafite mitingi mu murwa mukuru wa Kinshansa.

Kisekedi yahageze mbere mu masaa munani z’amanywa, isaha y’i Kinshasa, akigera ku kibuga cy’indege Njili, asanga abasirikari ba Kongo bavugwamo ko harimo  abasirikari babanyarwanda bafunze ikibuga n’ibimodika by’intambara, abuzwa kuza kwiyamamaza nk’uko byari biteganyijwe.

Aho niho hahise hakomoka imyigaragambyo hagati y’abayobocye ba Kisekedi barwana n’abashinzwe umutekano, mu magambo bavugaga bamagana Kabila  “… bafate Kabila bamusubize iwabo mu Rwanda”. Ibi bakaba babivugaga kuko bazi ko ashyigikiwe n’abanyarwanda  kandi ubu aribo barimo kugerageza kumushyikira kugirango atorwe.
Iyo mirwano yakomeje  kuburyo nyuma y’amasaha 6 gusa hari hamaze kwicwa abantu bagera kuri 24, barashwe n’abasirikari n’abapolisi . Amakuru atugeraho kandi avuga ko  aya matora ingabo z’u Rwanda zayinjiyemo cyane, ariko kandi abatavuga rumwe na Kabila bose bakaba bavuga ko izi ngabo zaje kugirango zifashe Kabila kwiba amajwi.

Mu burasirazubwa bwa Kongo aho izi ngabo z’u Rwanda ziganje, zikaba zigenda zigana ahantu amatora azabera. Nk’uko twakunze kubitangaza zifite imwe mu migambi yo gufasha Kabila gutorwa, ibi bakaba babikoze nyuma y’aho igisirikari cya Kagame gishinjirijwe ubwicanyi muri Kongo, bamwe bakaba bavuga ko bari guhisha ibimenyetso no gukomeza gukorana  n’ubutegetsi bwa Kabila kugirango babafashe gutwikira ibyaha bakoze muri Kongo.

Zimwe mu mpugucye za politiki muri Kongo  twaganiriye bavuga ko iyi ntambara ikomoko ku banyarwanda, kuko bakomeza gushinja Kabila ko baje  kumufasha kwiba amatora, bityo n’abaturage bakaba batishimiye ko Kabila akoresha abasirikari bashinjwa kwica abaturage babo mu kumufasha kwiba amajwi.

Amatora ya Kongo rero akaba agaragara  ko ashobora kutazagenda neza, nk’uko byakunze kuvugwa ndetse n’ubwicanyi bukaba bwatangiye. Umutekano wayo ukaba ukomeje gutera impungege abantu beshi.

Mupenzi..