Eng Munyaneza Marcel yagize icyo avuga ku nyandiko 5 zimusebya zimaze iminsi zandikwa na ba Bwana Cesar Bishovu, Mugabarigira Jean Baptiste, Mugarura Dieudonné na Jacques Munyerangwe


Kuva mu kwezi kwa munani 2013, natangiye kubona inyandiko zigenda zinsebya kandi zinjira mu buzima bw’umuryango wanjye nanjye ubwanjye, izo nyandiko zuzuyemo ibinyoma byinshi, kubahuka, agasuzuguro n’agashinyaguro kenshi katumye ndetse nibaza niba abazandika Atari muri bamwe mubamaze bamwe mubavandimwe banjye, zagiye zisohoka ku kinyamakuru Ikaze iwacu bahaye n’ifoto yanjye bakuye kuri facebook. Nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse nkaza kumenya abazihishe inyuma Cesar Bishovu, Mugabarigira Jean Baptiste, Mugarura Dieudonné na Jacques Munyerangwe, Ndikumana Emery, Didace December ndetse n’impamvu nyamukuru bazandika byatumye ntashobora gukomeza guceceka kuko byarenze umurongo utukura aho batahagarariye gusa mu kwandika ahubwo bateguye n’umugambi wo kunyirenza inshuro nyinshi ntibyahita bibashobokera kubera ahari umunsi utaragera.
Ibyo bavuga ko Leta yu Rwanda cyangwa Ambassade yu Rwanda twaba hari aho duhuriye ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko General Mugambage bavuga sindanamubona na rimwe, nta nundi mutegetsi wa ambassade naba nzi numwe. Mperukana na Leta mu myaka hafi ine ishize ubwo nari nkiri mu Rwanda. Cyangwa se hari ikintu aba basore bapfa n’Aba baoyobozi kindi kuko ubundi bizwi ko nta nama zabo basibamo nkuko tuza kubigaragaza. Ahubwo aba basore basohora ibi barashaka kuncecekesha kubyo mbaziho biteje ikibazo cyumutekano muke impunzi nyampunzi z’abanyarwanda. Kuko ibikorwa byabo bibangamiye ku buryo buteye ubwoba impunzi zizi neza icyo zahunze Atari ibyitso byuzuye Kampala bafatanyije naba basore babeshya ko bahunze kandi mbona bari mukazi ko kwirenza impunzi nanjye ndimo.
Iyi nyandiko igamije kwerekana ukuri kwihishe inyuma yizo nyandiko zose bariya bagabo bagiye bandika. Iyi nyandiko igenewe abanyarwanda bahungiye mu mahanga hirya no hino ndetse n’abanyarwanda bari mu gihugu kugira ngo basobanukirwe n’ubugome n’ububisha bw’abamwe mu baturanyi babo bigira intama kandi ari ibirura bishobora kubasimbukira isaha iyariyo yose.
Ubundi impunzi nyinshi nta kazi zigira, zibayeho mu bugiraneza bw’Imana kandi mu bukene bwazo zibaho mu mutuzo kuko zifite ibyiringiro ko ejo hazo ari heza. Kuva nagera I Bugande nashoboye kubaho kubera imirimo idahoraho (temporary consultancy muri project elaboration and translation.

Uwo murimo umbeshejeho kuko isoko iyo ririmo techniques and quality ntirishobora guhomba. Uyu murimo nkawukora ariko mfite n’ikibazo cy’umutekano muke uturuka ku bintu byinshi biza kuvugwa ari nabyo nyirabayaza ya za nyandiko zivugwa hejuru.
