Kaminuza nkuru ya Uganda ya makerere yamuritse imodoka yakozwe n’abanyeshuli bo mu ishami ryigisha ikoranabuhanga.

Mu nkuru dukeshya ikinyamakuru cya interneti “Imvano”,

Professor Tikodri Sunday Stephen, wayoboye itsinda ry’abanyeshuli 25 bayikoze, yavuze ko bakoze ubushakashatsi buhanitse mbere y’uko bibanda ku gukora iyi modoka idakoresha lisansi ku buryo bizafasha kubungabunga ibidukikije.

N’imodoka y’ibara ry’icyatsi kibisi ishobora gutwara abantu 2.

Ikiyitandukanya n’izindi modoka zisanzwe nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, n’uko idakoresha lisansi cyangwa mazutu kandi nta ijwi ifite riva muri moteri .

Iyo midoka ikoresha batiri zishobora kugenda ibirometero 80 umuriro utarashiramo.

Ifite uburemere bungana na toni 1 kandi umuvuduko wayo ugarukira ku bilometero 120 ku isaha.

Proffesa Venancious Baryamureba, umukuru wa kaminuza ya Makerere, yavuze ko Makerere imaze gutera imbere mu guhanga ibintu bitandukanye, nko gukora imiti n’inkingo z’abantu n’amatungo.

Iyi Modoka yiswe KIIRA EV, yitiriwe akarere kari hafi y’umujyi wa Kampala mu ntara ya Mukono aho leta Leta yahariye kubakamo inganda z’ubwoko butandukanye- KIIRA industrial park.

From : www.rwandait.com

.