INTAMBARA YA M23 IRAVUGISHA BENSHI AMAGAMBURE: GUSUBIZA INYANDIKO YASOHOTSE MU KINYAMAKURU RUSHYASHYA IFITE UMUTWE UGIRA UTI: “ GENERAL Laurent NKUNDA, ABAVANDIMWE BE N’INSHUTI ZE BAGIRIWE INAMA “
General Laurent Nkunda na General Bosco Ntaganda
Nyuma yo gusoma mu kinyamakuru RUSHYASHYA Vol.149 cyo kuwa 27 Nzeli 2012; inyandiko yawe ifite umutwe ugira uti ‘’ General Laurent Nkunda, abavandimwe be n’inshuti ze bagiriwe inama’’ mpisemo gusubiza iyi nyandiko yawe no kukwereka uburyo inama watanze muri iriya nyandiko zitera urujijo kandi zongera ibibazo aho gutanga umuti urambye ku Banyekongo n’abandi bayisomye.
Nitwa KANUMA Christophe nabaye Congo mpamara imyaka 18, Itegeko Nshinga rya Congo rikaba rinyemerera kuba Umunyekongo uvuga ikinyarwanda nkawe.
Ndemeranya nawe ibyo wanditse mu iriburiro (introduction) ry’inyandiko yawe aho ugira uti:<<…Hari uwo inzira ishobora guhira, undi ntimuhire. … ikamubera ndende, akaramira kuri iyi si, undi ikamubera ngufi, isi ikamumira ndetse abandi ikababera imvange, ibibi n’ibyiza bikajya binyuranamo, bakazarinda bahenuka…Urongera uti: Uwo ukunda umwifuriza ibyiza ariko ibyo akenshi bishirira mu byifuzo gusa kuko utabimugabira ngo bikunde, kuko hatanga Imana….Uwo wanga umwifuriza ibibi. Nyamara kandi hari igihe ibibi umwifuriza, akenshi bimuviramo imigisha>>.
Kandi ndumva ibintu kimwe nawe aho ugira uti:<< Nkundi wese wavuye Congo, nterwa agahinda n’ibibera iwacu. Nayobewe amaherezo, ngo amahoro agaruke dusubire iwacu>>.
Ariko kandi ntewe agahinda n’inyandiko yawe ishyira imbere intambara nk’umuti urambye w’ibibazo byacu. Ese niba uri impunzi koko nk’uko wabyanditse kuki ushishikariza abantu guhora bashyigikira intambara zidashira, cyane iyo uvuga uti: <<…Akenshi twakunze kugirira icyizere intambara zagiye zisimburana, zigamije guharanira uburenganzira bwacu (byahe byokajya!)….mu nyandiko yawe ukongeraho uti: …urwo rugamba (rwa M23) turarushyigikiye… >>.
Ku bwanjye nsanga nta somo ziriya ntambara zose zagiye zisimburana nkuko wazitondekanije zagiye ziguha n’ubwo bwose usanga nta gisubizo zagiye zitanga. Nahamya kuri 99,9% ko mbere y’izo ntambara (Iya AFDL, iya RCD, iya CNDP, iya M23) twebwe ‘Abanyekongo’ bavuga ikinyarwanda nta kibazo kinini twari dufite mu gihugu cyacu. Ntaho twari duhejwe uretse mu butegetsi nabwo mu myanya yo hejuru. Nta kindi izo ntambara zazanye rero uretse urwikekwe hagati y’Abanyekongo, ubuhunzi n’impfu z’abavandimwe bacu bamaze kubarirwa mu mamiriyoni ubu. Nsanga kuba wumva ko izo ntambara zigamije guharanira uburenganzira bwacu ari agashinyaguro gakomeye no kuba ntibindeba. Ziriya ntambara nta kindi mbona zigamije uretse ubucuruzi no kurwanira imyanya yo hejuru kubatangije izo ntambara. (Ndabigarukaho).
None se muvandimwe Amani ko utangira ugira uti: “Ariko ntagisubizo na n’uyu munsi kiraboneka kizanywe n’izo ntambara†warangiza mu nyandiko yawe ukongera uti: Urwo rugamba rwa M23 turarushyigikiye… Urabona utivuguruza cyane! Intambara irasenya ntiyubaka, isesa amaraso y’inzirakarengane ntabwo itanga umuti uhamye w’ibibazo. Ni akahe karusho wumva M23 izanye ku buryo impunzi n’Abanyekongo bose bavuga ikinyarwanda wumva bagomba kuyisabira ku Mana no kuyizera nk’umucunguzi? Ese ubundi kuki wibereye mu nkambi bagenzi bawe, abasore n’inkumi, barimo gupfira ku rugamba niba koko urushyigikiye? Ubu koko ku bwawe amaraso yakomeje kumeneka muri kariya gace urumva adahagije? Urasanga impunzi zakwiriye hirya no hino zidahagije? Reka gushinyagurira Abanyekongo bene ako kageni!
Mbere yo kugira ibyo mvuga kubyo wasomye mu kinyamakuru ISHEMA, reka mbanze nkugire inama yo kudafata ibintu byose usomye mu binyamakuru n’ibyo wumvise ku maradiyo ko ari ihame n’ukuri kw’impamo kuko bene iyo myumvire niyo yatumye abantu bafata ibyo bumvise kuri RTLM nk’ukuri kw’impamo, yavuga ngo ‘tumanuke’ n’imihoro ‘bakamanuka’, yavuga ngo tujye kuri za bariyeri bose bagahururira kuri za bariyeri ngo RTLM yavuze, yavuga ngo Inkotanyi zifite imirizo bose bati nabyiyumviye kuri radio ko zifite imirizo. Ntabwo ibyo wasomye byose mur’icyo kinyamakuru wagombye kubifata nk’ivanjiri ntagatifu no kubishingiraho ushinja General Laurent Nkunda, abo mumuryango we n’inshuti ze inzika. Wagize uti:<
Ku bwawe ubona uburyo Prof. Munyampenda, Dr. Kamanzi na General Ntaganda bitwaye icyo gihe ntacyo bitwaye, icy’ingenzi gusa ni uko urugamba rukomeza! Nyamara mu kinyarwanda barasakuza bati: sakwe sakwe, havuyemo umwe ntitwarya! Iriya kipe igishyize hamwe yari imaze gutera intambwe inatanga icyizere ku Banyekongo bavuga ikinyarwanda n’ubwo kuba yarasenyutse bisa nk’aho kubwawe ntacyo byangije kuko hakuweho umuyobozi umwe hakajyaho undi.
Hari aho rero mu kubogama kwinshi wagaragaje neza neza aho uhagaze ubwo wandikaga uti:<
Biragaragara ko utakurikirana cyane none reka nkumenyeshe ko General Laurent Nkunda n’umuryango we (madame we Elizabeth Maheshe Nkunda n’ahagarariwe) bahagarariwe na Me Stephane Bourgon na mugenzi we Bokanga Aimé ntacyo batakoze kugira ngo ahabwe ubutabera, nta rukiko batiyambaje muri iki gihugu kugira ngo aburanishywe nibasanga hari ibyaha bimuhama abiryozwe nibasanga ari umwere arekurwe n’ubwo bwose munyandiko yawe nabonye usa n’ugaragaza ko afunzwe neza. Mbega agashinyaguro! Iyo uza kuba ushimira General Nkunda kubyo yakoze, uba ubabajwe mu nyandiko yawe n’uko afunze igihe kingana gutya atarahamwe n’icyaha nta rukiko na rumwe rwamukatiye. Ahubwo nagusaba ko wagira General Bosco Ntaganda inama, nawe, yo kwitaba ubutabera bwa La Haye akisobanura basanga ari umwere akarekurwa basanga ibyaha bimuhama akabiryozwa, nk’uko uyigira Nkunda.
Ndakumenyesha ko imitekerereze yo kubogama bitewe naho tuvuka cyangwa bitewe no kuba turi Abagogwe cyangwa Abanyejomba ntacyo izatugezaho uretse kubaho turyana gusa gusa.
