Ingabire Victoire Umuhoza uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 8 n’Urukiko Rukuru; aratangaza ko yatunguwe no guhabwa igihano gito kandi ashinjwa ibyaha bikomeye; kuri we akaba abona ari uburyo Leta ishaka kumubuza uburenganzira bwo gukora politike.
Ingabire mu cyumba yakiriramo abamusuramuri Gereza ya Kigali

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuraga Ingabire Victoire taliki ya 06 Ugushyingo 2012 aho afungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali; Ingabire yagize ati; “ubundi igihano cyose kijyana n’ibyaha; uburemere bw’ibyaha ndegwa n’igifungo cy’imyaka 8 ntaho bihuriye; ahubwo se abacamanza bo bemera koko ko ibyo byaha nabikoze?”

Ingabire Victoire Umuhoza yahamijwe ibyaha bibiri muri bitandatu yashinjwaga n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda; yahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi no kubuza igihugu umudendezo.

Nubwo avuga ko urukiko rwamuhaye igihano gito ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha yahamijwe; Ingabire avuga atishimiye kiriya gihano kuko ari umwere.

“Igihano nacyakiriye nabi; kubera ko nzi ko ndi umwere; kiriya cyaha cyo gupfobya Jenoside sincyemera kuko ntapfobeje Jenoside; nta na rimwe nigeze mpakana Jenoside”.

Ingabire Victoire avuga ko yamaze kwemeranya n’abamwunganira ko azajurira mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ingabire yishimiye uko afashwe muri gereza

Ingabire Victoire afungiwe mu cyumba cyihariye; yirirwamo wenyine ariko iyo bwije bamwoherereza indi mfungwa (y’igitsina gore) kumuraza.

Icyumba araramo gifite ubwogero n’ubwiherero bwa kijyambere; hatandukanye cyane n’aho izindi mfungwa zifungirwa.

Ingabire ntarya ibyo kurya nk’iby’izindi mfungwa; ahubwo agemurirwa buri munsi n’abarwanashyaka ba FDU Inkingi cyangwa agasurwa na bene wabo b’umugabo we nkuko abyemeza.

Ingabire yagize ati; “nta kibazo mfite uretse kuba mfunzwe gusa ariko ubuyobozi bwa gereza bumfashe neza.”

Aho Ingabire afungiye hari igice cy’isomero [hari ibitabo bitandukanye]; kimwe n’impapuro zose zirebana n’urubanza rwe.

Binyuze ku bagemurira Ingabire muri gereza; abasha kumenya amakuru y’umuryango we utuye mu gihugu cy’u Buholandi.

Ingabire yagize ati; “nta burenganzira mfite bwo kuvugana nabo cyangwa kubandikira ariko buri wa kane w’icyumweru umugabo wanjye aratelefona; akabaza amakuru yanjye kandi akantumaho amenyesha ko nabo bameze neza”.

Ntiyicuza ko yaje gukorera politike mu Rwanda

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2010; nibwo Ingabire Victoire yaje mu Rwanda aje kwandikisha ishyaka rye ndetse akiyamamariza kuba umukuru w’igihugu.

Ingabire yavuze ko yavuye mu Buholandi atabyumvikanyeho neza n’umuryango we kuko abana be bumvaga ko abasize naho umugabo we akabona ko ashobora kuzagira ibibazo.

Ingabire yagize ati; “ntabwo nicuza; umwana wanjye muto niwe wabonaga ko ababaye ko musize ariko mukuru we amubwira ko mfite abandi bantu bo kwitaho; naje batabyishimiye”.