Imhaka kuwatsinze amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigeze mukanama gashinzwe umutekano ka Loni !
Inyungu za mpatsibihugu muri Kongo ntizigaragariye muri aya matora ?!!
Hashize iminsi 7 ( icyumweru cyose ) abanyekongo baritoreye umukuru w’ igihugu mushya.
Tariki 5 Kiliziya Gatulika muri Kongo iti uwatsinze amatora turamuzi , aya matora kuyiba ntibiri bushoboke !
Amerika iti twohereje abasirikari bacu hafi aho kandi bazahaguma kugeza umutekano ugarutse .
Leta ya Kabila yari yavuze ko uwatsinze amatora ari buvugwe ejo tariki 6 Mutarama 2019 ntibyaba; none impaka zigeze mukanama gashinzwe umutekano ka Loni.
Ubufaransa bwahigiye “bassin du Congo ” bwahamagahe inama yabereye mumwiherero , bwumvikana buvuga buti ni hatangazwe amahitamo nyayo y’ abanyekongo !
China, Rusiya n’ ibihugu bitandukanye bya Afurika nka Afurika y’ Epfo bati reka duhe Kinshassa ubwayo umwanya uhagije tunareke yitangarize ibyavuye mumatora!
Amerika ishobora kuba itegereje kuzavuga iryanyuma !
Ubu koko Kongo iracyari iy’abanyekongo ? Intwari Patrice Emery Lumumba igarutse yakumirwa!
Christine Muhirwa