Umunyarwandakazi Scolastique Mukasonga wanditse ibitabo byagiye bikundwa cyane birimo icyo yise “Notre-Dame du Nil” cyamuhesheje igihembo cya Renaudot, yagarutse ku mateka y’inka n’igisobanuro zifite mu buzima bwe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘The New Yorker’ cyavugaga ku nkuru ngufi yanditse akayita “Cattle Praise Song,” yanasohotse muri iki kinyamakuru.

Muri iyi nkuru yasohotse mu 2010, uyu mwanditsi agaruka ku buzima bwa Karekezi ubwo we n’umuryango we babagaho mu byishimo batunze inka nyinshi, uko bajyanywe gutuzwa mu Bugesera hafi y’umupaka n’u Burundi, ndetse n’uko yari abayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukasonga yavuze ko atabyirutse mu gihe inka zafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubukungu n’ubutware, kubera ko umuryango we wajyanywe gutuzwa mu Bugesera mu 1960, afite imyaka itatu gusa.

Ati “Birumvikana twahise dutakaza inka zacu zose, rero ‘Inyambo’ kuri injye ni ikimenyetso cy’urukumbuzi mfitiye ubuzima ntigeze menya.”

Yakomeje avuga ko ubwo aheruka mu Rwanda yahuye n’aborozi barimo abagitunze Inyambo nk’urwibutso, ariko benshi boroye inka zitanga umukamo bahawe na Perezida Kagame Paul.

Mukasonga avuga ko nubwo yanditse igitabo kivuga ku buryo umuryango we wajyanywe i Nyamata yise ‘Inyenzi’ (Cockroaches), yasobanuye ko impamvu muri iyi nkuru ya Karekezi atatinze kuri Jenoside ari yabaye adahari.

Ati “Ntabwo nari mpari, nari mu Bufaransa ubwo abo nakundaga n’izindi nzirakarengane miliyoni imwe bicwaga. Mpora nishinja kuba narakomeje kubaho bo bagapfa. Niyumvamo kuba nararokotse kubura ubuzima, ariko ntabwo nibona nk’uwarokotse.”

Abajijwe ku mpamvu Karekezi wabaga hanze y’u Rwanda ubwo Jenoside yabaga nk’uko iyi nkuru ibivuga, yahisemo kugaruka mu gihugu ndetse agaturana n’umugabo wari Umuhutu, yavuze ko guverinoma yashishikarije abantu kwiyunga kuko byari ngombwa mu kwiyubaka kw’igihugu.

Ati “Iterambere ryinshi u Rwanda rumaze kugeraho ryashibutse mu mbaraga zidasanzwe Abanyarwanda bose bashyize mu guhuza ubutabera n’ubwiyunge.”

Mukasonga kandi yagarutse ku buzima bwe bwite avuga ko yageze mu Bufaransa mu 1992, nyuma yo gushakana n’umugabo w’Umufaransa.

Yanasobanuye ibirebana no kwandika mu Gifaransa, ariko kandi ahamya ko nubwo akiri mu ishuri yahatirwaga kuvuga uru rurimi, atigeze ateshuka ku Kinyarwanda kandi kuba akikivuga neza abikesha papa we wabimutoje.

Nubwo ibitabo bye bya mbere ‘Inyenzi’ na ‘The Barefoot Woman’ byari inkuru zivuga ku buzima bwe bwite, Mukasonga atangaza ko byatumye akunda kandika aho kuri ubu yahisemo inkuru mpimbano kuko zituma atisanisha n’ibyo yandika.

Ati “Binyuze mu kwandika narushijeho gukunda ibirebana n’inyandiko. Kwandika bingabanyiriza ububabare n’uburakari. Uko niko nahindutse umwanditsi nubwo ntabiteganyaga.”

Mu Ukuboza 2018, ibitabo ‘Inyenzi’ na ‘The Barefoot’ bizashyirwa hanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inzu ya Archipelago Books, nyuma y’uko bishyizwe mu Cyongereza na Jordan Stump.

Ni mu gihe igitabo “Notre-Dame du Nil” cyatangiye gukinwamo film izasohoka mu 2019.

 

angel@igihe.rw

Source: https://www.igihe.com/abantu/interviews/article/inyambo-ni-ikimenyetso-cy-urukumbuzi-mfitiye-ubuzima-ntamenye-umwanditsi

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-36.jpg?fit=318%2C159&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-36.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAUmunyarwandakazi Scolastique Mukasonga wanditse ibitabo byagiye bikundwa cyane birimo icyo yise 'Notre-Dame du Nil' cyamuhesheje igihembo cya Renaudot, yagarutse ku mateka y’inka n’igisobanuro zifite mu buzima bwe. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘The New Yorker’ cyavugaga ku nkuru ngufi yanditse akayita “Cattle Praise Song,” yanasohotse muri iki kinyamakuru. Muri iyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE