Gen Ntaganda naba Gen Kayonga, Kabarebe na nziza nibo bateje amacakubiri no Kuryana muri M23
Nyuma yaho M23 iyoborewe na Gen Makenga, yibanze kugutunganya igisirikare ndetse no kureba uburyo ikibazo kimpunzi cyakemuka.            Gen Bosco Ntaganda nubwo yaramaze kwigizwayo kubera ibyaha ashinnjwa n’inkiko mpuzamahanga, yakomeje gushaka kuyoborera muri Gen Makenga, ibi ariko Makenga arabyanga bitewe n’uko imigambi ya Ntaganda yose yabaga ifitiye inyungu bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Makenga yakomeje kutavuga rumwe na Ntaganda bitewe n’uko Kayonga Charles, kabarebe,Jack Nziza na Perezida Paul Kagame aribo bakoreshaga Ntaganda kubera ubucuruzi bafitanye.  Makenga waje kubahiriza inama yagiriwe yo kubahiriza imishyikirano yabereye I Kampala, ibyo nabyo ntabwo leta ya Kigali yabyishimiye ndetse Kayonga yatumwe na Kagame kubwira Ntaganda kobongera bagafata Goma kumunsi wimishyikirano ngo nibwo ikibazo cyabanye Congo bavuga I kinyarwanda cyari bumenyekane maze bagasaba ubwigenge (indipendence). Gen Makenga yarabahakaniye, nibwo yasubije amaso inyuma yitegereza ukuntu umuryango wabo wa M23 ukomeje guhura n’ibibazo kandi biterwa kenshi nabene wabo b’ibisambo. Dore ingero z’ibyabaye byose uko byakulikiranye:
Dore ukuri ku bilimo kubera muri aka karere ka M23 n’uko ikibazo cyatangiye :
Taliki ya 06 Gicurasi 2012: Icyama cya M23 cyatangiye kiyobowe na Col Makenga Sultani waje kuzamurwa mu ntera akaba Brigadier General kubera akazi gakomeye yaramaze gukora, hanyuma gato nk’amezi abiri, taliki ya 09 Nyakanga 2012, niho General MAKENGA yashyizeho Bishop Runiga kuba Coordonateur Politique wa M23. Tuributsa yuko, Col Baudouin na Zimulinda, bose baje basanga General Makenga, Runyoni n’ahandi yari amaze gufata, mu gihe bari bavuye Masisi baneshejwe n’ingabo za Kabila, baza bahunze bityo bakirwa nk’impunzi zaneshejwe, kandi ari n’abavandimwe.
Nyuma y’aho Bishop Runiga abereye umuyobozi, yagiye yishyirira abantu mu mirimo uko yishakiye, abifashijwemo na Col Baudouin NGARUYE, bakomeza guteza akavuyo, kandi mu gihe Gen Makenga yamuhaga ubuyobozi barumvikanye yuko ntacyo azakora batacyumvikanyeho. Bishop RUNIGA na Col Baudouin bafatanya mu gukomeza kwiba amafaranga no kuyakoresha mu gusenya Icyama aho ku cyubaka, kugeza igihe M23 ifata Goma.
Igihe Goma yafatwaga, Bwana RUNIGA yahaye promotion Col NGARUYE amugira Brigadier General mu gihe Chef d’Etat Major General akaba na Vice President wa M23 ntabyo yari azi, ndetse na High Command yose ntabyo yari izi. Ibi bikaba bigaragara yuko hari gahunda itazwi barimo gutegura, kuko na nyuma y’aho amahanga asabiye yuko M23 iva mu mugi wa Goma, RUNIGA na Col Baudouin bari banze kuvamo kugeza umunota wa nyuma, aho Gen MAKENGA agiriye gufata Bishop RUNIGA ku hoteli aho yari acumbitse.
Nyuma y’aho, Col Baudouin yakomeje kugaragaza agasuzuguro cyane, we na Bishop RUNIGA, amafaranga y’icyama bakomeza kuyakoresha muku gisenya, bakishyirira abantu mu myanya uko bishakiye, bateza akavuyo gakomeye cyane. Bazanamo ivangura hagati y’abasirikare ndetse no mu ba caders, biba bibi pe. Ibyo byatumye General Makenga akoresha iperereza, biza kugaragara y’uko mu gihe M23 yavaga Goma, Bwana RUNIGA na Col Baudouin bagiranye contacts muburyo butazwi na General Bosco NTAGANDA, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Cour Penale Internationale, akaba afite Mandat d’arret International, kubera ibyaha aregwa by’ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu no gushyira abana bato mu gisirikari. Ibi byateje akavuyo kenshi mu cyama, NTAGANDA Bosco aba ariwe utangira kuyobora RUNIGA na Baudouin, batangira noneho gucamo ingabo ibice, amacakubiri ariyongera, aba caders bo babaraga ko atari ababo, bagafatwa nk’abanzi. Ibi byose Gen MAKENGA yarabibonaga agahita ahamagara RUNIGA na Baudouin, ariko ntibigeze bamwumva, bakomeza gucamo icyama ibice, kugeza tariki ya 27 Gashyantare 2013, ubwo General MAKENGA yavanye Bwana RUNIGA kubuyobozi bw’icyama.
Dore uko ibitendo byakurikiranye:
Tariki 21 Gashyantare 2013: Gen Sultani MAKENGA yahuye na Bishop RUNIGA, amwereka ibibazo byose bihari, ibyo amurega, n’uko byakemuka:
1. Ubushobozi buke no kutagira umurongo ngenderwaho wa politiki
2. Guha icyuho mu buryo butemewe abantu bamwe na bamwe batari abanyamuryango, nka Gen Bosco NTAGANDA, gituma bakoresha Ubuyobozi bw’Icyama mu nyungu zabo bwite;
3. Kunyereza umutungo w’icyama kugirango ashyigikire ibikorwa bitemewe, nko kugura abasirikari n’abakada mu nyungu za Bosco NTAGANDA;
4. Kunyereza, kwangiriza no gukoresha nabi umutungo w’icyama mu nyungu ze bwite;
5. Kubiba amacakubiri
6. Ivanguramoko
7. Uburiganya
8. Kutagira ubumenyi muri politiki n’imyifatire mibi ;
Tariki 22 Gashyantare 2013: Gen Sultani MAKENGA yahuye naba Col Baudouin, Zimulinda na KAINA Innocent, I Cyanzu, yongera kubasobanurira ibibazo bihari, biga uko umuti waboneka, basaba y’uko High Command na Executive Council byahura, bagakemurira hamwe ibibazo kubera emergency ihari, ndetse bamusaba y’uko yajya no kubibwira Bishop RUNIGA, bikaba vuba;
Tariki 23 Gashyanare 2013: Bishop RUNIGA yashatse guhunga ava Bunagana, abaturage barabimenya, bibatera ubwoba n’abo batangira guhunga, Gen MAKENGA aramuhamagara, amusaba yuko yabireka bidateza umwuka mubi;
Tariki 24 Gashyantare 2013: Gen Sultani MAKENGA ahura na Bishop RUNIGA, bumvikana yuko bahamagaza inama yihutirwa, ihuza High Command na Executive Council, yo gukemura ibibazo;
Tariki 25 Gashyantare 2013: Bishop RUNIGA ahura na Political Caders abahumuriza ko ntaho yenda kujya, kandi y’uko ibibazo biza gukemukira mu nama batumije we na General MAKENGA. Uwo munsi, nyuma ya saa sita, yahuye n’abaturage ba Bunagana, nabo arabahumuriza, abereka ko batagomba kugira ubwoba, ko nta kibazo gihari, aranabatemberera, asura n’amangazini yabo;
Tariki 26 Gashyantare 2013:
• Gushyingura Major MUSANA wishwe na Col Baudouin I Rutshuru, amuziza ko yaba atanga amakuru y’imigambi mibisha barimo bategura mu kurwanya Gen MAKENGA
• Guhura bwa nyuma hagati ya Gen MAKENGA na Bishop bategura uburyo bwogukemura ibibazo
• Guhunga kwa Bishop RUNIGA, ava BUNAGANA ajya KIBUMBA kwa General Bosco NTAGANDA atwawe na Col Baudouin
Tariki 27 Gashyantare 2013:
• Col Baudouin ata ibirindiro bye bya RUTSHURU avangura Ingabo zari zimukikije, zirimo iza ba Lt Col MUHIRE, GAKUFE, BADEGE, bajya mu misozi ya RUNYONI, avangura na Casualities (Inkomere) bari mu bitaro muri Hopital ya Rutshuru, maze bajya kwitegura gutera no kwica Gen Sultani MAKENGA, mu birindiro bye bya CYANZU
• General Sultani MAKENGA avana Bwana RUNIGA kubuyobozi, saa sita z’ijoro (00h)
Tariki 01 Werurwe 2013: General Bosco NTAGANDA na Col Baudouin NGARUYE, byemejwe na Bishop RUNIGA, batera ibirindiro bya General Sultani MAKENGA I Cyanzu; na mbere y’aho saa tanu z’amanywa z’uwo munsi, Col ZIMULINDA Innocent yari yateye Col MBONEZA Yussuf I Kibumba gusa ntibyamuhira, nk’uko byaje kugendekera Bosco NTAGANDA n’igikundi cye cy’amabandi.
Tariki 02 Gashyantare 2013: nyuma yo kuneshwa, Bosco NTAGANDA na Baudouin bavanye igikundi cyabo RUNYONI, bagitwara KIBUMBA.
Tariki ya 07 Werurwe 2013: Extraordinary Congress ya M23 yarateranye, ishyiraho Bwana Bertrand BISIMWA, asimbura Bishop RUNIGA ku mwanya wa Chairman w’Icyama, akaba yaratangarije abanyamuryango bari aho gahunda ye uko iteye:
1. Kugarura umutekano, kuwushimangira no kubanisha abakongomani mu mahoro, by’umwihariko iburasirazuba bwa DRC:
i. Gushyira hamwe, kwambura intwaro no gucyura imitwe yitwaje intwaro iwabo (FDLR, ADF/NALU, LRA, FNL…)
ii. Kuvanga imitwe yitwaje intwaro mu gisirikare cya Congo;
iii. Gushyiraho igisirikare cy’igihugu gikorera abanyagihugu bose nta vangura;
iv. Kwita kubavuye ku rugerero
v. Gushyiraho igipolisi cyegereye kandi gikorera abaturage, by’umwihariko impunzi zizaba ziri gutahuka
2. Gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi zitashye, no gusubiza mu buzima busanzwe abavanywe mu byabo n’intambara;
3. Ubumwe n’ubwiyunge mu banyekongo(gushiyiraho amategeko ahana ivanguramoko n’amacakubiri, gushyiraho amategeko arengera rubanda nyamuke, gushyiraho no gushyigikira imibanire irambye hagati y’abanyekongo bose)
4. Gushyiraho ubuyobozi bwegereye abaturage (Federalisme), nk’uburyo bushya bunogeye abaturage
5. Kwinjira mu miryango mpuzaturere nka EAC, CEPGL, SADEC, COMESA…, bijyanye no gushyira imigambi ya Union Africaine mu bikorwa no kugabanya imyiryane hagati y’ibihugu
6. Kurwanya ubukene no kuzamura ubukungu
7. Imiyoborere myiza, kwita ku buringanire, uburenganzira bw’ikiremwamuntÂu no kwishyira ukizana;
8. Kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bufitiye akamaro abaturage.
Tariki 09 Werurwe 2013: Bosco NTAGANDA na Col Baudouin bagaba ibitero ku Camp ya Rumangabo na Rugari, bityo bateza indi ntambara; nayo ikaba irangiye uyu munsi, tariki ya 16 March 2013, Bwana RUNIGA akaba yarahungiye mu Rwanda ejo saa tanu z’ijoro (23h) hamwe n’abambari be, barimo ba Deo KAMALI, RULENGA, NGWENDE, RWABUHIHI Eugene, BUREGEYA Denis, Kevin BITABWA, Pte Seraphin MIRINDI, Ltcol BADEGE, Ltcol Ibra RWAGATI, Ltcol NYABIRUNGU, Ltcol MUHIRE, Ltcol Justin, Ltcol MUNANA, hamwe na Colonel Baudouin wari ubayoboye.
Amakuru yandi twabashije kumenya n’uko Col Baudouin NGARUYE yasabye CICR ngo imuherekeze mbere y’uko yinjira mu Rwanda, akaba yayibwiye y’uko yahunze Bosco NTAGANDA ashaka kumwica, kubera y’uko yaramubwiye ko ariwe wabashoye muri ziriya ntambara zidafite impamvu, none ko we agiye kugaruka agasaba General MAKENGA imbabazi. Ibi ntibyashimishije Bosco NTAGANDA, maze ashaka kumurasa, nibwo Col Baudouin yahise ahungira mu Rwanda.
Ba Ltcol Douglass KIROKO, MASOZERA na ASIKI babanaga na Bosco NTAGANDA, bamaze kubona ubwicanyi yakoreraga abasirikari bato n’abandi ba Commanders yakekaga gato, bitandukanije nawe, bahungira muri MONUSCO. Abandi basirikare benshi bitandukanije nawe ababwiye ngo bajyane mw’ishyamba bagana Masisi kuko yamaze kuvugana na FDLR ikaba yemeye kubaha inzira, barahahamuka, abagera kuri 400 bagarutse muri M23, Naho Ltcol Douglass we yasabye kuvanwa muri MONUSCO akajyanwa KINSHASA, maze KABILA ahita amwoherereza Special JET, ubu akaba abarizwa I Kinshasa.
Ingabo zose zitandukanije na NTAGANDA Bosco zirimo gushyirwa mu zindi, n’abaturage bari barafashwe nawe matekwa za Kibumba, Kabuhanga, Hehu n’ahandi zatangiye gutahuka, umutekano wagarutse.
General MAKENGA Sultani ntiyahwemye guhamagarira abasirikare bato bagoswe na Bosco NTAGANDA n’igikundi cye cy’amabandi, kugirango bagaruke gukomeza urugamba rugamije ibyavuzwe haruguru, cyane cyane guharanira gucyura ababyeyi babo; nk’uko Gen MAKENGA yabisobanuriye Political Caders, ashimangira yuko nta vanga ry’ingabo rizabaho mu gihe ibyavuzwe haruguru bitarashyirwa mu bikorwa, kandi ko imishyikirano izakomeza Kampala nk’uko byemejjwe na CIRGL. Yarangije avuga ko ibindi byose bihwihwiswa bidakwiriye guhabwa amatwi, ko ari ibihuha gusa bidafite ishingiro.
Icyatumye Gen Bosco Ntaganda yitanga muri ambasadde n’uko yagize ubwoba bamaze kumwambura abasirikare yibaza ko bashobora gutanga uruhushya rwokumwica, cyangwa bakamufungana na Gen Laurent nkunda munzu afungiyemo I kabuga, kandi ari Ntaganda wamufungishije,  dore ko Kayonga yari yamwijeje kumuha abasirikare agasubira Congo agafatanya n’umutwe wa mai mai. Hanyuma ageze Ruhengeri baramuhakanira, bihurirana n’uko Paul Kagame atarahari maze ba Kayonga, Kabarebe na Nziza bananirwa gufata icyemezo.
Icyatumye ahitamo ambassade ya USA n’uko yumvaga ariho honyine batabasha kumusohora ngo bamushinje kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe dore ko ariko Nkunda yafunzwe nubu akaba ataraburanye. Ibyo byose bikaba ar’uguhisha amabanga y’ibyo baba barabakoresheje, ubundi Ntaganda urufaya rwa masasu yarashwe na Makenga n’ingabo yahoze ayobora ruracyamuri mu matwi ndetse yibaza ko Makenga yamushyikira atagize vuba ngo yiyandurure dore ko Makenga ali mubyara wa Nkunda yafungishije uheze I Rwanda mu buroko.                       Ubundi abasirikare bakuru b u Rwanda barimo Kayonga bakoranye ubucuruzi na Ntaganda nabo bashoboraga kumwica kugirango abavire munzira, leta ya Congo nayo yashoboraga kumvikana n’u Rwanda rukamutanga, ikindi ni United Nations jagata mu karere