Inkuru dukesha igihe.com

Umwaka wa 2013 ugiye gusozwa, IGIHE yakusanyije zimwe mu nkuru zijyanye n’akarengane yatangaje muri uyu mwaka.

Nyagatare : Imiryango 100 yasenyewe inzu, Akarere kararuca kararumira

Mu kwezi k’Ukwakira 2013, mu karere ka Nyagatare imiryango irenga 100 yari ituye mu Murenge wa Rwimiyaga yasenyewe amazu, igitangaje ni uko ubwo IGIHE yavuganaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwavuze ko aba baturage babeshyaga ko aya mazu atigeze asenywa.

Nyamara ubwo twageraga aho aho iyi miryango ituye, icyo gihe hari amatongo, aba baturage barara munsi y’ibihomoka by’amazu. Soma inkuru irambuye.

Mu minsi yakurikiyeho, Guverineri yabwiye IGIHE ko abagize uruhare n’uburangare bigatuma abaturage basenyerwa bazakurikiranwa.

Rulindo : Amaze imyaka 4 asiragizwa ku gahanga k’umwana we kabitse mu biro by’umurenge

Mu Gushyingo 2013, uwitwa Mukacyizere Oliva utuye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ngoma, yavugaga ko aterwa ishavu rikomeye n’uko yirirwa asaba umuyobozi w’Umurenge kumuha agahanga k’umwana we waciwe umutwe n’abayicuruza mu mwaka wa 2009, kugira ngo agashyingure mu cyubahiro, ariko bakakamwima.

Icyo gihe yari yabwiye IGIHE ko kuva mu 2010, uko ahuye n’umuyobozi w’umurenge yaba mu nzira cyangwa ku biro by’umurenge, yamusabaga agahanga k’umwana we, umuyobozi w’umurenge akamuhoza ku cyizere, nubwo avuga ko cyaraje amasinde.
Soma inkuru irambuye

Nyuma yo kwandika iyo nkuru, ubuyobozi bwaje gushyira buha Mukacyizere agahanga k’umwana we Hakizimana, kari kamaze imyaka 4 kabitswe n’umurenge.

Rubavu : Urusyo bemerewe n’Umukuru w’Igihugu rwanyerejwe hadaciye kabiri rutanzwe

Beretswe urusyo rutari urwo umukuru w’Igihugu yabahaye mu mwaka wa 2003

Muri Nyakanga 2013, abaturage batuye Akarere ka Rubavu, Akagari ka Mbugangari Intara y’Iburengerazuba, bari babwiye IGIHE ko nyuma yaho Perezida Paul Kagame abasuriye mu mwaka wa 2003, bamugejejeho ikibazo cyo kubona aho basera imyaka, icyo gihe yabemereye urusyo, ariko ruhageze abayobozi bahise barunyereza.

Urwo rusyo rwari rufite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Soma inkuru irambuye…
Nyuma y’aho IGIHE isohoreye iyi nkuru, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwaje kwemeza ko Akarere ka Rubavu kagomba kurwishyura.

Nyarugenge : Ubuyobozi bw’akagari n’uwasenye inzu baritana bamwana nyuma y’ibura ry’ibintu bye byari muri iyo nzu

Muri Kamena 2013, twabagejejeho inkuru y’uwitwa Nyiramuhima w’imyaka 69, utuye akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge wasenyewe inzu, ibintu bye bikaburirwa irengero ndetse ntahabwe indishyi, ubuyobozi bw’aka kagari n’uregwa gusenya iyi nzu, ntibavugaga rumwe aho ibi bintu byaba byararengeye.

Kugeza ubu, umwaka urangiye Nyiramuhima yaraheze mu gihirahiro kuko byatumye ahunga mu Mujyi waKigali yerekeza mu karere ka Ruhango. Soma inkuru irambuye..

