Isuku si hose i Kigali, Kimisagara barataka umwanda ukabije
Nubwo bwose President Paul Kagame yakijije abanyarwanda umwanda cyane cyane abanya Kigali,, Mu kagari ka Kimisagara Umudugudu wa Buhoro mu murenge wa Kimisagara abahatuye barataka ikibazo cy’imodoka zidatwara imyanda zitakihagera ngo zibakize umwanda.
Umujyi wa Kigali ni intangarugero mu isuku mu yindi mijyi myinshi mu karere no muri Africa, ariko uduce tumwe na tumwe nk’aha Kimisagara hari aho usanga umwanda ukaba utatekereza ko ari i Kigali uzi.
Muri aka gace, hubatswe ruhurura ya Mpazi iva ruguru mu Nyakabanda ikagera Nyabugogo, iyi ruhurura ni igikorwa cy’indashyikirwa Umujyi wa Kigali wakoze kuko ibyayo itarakorwa byari ikibazo gikomeye cyane.
Ariko bamwe mu bayituriye twaganiriye bavuga ko bibabaje kuba hari abaturage b’aho benshi ubu bakoresha iki gikorwa cyatwaye akayabo nk’iyarara (jalala/aho bamena imyanda).
Muri iki gihe cy’izuba ryinshi aho usanga imyanda muri aka gace usanga amasazi atuma, kandi ntabwo iba irunze kure y’aho abantu batuye cyangwa abana bakinira.
Muri ruhurura usanga ho imyanda yarafunze inzira y’amazi, ugasanga yakoze ikidendezi cy’amazi mabi cyane avanze n’imyanda.
Umuyobozi w’Akagali ka Kimisagara yabwiye Umuseke ko hari ikibazo cy’imodoka yatwaraga imyanda mu gihe cyashize ariko ubu ngo yarabiretse.
Ati “ Ubu tumaze igihe dushaka indi ngo idukize umwanda.â€
Uyu muyobozi twavuganye yihuta ko ngo ajyanye raporo ku Umurenge, yavuze ko ngo bashatse imodoka muri ako kagali kuva mu kwezi kwa mbere n’ubu ngo ntibarayobona.
Yihuta cyane ati “ Ariko twafashe ingamba (atadutangarije) ku baturage bamena imyanda muri Mpazi (ruhurura)â€
Kuwa 12 Nyakanga ubwo umunyamakuru w’Umuseke yageraga aha, uyu muyobozi yamubwiye ko asanze yihuta amuha gahunda ya saa cyenda ariko ageze ku Kagali asanga hafunze ndetse telephoni igendanwa ntiyayitaba mu gihe yari yijeje umunyamakuru kumuha amakuru ahagije ku kibazo cy’uyu mwanda.
Imodoka zitwara imyanda ni imodoka z’abikorera ku giti cyabo bayitwara kuko bishyuwe ku mafaranga akusanywa mu baturage bakeneye gutwarirwa umwanda.
Umwe mu batuye muri aka kagali uvuga ko yitwa Philbert yabwiye Umuseke ko atari ikibazo cy’abaturage banze gutanga umusanzu wo gutwara imyanda ahubwo ari uko ntawuyabaka babona.
Umujyi wa Kigali uherutse guhemba imirenge iza imbere mu isuku kurusha indi, Umurenge wa Kanombe niwo waje imbere y’indi. Kimisagara bwo yari yaje ku mwanya wa nyuma.
Umwanda wafunze ruhurura amazi yishakira inzira
Aho ni aho babasha kubona amazi hepfo gato y’iriya myanda yo ruguru, amazi avuye ruguru mu myanda niyo atemba aho inyuma y’abavoma
Si kumuhanda no muri Mpazi gusa, aha ni ku biro by’Akagari ka Kimisagara