Ifoto y’ umunsi : Perezida Tshisekedi yapfukamiye Imana
Perezida Felix Tshisekedi yatangiye urugendo rwe rw’ ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mumasengesho.
Iyi foto yakomeje kuvugwaho byinshi …
Bamwe bati niba amatora yaribwe koko ,aya masengesho yaba ari ayo gusaba Imana imbabazi ko yo itemera ruswa?
Abandi bati intsinzi itangwa n’ Imana , niyo mucamanza w’ ikirenga , Perezida Tshisekedi azi ubwenge ubwo atangiye akazi aca bugufi.
Iyaba nubuyobozi bw’ iwacu bw’ ubahaga Imana , amasengesho ntabe ayo kwigamba ubwicanyi no kubwira abatabona ibintu kimwe nabwo bakiriho ko nabo bazahotorwa , insengero ntizibuzwe ubwisanzure , abanyeshuri bashaka gusenga bakareka gutotezwa ( abajya mungeso mbi babihemberwa).
Iyaba u Rwanda rwagarukiraga Imana.
Christine Muhirwa