IJAMBO RW’ UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA AGENEYE ABANYARWANDA
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ndabaramutsa mwese kandi mbifuriza kugir’amahoro y’Imana n’urukundo rwa kivandimwe.
Muliki gihe har’ibintu numva bitameze neza, bishobora gusubiza abanyarwanda inyuma kandi Bikaba byatuzanira ibyago bikomeye niba tudashishoje ngo tumenye ko turi abavandimwe, kandi ko tugomba gushyirahamwe tukamaganira kure icyatuzanamo amacakubiri, ironda moko, ironda karere nudutsiko tugamije inyungu bwite.
Abanyarwanda twarababaye bihagije, nta munyarwanda n’umwe utarapfushije inshuti cyangwa abavandimwe na babyeyi, ibyabaye mubihe byashize birahagije kugirango twumve ko u Rwanda rwacu nk’igihugu dukunda twese , igihe kigeze ngo turubumbatire hamwe, twirinde icyarusenya, twiyumvishe ko tugomba kuzarubanamo twese ntawe uhejwe kandi twirinde za gahunda zivangura abanyarwanda.
Nta munyarwanda numwe urusha undi ubunyarwanda cyangwa uburenganzira ku gihugu cye. Nkuko turi imbaga y’inyabutatu nyarwanda, ndabibutsa mwese kwirinda icyatuzanamo icyuho, ahubwo muze turusheho kunga ubumwe, tuganire kubyadufasha kwiyunga no kubana mu mahoro.
Tugomba kumenya ko urubyiruko,abana bacu bakeneye ejo hazaza heza, natwe tukazabasigira umurage mwiza wa kibyeyi.
Mbasabye mwese guhagurukira hamwe tugafatanya gusana imitima ibabaye y’abana b’u Rwanda bandagaye hirya no hino ndetse nabari mu gihugu bashonje, maze tubahumulize kandi tubizeze ibihe byiza birimbere duhaharanira buri munsi.
Nkumubyeyi wanyu ndabasaba nkomeje gukundana, kubabarirana no kunga ubumwe.
Ndangije nongera kubahumuliza kandi mbizeza ko ni dukorera hamwe tuzagera kuri byinshi byiza.
Mugire amahoro.
Washigton , Taliki 04 UKUBOZA 2013
Kigeli V Ndahindurwa
Umwami w’u Rwanda
https://inyenyerinews.info/afrika/ijambo-rw-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-ageneye-abanyarwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/poster2.jpg?fit=500%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/poster2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1AFRICABanyarwanda, Banyarwandakazi, Ndabaramutsa mwese kandi mbifuriza kugir’amahoro y’Imana n’urukundo rwa kivandimwe. Muliki gihe har’ibintu numva bitameze neza, bishobora gusubiza abanyarwanda inyuma kandi Bikaba byatuzanira ibyago bikomeye niba tudashishoje ngo tumenye ko turi abavandimwe, kandi ko tugomba gushyirahamwe tukamaganira kure icyatuzanamo amacakubiri, ironda moko, ironda karere nudutsiko tugamije inyungu bwite. Abanyarwanda twarababaye bihagije,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ko his Majesty atatubwira se igihe azatahira cg impamvu atatashye ??? ubuse ntazi ko asaziye ishyanga byazagwa urwanda nabi ???? none se ibibazo avuga ko atatubwira icyo akora ngo birangire nkumubyeyi wurwanda !!! Kuva his Majesty atarahaguruka ngo agire icyo atangaliza amahanga ace kuma TV abanyarwanda bazaguma bapfe urusorongo , kandi ahagurutse bayhagarara Pe !!!!1
mujye mutuvana muri ayo matiku ashobora kutuzanira akaga. Ubwo se iyi nkuru ushatse ko itwereka iki? Hobe ibyansize
yemwe, muvuze ubusa pe!!!!!!! ikibabaje abanyarwanda muri iyi minsi ni icyabateza imbere, ubu abanyarwanda barahuze nta busutwa tugikeneye. umwami tutabonye 1994, ntitumobone mu bobazo bitandukanye twahuye nazo se uwo ni mwami nyabaki??????, mureke nihingire iby’umwami biramureba simbirwanira nawe