Mu kwezi kwa gatatu 2013, iki kibazo nibwo cyakomeye. Kikaba cyari cyatangiye ubwo umusore wiyise muri UNHCR code ecember Didace yaramaze kugera I kampala avuga ko ahunze Leta yu Rwanda. Yavuzeko yitwa December Didace aza ashyushye ashaka amafranga kutayabura yinjira mugukora amadosiye y’impunzi kugira ngo nawe abone imibereho. Amazina yuyu musore yakomeje gutera amakenga atangira no kugenda aharabika impunzi nyazo zabanyarwanda nanjye ndimo avuga ngo ntihakagire abanzanira akazi ngo byazamenyakana. Byatumye shaka kumenya ibyo yitaga amabanga. Mu gihe abantu benshi babanyarwanda bimwe statuts abandi bagatinda kuzibona hafi imyaka itanu, we ku mazina yamahimbano yahise ayibona bivuze ko hari group yabisunikaga. Ibyo yitaga amabanga ni abantu yakuraga mu Rwanda mu nzego za Leta, abagore b’abasirikare n’abapolisi akabazana I Kampala buri umwe atanga amadolari 3000 USD bakabaha I carte zimpunzi babita abakongomani mu rwego rwo guhisha identity zabo no kubakingira ikibaba ku bindi byabaga bibazanye ari naho ikibazo cyumutekano muke kigomba gushakisha. Aka kazi ko kuzana abo basore n’inkumi, abagabo n’abagore bakora mun nzego za leta mu Rwanda no kubagurira ibyangombwa congo Refugee ID card babikoranaga na Cesar Bishovu. Hakaba abandi bazanwa na Jacque Munyerangwe. Hagati yumwaka wa 2012/2013 abantu barenga ibihumbi 5000 bahawe ID card zimpunzi na status za congo kandi ari abanyarwanda batanazi uko kongo isa. , ubu 80% muri izo ghost refugees bari I Kigali baracuruza, bamwe n’abagore babasirikare nabapolice bakiri mu gisirikare ariko bakomeje kugendagenda I Kampala mu bindi bikorwa bishobora kuba bijyanye no gutwara amagambo bajyana mu kubeshya mu Rwanda ko haba hariho impunzi zitekereza nabi u Rwanda cyangwa ze zishobora kurugirira nabi. Ubu muri Kigali harimo abantu barenga 5000 bafite indangamuntu na passport byuRwanda bagenderaho, kandi bakongera hano I Kampala bakitwa impunzi ndetse byarushaho bakiyita ko bavuye Kisangani kandi bibereye I Kigali muri Offices. Byabaye bibi aho nasanze bamwe muri aba bantu nari nzanswe mbazi neza birabatungura kubona ibintu byabo nabimenye. Aba bantu binjizwa I kampala bihishe inyuma y’amadosiye yimpunzi nibo batwara amakuru yo kubeshyera impunzi zageze mu ishuri, izigeze kugera mu gisirikare ko zaba zifite imigambi mibi ku Rwanda… ibi babikora bagamije kurisha amaraso yinzirakarengane. Ibintu byakomeye aho uyu wiyise December Didace amenyeye ko uwo mugambi wo kwinjiza maneko iKampala bazihinduye impunzi bamenye ko nawumenye, maze bishyira hamwe na bamwe muribo bakora group nini cyane yo kunyirenza, kunyica babonye bibaruhije, bacuze undi mugambi wo gutanga 5000,000 Ugx bashaka abapolisi n’abakozi ba OPM ngo bafungishe bityo bashobore kuncecekesha burundu bye kuzamenyekana. Inshuro nyinshi nabyo barabigerageje bakoresheje abapolisi basanzwe babafasha mu kugurisha izo Refugee ID card no guha ibindi byangombwa izo zigize maneko. Iyo group yinjiye mu bakozi ba OPM kigo gitanga ibyangombwa by’impunzi babwira abakozi bajyaga babibira ayo makarita ko akabo kashobotse ko wa mugambi wabo wari ibanga wamenyekanye. Nibwo bose bafatanyije gushaka kunyirenza ariko Imana igenda ipfubya imigambi yabo. Bamwe muri aka gatsiko karazwi kandi kose nta mpunzi nimwe irimo. (Inzego zumutekano za Uganda zirimo kubikurikira) Ni agatsiko karimo abanyarwanda n’abarundi bake karimo gukorera kuri old kampala, bamwe bari mu kigo bashinzwe kureba umuntu wese uhinjiye yaba ari umunyarwanda bagahita babwira benewabo mu Rwanda, igikurikira nuko wa muntu atangira kugira umutekano muke. Nubwo umubare urenga gato 5000 ukurikije iperereza ry’inzego zibishinzwe kandi rigikomeza; Ni bande kandi ni bantu ki cyangwa se kubera iki bahawe akazi ko kugenda bansebya mu mpunzi no gukora sensibilization yo kumparabika no kunsebya Nubwo iperereza ryinzego zibishinzwe rigikomeza, reka mbahemo 10 muribo:
1. Muhutu Joseph No UNCHR 662-C04573 wiyita zezenge mu rwego rwo kujijisha ibikorwa bye. Si impunzi ahubwo ni umumaneko ukorera muri Uganda. Yiyita umunyakisangani mu rwego rwo kujijisha kandi nta na habari azi. Ahora mu mihanda ya Kampala- Kigali agendera kuri passport yu Rwanda. Akaba akorera hariya refugees post ku police areba abahinjira bose. Kuva mu kwa mbere amaze kujya mu Rwanda inshuro 6. Muri iyi minsi ari Kigali. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Cesar na Didace no kumufasha guhishira ibikorwa bye.
2. Nyirabikari Jacqueline, No UNCHR 662-12C04072 wiyita umunyakisangani mu rwego rwo kujijisha ibikorwa bye. Si impunzi ahubwo ni umumaneko ukorera muri Uganda . ahora mu mihanda ya Kampala- Kigali agendera kuri passport yu Rwanda. Akaba akorera hariya refugees post ku police areba abahinjira bose. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Cesar na Didace no kumufasha guhishira ibikorwa bye. Uyu mugore abatuye iKigali, muramuzi aho mu mihanda yose ya Kigali kibagabaga, Gaculiro n Kicukiro ndetse n’ibyo yakoraga muri iyo mihanda. Muzi uburyo yataye abana bane aho ngaho akabahindura impubyi zitagira nyina… ubu akaba ari Kampala old kampala yiyita umukongomani ngo wumunyaKisangani kandi ntiwamubaza habari ngo amenye nicyaricyo. Kuva yavuka ntiyigeze amenya aho umuryango wishuri uherereye. Ibyo yakoraga intambara ikirangira yirirwa yicisha abantu ababeshyera ibyaha nibyo yaje gukomereza I Bugande aho ngo yatumye na benewabo gushaka abantu bamwe ba bamwe.

3. Bizimana celestin No UNCHR 44100000942 Si impunzi ahubwo ni umumaneko ukorera muri Uganda. Yiyita umunyakisangani mu rwego rwo kujijisha. Mu minsi ishize yari mu gisirikare cyu Rwanda. Afite iduka Nyabugogo I Kigali ariko muri Uganda agenda yiyita impunzi yumunyakisangani. Ahora mu mihanda ya Kampala- Kigali agendera kuri passport yu Rwanda. Abazi kampala muzamusanga iminsi myinshi muri park yaho bita kuri total hafi ya taxi park shyashya aho aba areba abantu bose bavuye mu Rwanda ngo abone raporo. Iyo ari kampala aba ari Makindye. Afite na TIN number yo gukorera muri Uganda yandikishije akoresheje passport shyashya yu Rwanda afite. Ubu ari Kigali. Buri cyumweru yambuka umupaka. Muri iyi minsi ari Kigali. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Didace no kumufasha guhishira ibikorwa bye.
4. Mukarugambwa Jeanne No UNCHR 662-12C05277 washakanye na Rukara Karemera ku Muhima I Kigali ari naho bafite akabari, restora n’ibindi bicuruzwa. Si impunzi ahubwo ni umumaneko ukorera muri Uganda. Yiyita umunyakisangani mu rwego rwo kujijisha kandi nt na habari azi. muri Uganda agenda yiyita impunzi yumunyakisangani. Ahora mu mihanda ya Kampala- Kigali agendera kuri passport yu Rwanda. Ubu ari Kigali. Abazi kampala muzamusanga iminsi myinshi mu bice bya Namungona, kasubi. Buri cyumweru yambuka umupaka. Muri iyi minsi ari Kigali. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Didace na Sakindi no kumufasha guhishira ibikorwa bye kugeza ubu.
5. Joyeuse kagamba Mwamba No UNCHR 662-13C0 4181 uyu mugore si impunzi ahubwo ni umumaneko uri ku butaka bwa Uganda wambuka umupaka buri kwezi akoresheje passport yu Rwanda . umugabo ari mu gisirikare cyu Rwanda mu gihe uyu avuga ko ari umunyagisangani utazi na habari. Abana be nawe ubwe ntibanazi niba igiswayire kibaho. Batuye mu mujyi wa Kigali ngirango muzi ko ari abaturanyi banyu. I kampala akunze kuba mu bice bya Nsambya aho akora ibyamuzanye. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Didace no kumufasha guhishira ibikorwa bye kugeza ubu.
6. Julienne Kagamba umuhire No UNCHR 662-13C0 4171 uyu si impunzi ahubwo ni umumaneko uri ku butaka bwa Uganda wambuka umupaka buri kwezi akoresheje passport yu Rwanda. avuga ko ari umunyagisangani utazi na habari. Akunze kuba mu bice bya nsambya aho akora ibyamuzanye. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Didace no kumufasha guhishira ibikorwa bye kugeza ubu.
7. Nshimiyimana saidi No UNHCR4100000942B uyu si impunzi ahubwo ni umumaneko uri ku butaka bwa Uganda wambuka umupaka buri kwezi akoresheje passport yu Rwanda. Ubu ari mu ikigali. avuga ko ari umunyagisangani utazi na habari. Akunze kuba mu bice bya Namungona/kasubi aho akora ibyamuzanye. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Didace no kumufasha guhishira ibikorwa bye kugeza ubu.
8. Mananimwe Jennifer No UNHCR 441-12C000642 uyu si impunzi ahubwo ni umumaneko uri ku butaka bwa Uganda wambuka umupaka buri kwezi akoresheje passport yu Rwanda. Ubu ari mu ikigali. avuga ko ari umunyagisangani utazi na habari. Akunze kuba mu bice bya Makindye aho akora ibyamuzanye. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Didace no kumufasha guhishira ibikorwa bye kugeza ubu.
9. Karemera Yvette nawe wiyita impunzi yumunyagisangani. ubu ari ikigali. Iyo ari iBugande aba ari Hotel Havana areba ibyaho mu mujyi
10. Charlotte karinda No UNHCR 662-13C02624, uyu si impunzi ahubwo ni umumaneko uri ku butaka bwa Uganda wambuka umupaka buri kwezi akoresheje passport yu Rwanda. avuga ko ari umunyagisangani utazi na habari. Akunze kuba mu bice bya nsambya aho akora ibyamuzanye. Yazanywe kandi agurirwa refugees card na Didace no kumufasha guhishira ibikorwa bye kugeza ubu.
Kuki Mugabarigira Baptiste nawe yinjiye muri ibi ntu by’ubugome? Arakora nk’ikirumirahatatu
We ibyo avuga ntibyumvikana kuko nawe arabizi ko yantumiye inshuro 2 zose nanga ngo muherekeze mu Manama yakoreshejwe na Ambassade yu Rwanda hamwe na Leta ya Uganda mu mwaka wa 2012 bahishikariza impunzi gutaha nkamuhakanira. Yongeye kuntumira ndanga mu mpeshyi ishize ubwo Minister wo gucyura impunzi mu Rwanda yaza gukoresha inama yo gucyura impunzi I Bugande. Aho hose Mugabarigira Baptiste, Mugarura Dieudonne, Camarade, na cesar Bishovu bagiyeyo kandi baribuka ko bafashemo ijambo aho Baptiste mugabarigira yasabye ko Leta yu Rwanda yamufasha agataha nta kibazo agize. Nonese ko bazi kubeshya na presence sheets bazazisiba. Nonese byakumvikana bite ko Ambassaderi yamwirukaho kandi baramwisabiye ko yabafasha bagataha muri izo nama ebyiri zabaye. Nyuma yinama ya kabiri ya Minister wimpunzi mu Rwanda, abayigiyemo uko ari 9 kuko abanyarwanda benshi bagize ubwoba bwo kujyayo kubera zaberaga muri enteraid bafite ubwoba ko baza gupakirwa nkibyabaye Nakivale, Mugarura, Baptiste bo barazitabiriye ndetse bemeye no kunywa ikirahure babahaye nyuma yinama bajyana mu ibara Namirembe road. Ibyo aba bagabo barimo ni ikinamico barimo.. nibasobanure icyo bapfuye nabo bayobozi, cyangwa se bavuge ko bashaka insecurity ku bandi kugira ngo babajyane mu mahanga ku mbaraga. Camarade we yameshe kamwe kandi abakurikira amakuru ngirango bamaze kumenya icyo yashakaga. Mugabarigira Baptiste, uyu ko yavuye mu Rwanda ari umuhinzi, ntakintu na kimwe yagiraga cyari gutuma hari umuntu umumenya , abanyaruhengeri baramuzi. Ni umuntu wisasira urukwavu, akiyorosa ingwe, agakikira iruziramire. Uyu munsi aragenda abeshya abantu ko ari FDLR, ejo agahindura agasaba gutaha akajya kurya no ku bunyano, yarangiza ati ndashaka insecurity UNHCR imutware hasi. Nasobanure neza icyo ashaka .keretse niba yiyibagije ibyo yasize mu Ruhengeri yoretse. ariko ntibitangaje kuko no mu Ruhengeri niko yakoraga yaje kugira ubwoba yambuka umupaka ntacyo ahunze kuko nta numuntu wari kumuhiga kuko ntacyo yaricyo.
Mugarura Dieudonne,
we simutindaho ngirango harimo nihahamuka ntazi icyo rishingiyeho. Mugarura ubwe mu nama yabereye muri SERENA Perezida wu Rwanda yakoresheje Diaspora, Dieudonne yari yicaye ku ntebe yimbere mu batumirwa. Dieudonne icyo gihe yari yajyanye na Jacques Munyeragwe , Jacques we agira ubwoba bwo kwinjira ariko nyuma yinama gato bakoranye akanama hanze ya serena inama irangiye. Bagiye kwiyakira aho abandi bagiye. Dieudonne Yavuye iwabo mu Rwanda adahunze, ageze ikampala atangira kwiheba ,, nyuma yaje kubona ikiraka cyo gusemura muri Refuges Law Project tugira ngo agiye gutuza ariko inyota yinda nini no gushaka kujya I burayi kumbaraga nibyo bituma akora biriya ngo ari gushaka insecurity ku bandi kugira ngo UNHCR imutware. Pascal Manirakiza ageze I Kampala ninjye wamufashije ku police , mujyana kwa muganga no muri UNHCR kugira ngo ibibazo bye byumwikane. Nyuma naje kumva ko Baptiste n’abandi bamutwaye baramutwaye mu nzira zose banyuze kugeza bamugiriye nabi. Iz nzira bo barazizi kandi nawe igihe nikigera azabyivugira. Mugarura Dieudonne na Baptiste bigize intama biyandika ko bashatse kumurengera kandi Baptiste yari mu bamushoye no kumutwara muri iyo nzira ya karuvariyo mpaka abanzi bamufashe. Inyandiko zabo zirabarega kuko bazandikanye ubucucu n’ubujiji bwishi cyane cyane iyo bashushanya inzira bamunyujijemo. Barashaka kuririra kukababaro uyu musore yahuye nako bakwirirwa bandika inyandiko nyinshi zimwe bazohereje muri UNHCR n’ahandi basaba ko baburiza indege ngo bashaka kubica ngo kubera bashatse gukiza uyu musore. Uyu Pascal ni Imana yamukijije kandi izabana nawe mpaka.
