Intwarane 11 ziherutse gufatirwa ku marembo kwa Perezida Kagame zagejejwe imbere ya parike
Kuwa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo abantu 11 barimo abagore 10 n’umusore umwe bahuriye mu itsinda Intwarane za Yezu na Mariya z’Indatanabafatiwe mu marembo yo kwa Perezida Paul Kagame aho atuye mu Kiyovu bagiye kumuhanurira ko niba ibintu bidahindutse amaraso ashobora kumeneka ari menshi kuri cyumweru cyo kuwa 21/7/2013 bagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyarugenge.
Aba bantu uko ari 11 bafatiwe ku rugo rwa Perezida Kagame mu Kiyovu bavuga ko bamwifuza ngo aze bamuhanurire ibigiye kuba.
Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zabanje aba bantu mbere y’uko bafatwa, bakaba barazengurutse rond-point ( round about) iri imbere y’inyubako ya Centenry House bakerekeza kuri Paroisse ya Saint Michel aho bari kumanukira berekeza mu Kiyovu kwa Perezida Kagame ngo kumuhanurira ko ngo natihana, amaraso menshi agiye kumeneka. Mu nzira bakaba baragendaga bavuza utugoma ndetse banaririmba.
Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyarugenge, bukaba bwemeje ko aba bantu uko ari 11 bakomeza kubazwa ku cyaha baregwa cyo guteza imidugararo muri rubanda no gukora imyigaragambyo mu nzira nyabagendwa itemewe bafunze.
Mu bagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha ariko, Padiri Eugene Murenzi nawe wiyemereraga ko ari muri iri tsinda ry’amasengesho wari yafashwe mu ijoro ryo kuwa mbere taliki 22/7/2013 na Polisi y’u Rwanda we akaba atagaragayemo kuko yarekuwe ejo ku wa Kane.
Inkuru Umuryango:
https://inyenyerinews.info/afrika/intwarane-11-ziherutse-gufatirwa-ku-marembo-kwa-perezida-kagame-zagejejwe-imbere-ya-parike/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Umusaraba.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Umusaraba.jpg?resize=110%2C110&ssl=1AFRICAKuwa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo abantu 11 barimo abagore 10 n’umusore umwe bahuriye mu itsinda Intwarane za Yezu na Mariya z’Indatanabafatiwe mu marembo yo kwa Perezida Paul Kagame aho atuye mu Kiyovu bagiye kumuhanurira ko niba ibintu bidahindutse amaraso ashobora kumeneka...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
None Padiri niba Atari yagiye kwa Kagame yari yafatiwe iki? Byange bikunde baraniga ubuhanuzi ariko ni hahandi, iyo Kagame aza kuba umubyeyi w’u Rwanda yari kubakira akumva ibyo bavuga ubundi amahoro agahinda! None se barafungira iki? Kubuza abantu kuvuga ibyo batekereza cga batumwe nibyo bizatuma umunsi umwe ibintu bisandara hakaba ubwicanyi ndengakamere, uretse ko bigaragara ko Kagame ariwe wungukira muri ubwo bwicanyi.