Haribyo mbona ari urwango rukomeye ufitiye General Laurent Nkunda cyane cyane aho ugira uti:<
Ese muvandimwe Ngirabakunzi Amani, niba ziriya ntambara uzigirira icyizere bene ako kageni wambwira amakosa Laurent Nkunda azizwa? Wambwira amaherezo ya Gafishi Ngango Philippe n’igituma atakiyobora ubu akaba ntaho agaragara muri gouvernement yashyizweho na M23? Wambwira impamvu Dr. Kamanzi Desiré atakiri ku buyobozi yaharaniye, akaba ntaho agaragara muri gouvernement yashyizweho na M23? Wambwira impamvu Mwangacucu Eduard yahisemo kwitandukanya na M23? Wambwira impamvu General Bosco Ntaganda yasimbuwe na Col. Makenga ko watubwiye mu nyandiko yawe ko ukurikirana? Wambwira impamvu Prof. Munyampenda ntaho agaragara muri gouvernement iherutse gushyirwaho na M23? Uku gutakara kwa bamwe mu bayobozi no kutavuga rumwe kwabo baharanira kuducyura ko ntacyo wabivuzeho wowe ubona hari icyizere bitanga? Ese ko ba Col. Makenga, Col. Kazarama n’abagenzi babo numva baharanira guhabwa amapeti bakirengagiza ubuhunzi bateza, imivu y’amaraso y’abavandimwe babo, inzangano bateza hagati y’amoko y’Abanyekongo; ubona ko kuyahabwa hari icyo bizakumarira wowe Amani Ngirabakunzi? Iyi ntambara ya M23 jye mbona ntakindi igamije uretse bariya bakoloneli bifuza kuba abajenerali, abamajoro bifuza kuba abacoloneli, etc…hamwe no gukomeza gushimangira ubucuruzi bwabo bw’amabuye y’agaciro.
Amani arasaba n’uyu uheze mubuhunzi gushigikira intambara ya M23?
Hari aho nageze, mu nyandiko yawe, ndaseka ndatembagara, aho wagize uti:<
Komeza ushyigikire izo ntambara gusa umenye ko abaziteza n’abazishyigikira umunsi uzagera ubwo bazabazwa impfu z’abantu, abafatwa ku ngufu n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu bikorwa muri kariya gace kandi nibatabibazwa ubu Imana isumba byose izabibabaza.
Nshoje nkumenyesha ko izo ntambara za M23 zitaratangira jye n’undi Munyekongo uwo ariwe wese uvuga ikinyarwanda twagendaga i Goma, Bukavu na Uvira tutikandagira, abavandimwe b’Abanyekongo baratwakiraga tugasangira bakaducumbikira nk’Abakongomani bene wabo ariko ubu ntidushobora kubigerageza, kuko ibyo barimo gukorera abavuga ikinyarwanda bose, aho M23 itangiriye, urabyumva kandi urabizi.
Ninde wunguka?
Intambara irasenya ntiyubaka!nuyumwana se wonka intoki?
KANUMA Christophe
E-mail: kanumac@yahoo.com
Umusomyi wa Rushyashya
Bwana Kanuma is spot-on. “Intambara irasenya ntiyubaka”. The guys who start these was a somewhere laughing and boasting of “BLOOD DDEVELOPMENT”. They are living Jet-life styles and boasting of being SAVIORS OF AFRICA when actually they are the same people finishing of even the the dignity AFRICANS had. Ba wakame ni benshi. Ariko abantu bose bahagurutse bakarwanya IKINYOMA nka Kanuma, wende Abanyafrika twakwigobotola izi Wakame.
How can you justify people being in refugee camps for over 15 years if you really care? How can you explain Gen Nkunda’s detention for more than 3 years without trial. Harya ngo Abazungu changwa International Community nibo banyirabayazana? Ikinyoma twakirwanyize koko? Byange bikunde ukuri kurihafi kugalagala. Ikibazo nuko benshi, binzilakalengane, baza bahaguye. Aba bana ubaroha arazwi. Ariko nawe amenye yuko inyungu abona hezulu yamaraso ya bene dataa aza ziruka. Na Gadafi ntiya lutse bike.
Arikose Mwokwbyaramwe, umuntu ufunga abantu arintampanvu, agacira abantu imanza
zimyaka itabaritse yibyo batakoze, nawe arizwa nuko abakomeye bamurenganya, cyangwa
bamupyinagiza? Iyiwe, asaza bafashije Urwanda barara bagenda baruhunga, ntibibyitabweho,
None ngo International community yababaje abategetsi bu,Urwanda.Arikoye-barica abantu babahunga,noneho ngo nabo bazi kubabara.Ngirango noneho BALANCE iraje.Rwose harya ngo UMUSONGA WARUNAKA NTUKUBUZA KURYAMA. Haaaaaaaa, noneho ndabyemeye.GOD GIVE US
TRUE REVELATIONS, to understand IKIREMWA MUNTU. Yemwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Intambara zidafite icyozigamijye nuko zijyenda,
No agenda no line and will never succede. Abo
Benewacyu bibisambo ntacyo baharanira ahubwo
Bari confused nagasuzuguro kenshi ko gufata abakongoman
Nkabantu badafite ubwenjye nimbaraga zokwirwanaho.