Gasabo : Bategetswe kwimuka nta bwumvikane bubaye ngo bahabwe ingurane

Akarere ka Gasabo katanze itegeko ku baturage basigaye batuye mu kagari ka Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, ko bagomba kuba bimutse bitarenze tariki ya 28 Gashyantare 2013 bagatanga ubutaka bwaguzwe n’umushoramari. Ubwo twakoraga iyi nkuru, abasabwe kwimuka bavugaga ko nta bwumvikane bwabaye hagati y’uwimura n’uwimurwa ahubwo ngo bagenewe amafaranga bavuga ko ntaho ahuriye n’imitungo yabo. Soma inkuru irambuye…

Gasabo : Imfubyi yakurikiranye imitungo y’ababyeyi be ishiduka yakuwe ku rutonde rw’abafashwa

Iyi nkuru twayibajejeho ku itariki ya 20 Nyakanga 2013, aho uwitwa Uwonkunda Josiane utuye mu Murenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo, yisanze yavanwe ku rutonde rw’abafashwa kubera gukurikirana imitungo yari yarambuwe. Soma inkuru irambuye…

Kicukiro : Uwahozwaga ku nkeke yo gusenyerwa yatabawe n’ibyangombwa byo mu 1987

Mu nkuru twanditse ku itariki ya 14 Ugushyingo 2013, twababwiye ko uwitwa Munyawera Seth utuye mu kagari ka Karugira, Umurenge wa Kigarama, yatabawe n’ibyangombwa by’ubutaka byo mu mwaka wa 1987 byatangwaga na MINITRAP bihagarika icyemezo cy’Umurenge wa Kigarama cyo kumusenyera ngo umukiranure n’umuturanyi we bapfaga imbago.

Icyo gihe Munyawera yahoraga ateguzwa n’Umurenge wa Kigarama ko bagiye kuza kumusenyera kuko yarengereye agafata ku butaka bwa Mukabagire Consolée, umuturanyi we. Soma inkuru irambuye…

Gatsibo : Nyuma y’amezi 4 avanwe mu kazi, yahawe umwanya awusangamo undi mukozi

Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 16 Ukuboza 2013, uwitwa Kayumba Charles wari warasezerewe n’akarere ka Gatsibo kubera kumushinja ko atubahiriza imirimo yari ashinzwe, yaje kwemererwa gusubizwa mu kazi bisabwe na minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ariko ubwo yoherezwaga mu kagari ka Manishya, Umurenge wa Gatsibo, yasanze uwo mwanya urimo undi muyobozi. Soma ibindi kuri iyi nkuru…

Bugesera : Abarokotse jenoside bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amacumbi

Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 4 Mutarama 2013, bamwe mu batishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere Bugesera, batangazaga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’amacumbi, bakaba barasabaga ko ubuyobozi bw’ako karere kubafasha, buri wese akabona aho aba.

Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yari yijeje abo baturage ko icyo kibazo cy’amacumbi kizakemuka hifashishijwe imiganda y’abaturage n’ingengo y’imari yateguwe n’Akarere. Soma inkuru irambuye…

Gasabo : Imiryango 28 y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe i Jali iratabaza

Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 10 Ukuboza, twababwiye ko bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Murenge wa Jali, bavugaga ko ubuyobozi bwabatereranye kuko ngo batujwe mu mazu ariko kubona ibyo kurya bigasa nk’aho byari byibagiranye, bakaba rero barasabaga ko bagobokwa. Soma inkuru irambuye…

Gatsibo : Umuforomokazi wahumye yakomerekeye mu kazi amaze imyaka 4 nta bufasha

Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 28 Ukwakira, twababwiye ko uwitwa Murekatete Jovia wari umuforomokazi ku bitaro bya Kiziguro, yari amaze imyaka 4 nta bufasha abona nyuma yo kuvanwa mu kazi kubera indwara yatewe no kunywa imiti irinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, yanyweye nyuma yo gutera urushinge umunttu wanduye nawe akaza kwijomba. Soma inkuru irambuye…

Rubavu : Barinubira ingurane bahabwa ku butaka

Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 17 Ukuboza, bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Kanzenze na Nyakiliba yo mu Karere ka Rubavu, bavugaga ko barimo guhabwa ingurane y’intica ntikize ku butaka bwo mu misozi bakuwemo badasobanuriwe niba ibiciro basanzwe bazi ko bitangwa byrahindutse.

