Bwana Dr. Ir Louis Munyakazi yitabye Imana;

Prof.Louis_

Itangazo ryoherejwe numukunzi wikinyamakuru inyenyerri asobanura uk yarazi nyakwigendera, Dr. Louis Munyakazi.

Umukunzi winyenyeri ati, bwa nyuma nganira nawe natashye ntishimye ariko sinzibagirwa inshuro twasangiye; mubyo yanganirije mbere y’uko afungwa harimo uburyo yari afitanye ikibazo gikomeye na ministri James Musoni wari ministri wa Finance.

Uyu utuvuyemo n’umugabo cyane kuko igihe cyose yakoze mu Rwanda yari yaranze guhabwa amabwiriza y’akazi n’umuntu atazi aho yize n’amashuri yize. Ngicyo icyamukururiye ikibazo cyo kwangwa urunuka na James Musoni cyane ko yamubazaga amashuri yize n’aho yigiye iby’ibarurishamibare kugira ngo abe yamuha amabwiriza y’uko ibi n’ibi bigomba gukorwa mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR).Musoni

Akimara kuva muri gereza mu 2010-2011 yahise yerekeza muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza ya KwaZulu Natal, yigisha gukoresha imibare mu kwimakaza iterambere rirambye.

Kuva mu 2011 kugeza ubwo atabarutse, Dr. Munyakazi Louis yakoraga mu muri Kaminuza ya Kumasi muri Ghana ari umuyobozi w’ishami ry’imibare n’ibaruramibare.

Bwana Dr. Ir. Louis Munyakazi sinzibagirwa inshuro twaganiriye n’inshuro twasangiye ikirahuri; Imana iguhe iruhuko ridashira.