Nizontambara ubona bateza Congo burigihe.uwonawe ngo
Ashigikiye intambara, navugako arwaye mumutwe cyangwa
Yabuze ibyo yandika. The reality the so called M13 have to
Realize that they have no agenda and they will never succede
In killing innocent people in Congo. And to my friend Ntaganda
Mr you betrayed yo leader how atleast had propaganda knowledge
To convice us that you have something to fight for, Bosco you can’t
Fit in Nkunda’s shoes and you know that. Having kamanzi on your side
Doesn’t improve your IQ capacity at all. And kamanzi has nothing also
In his head that’s the reason you have created conflicts among you self.
But my advice for you is stop those useless war otherwise your days might
End in the missery way. And to those who contribute to M13 you have contributed
To the hug death of people in Congo either to wanayinchi or our veterans who
Have no idea what’s your egenda was.
Amagambo yo mudukubo amenshi mwayasibye none abasomyi ntibario kuyumva neza!Muyasubizemo kugira ngo abasomyi babashe gusobanukirwa
Genda M23 ukozwe n’ikimwaro,ubuse muravuga ngo muvugira abatutsi mwirirwa mudusebya mwa njiji mwe ni nde wababwiyeko dukeneyeko mutuvugira?
ubuse zahabu mwiba kongo abacitse kw’icumu amazu ntiyenda kubagwa hejuru
ubuse abanyamurenge bahindutse ruvumwa muri kongo atari ukubera kagame pilato pawulo
Gusa icyo dushimira IMANA ni uko amahanga amaze kumenya ukuri.
@Mututsi, wangu niba wiyita umututsi ntabwo ariko uri ubwo bw’abatutsi, ahubwo uri umututsi gusa nta kindi. Kwiha privilege yo kwiyita ko TURI ABATUTSI NI UBUSWA SANA, ahubwo se kwiyita umututsi ubona bikumariye icyi cyangwa byarakugejeje ku cyi ?.
Nta muntu ushobora kukuvugira kuko M23 NTA NARIMWE YIGEZE IVUGA KO IVUGIRA ABATUTSI AHUBWO ZIMWE MURI REQUESTS ZAYO HARIMO KO IVUGIRA ABENEGIHUGU BA CONGO BAVUGA URURIMI RW’IKINYARWANDA, sinumva rero aho ukura ko abavuga ikinyarwanda bari muri Congo bose ari abatutsi. Wangu gerageza uhindure imvugo, ukoreshe ikwiye naho urisebya cyane.
Nk’ubwo uwakubaza ati M23 imaze kwiba zahabu zingana gute wasubiza ngo icyi ? Kuko ntawe ubizi rwose wenda barayiba cyangwa ntibayiba, ujye uvuga ikintu uhagazeho neza, ubu se kuvuga ngo KAGAME niwe watumye abanyamurenge baba ibivumwa, urumva uri muzima koko ? Ese ni KAGAME wazanye Operation turquoise ? Niwe watumye interahamwe zibaho ? Niwe watumye interahamwe zihungira muri Congo sous escorte militaire francaise ? Ariko mwagiye mubanza mugatekereza mbere yo kuvuga koko !!!!!!! Kuki atateye u Burundi agatera Kongo ? Igisubizo kiroroshye. Wowe wabona abantu bica abo ushinzwe kuyobora, uzi aho abo bicanyi bari ukicara gusa too, kandi ufite ubushobozi bwo gukemura icyo kibazo ? Tujye tureba ikibazo mu mizi yacyo nibyo bituma tubona ibisubizo bihamye. THE PROBLEMS IS THAT PEOPLE TEND TO WASTE MUCH TIME ON SYMPTOMS RATHER THAN THE ROOT CAUSE OF THE PROBLEM WHICH LEADS TO GIVING WRONG MEDICATION TO THE PROBLEM.
Gahanga unless if yo new to Congo problems, just go to google
And search Bosco’s interview and nkunda all their stupid claim
Was that their fighting for their Tutsi tribe which is being magnalized
In Congo. That’s why we say that this group has no agenda today
Bararwanira this and tommorow bararwanira that. What kind of position
Is that? Been reasonable Gahanga don’t put your personal feeling in
Publican matter, congolese need peace like us. M13 should stop these
Useless war and contribute to well being of their country. We are tired of
This war, it had costed us alot and you can’t count how much money we
Are loosing now interms of donation just becouse of those useless people
Like Bosco Whome even the international criminal court is looking for
Becouse of his madorous deeds on his own people. People let’s be reasonable
Enough and advice President Kagame to stop getting involved to such baseless
Group such has coursed missery and havoc to the people of Congo.