Icyo gihe aba baturage bavugaga ko bakeka ko komisiyo ishinzwe gutanga ingurane yitangira amafaranga uko yishakiye. Soma inkuru irambuye..

Kayonza : Ifungwa ry’ishuri rikuru rya CIP ryahejeje abahiga mu gihirahiro

Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 15 Ukuboza, abanyeshuri bigaga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya “Community Intergrated Polytechni (CIP), riherere mu karere ka Kayonza, bavugaga ko bahejejwe mu gihirahiro n’ubuyobozi bw’iryo shuri, nyuma y’aho rifungiwe kubera kutuzuza ibyangombwa.

Iryo shuri ryari rifite amashami mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Musanze, icyicaro gikuru kikaba mu mu karere ka Kayonza. Soma inkuru irambuye

Burera : 92% by’abaturiye urugomero rwa Ntaruka baracyacana agatadowa

Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 3 Gashyantare 2013, yavugaga ko abaturage barenga 92% bari baturiye urugomero rwa Ntaruka mu karere ka Burera, bari bagicana amatadowa, bityo bakaba baravugaga ko aka ari akarengane gakomeye kubona bacishwa hajuru amashanyarazi. Soma inkuru irambuye..

Nyanza : Kurumwa n’imbwa byamuviriyemo ibisazi

Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 utuye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira, nyuma yo kurumwa n’imbwa, kuri ubu yagaragazaga ibimenyetso nk’iby’inyamaswa, kuko kumugaburira ibyo kurya babijugunyaga hasi akabitoza umunwa. Soma inkuru irambuye

Mu minsi ibiri Tanzaniya yirukanye Abanyarwanda 329

Mu nkuru yindi ikomeye yavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye, ni iyirukanwa ry’Abanyarwanda babaga muri Tanzaniya, muri Kanama, icyo gihe abarenga 300 bari bamaze kwirukanwa mu minsi 2 gusa, icyo gihe kandi hari hateganyijwe ko abarenga ibihumbi 20 ari bo bagombaga gihambirizwa. Soma inkuru irambuye kuri iri yirukanwa.
http://igihe.com/politiki/amakuru/article/mu-minsi-ibiri-tanzaniya-yirukanye.

Abanyeshuri bakuwe ku rutonde rw’abafashwa na leta kwiga kaminuza baratabaza

Uyu mwaka wa 2013 kandi urangiye havuzwe bikomeye ikibazo cy’abanyeshuri bajya muri za kaminuza, abenshi muri bo batagifata amafaranga bahabwa na Leta, ibi bikaba byarakozwe hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, aba banyeshuri bakaba baravugaga ko byakozwe nabi, ibi rero ngo bikaba byaratumye abenshi bareka amasomo.

Tariki ya 9 Nzeri, twabagejejeho inkuru yavugaga ko Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu byashyize ahagaragara andi mabwiriza azakurikizwa mu gusuzuma ubwo bujurire.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/nyagatare-dece6.jpg?fit=591%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/nyagatare-dece6.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAInkuru dukesha igihe.com Umwaka wa 2013 ugiye gusozwa, IGIHE yakusanyije zimwe mu nkuru zijyanye n’akarengane yatangaje muri uyu mwaka. Nyagatare : Imiryango 100 yasenyewe inzu, Akarere kararuca kararumira Mu kwezi k’Ukwakira 2013, mu karere ka Nyagatare imiryango irenga 100 yari ituye mu Murenge wa Rwimiyaga yasenyewe amazu, igitangaje ni uko ubwo IGIHE yavuganaga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE