Ijambo ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa rigenewe Abanyarwanda.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Ndabaramutsa n’urukumbuzi rwinshi kandi mbahumuriza ndetse mbaragiza Imana muri ibi  bihe turimo bitoroheye U Rwanda. Mpangayikishijwe cyane n’intambara zikomeje kuyogoza akarere k’ibiyaga bigali cyane cyane izibera mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ari nako zihitana abantu benshi. Kubwiyo mpamvu nongeye guhamagarira abayobozi b’uRwanda gukora ibishoboka byose bakumvikana n’ibihugu duturanye maze bagafatanya gushakira umuti hamwe kandi mu mahoro.
Ibyabaye mu Rwanda mu myaka yashize mwese murabizi n’uburyo byaduhekuye murabyibuka, bigomba rero kutubera isomo rikomeye, maze tukirinda icyatuma u Rwanda rusubira mu myiryane, intambara nkizahitanye abavandimwe bacu n’inzirakarengane nyinshi kuburyo ntamunyarwanda utarapfushije abavandimwe cyangwa inshuti.
Ndabasaba nkomeje ko twakwirinda amacakubiri ayo ariyo yose yatuma abanyarwanda bongera gusubira mu myiryane cyangwa mu ntambara. Igihe kirageze ko abanyarwanda bakumvikana,bagashyirahamwe, bakabwizanya ukuri kugirango babashe kubabarirana no guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Ndongera gusaba abanyarwanda kwirinda gukorera m’udutsiko tugamije inyungu bwite zaba iza politiki, amoko n’uturere kuko aribyo byashyize igihugu cyacu mu kaga, bikaba aribyo byatumye u Rwanda ruhora rufite impunzi nyinshi mu mahanga. Nimutyo rero dushyire hamwe twubake ubumwe nyakuri maze duharanire ubwumvikane. Shyigikiye byimazeyo: umugambi mwiza w’amahoro wo guhuza abanyarwanda bose.
Dukwiye kwamagana udutsiko twavutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo gutaha no kuba m’urwababyaye bisanzuye.  Ibihe turimo biradusaba gukorera hamwe no kumvikana maze tukabasha kunga imitima ibabaye y’abanyarwanda , kugirango dutegure ejo hazaza heza buri munyarwanda yibonamo.
Ndangije nongera kubahumuliza kandi mbizeza ko ni dukorera hamwe tuzagera kuri byinshi.
Mugire amahoro n’ubumwe.
Bikorewe I Washigton , Taliki 23 Kanama 2013
KigeliV Ndahindurwa
Umwami w’u Rwanda
None se Uyu mwami w’u Rwanda azaza ryari ko yibereye umwami wo muri Amerika? Naz azatwara ate ? Ubwo rero nadusobanurire ukuntu bizagenda, ikindi ko iminsi igenda yicuma niko asaza
NAZANE UBWAMI BWE MU RWANDA WENDA TWAGIRA AMAHORO NA KIVUGIRA. ARIWE UTEGEKA NK\\\’UMWAMI NYAGASANI W\\\’U RWANDA NAHO UBUNDI IGITUGU CYA KAME KIRATUMAZE