Cesar amaze imyaka hafi 10 I bugande
ibyo atabonye kera sinzi ko yenda kubibona ubungubu ariko ahimbahimbye insecurity zidafashe. Cesar azi neza ko yavuye mu Rwanda ntacyo ahunze, keretse niba yarahunze amaso yabantu yahemukiye nyuma yintambara ku bantu yajyaga yicisha ababeshyera ibyaha batakoze. Usibye guhemukira impunzi azinjizamo abantu bagamije kuzinekaneka no kujya kuzibeshyera ibyo zitavuze, ubugome bwe burazwi muri iriya myaka yakurikiye amahano yagwiriye Igihugu.
Munyeragwe Jacques,
uyu biranatangaje cyane kuba nawe yibara mu bantu bakicwa. Ese yakicwa nande? Munyeragwe Jacques yahoze muri FDLR baza kumugura arya kubunyano arataha, nyuma yo kwicisha bagenzi be bamwe mu bashinze umutekano baza gusanga yarababeshye, yaje gutorokana umugore wabandi amuzana ibudande amubeshya ko afite mukuru we uba muri America ngo uzarihira tickets kbakajya muri America, baza bibye umugabo we amadollari 15,000USD baraje barayarya arashira, abatuye Nateete iyo nkuru barayizi kuko baje ubwabo gusubiranamo bashaka kwicana. Ubu urubanza ruracyageretse kuko dosiye iri mu nzego za police. Aho bashakiye kumufata umugore we ashaka kumufungisha Jacques Munyeragwe yaje guhungira I mukono aho yagezeyo agacyurwa nundi mugore. Ubwo se ushaka kumwica ninde? Amwicira iki? Umuhinzi utazi no gusoma? Ntiyigeze yiga? Usibye ko yarazi kwasa inkwi no guteka akiri muri FDLR akiriyo mu myaka 2000.
Ni iki aba bagabo bashaka?
Insecurity kugira ngo bajyanywe mu mahanga. Nibayisabe kuneza aho gusebanya. Ntabwo numva impamvu basebya Leta yu Rwanda na ambassade yu Rwanda I kampala kandi byaragiye bigaragara ko bagiye bitabira amanama menshi yabo nayo bivuze ahubwo ko bari kumwe nayo, bakaba bajijisha abantu. Ikindi ni uko ntacyo baricyo cyatuma Igihugu kibatanga imari ngo kugira ngo kibafate. Ahubwo benshi muribo bafite ipfunwe ko birirwa bazana mu mpunzi abantu bo kubaneka hanyuma basubira ikigali bakajya guteranya impunzi nyazo n’ubutegetsi cyangwa abandi bantu ko hari imigambi mibi zaba zifite kandi ari ntayo.
Abanyarwanda bibaruriza kuri old kampala murabe maso kuko niho hakorera ubusore n’ubugore bwinshi buri muri gahunda yo kuba bwabateranya na Leta muhunze cyangwa se mwagiranye ikibazo. Ndumva abantu babazi hari umurundi n’abanyarwanda 3 murabe maso. Ikindi muritondere bamwe mubiyita abapolisi kuko uyu mugambi wo kugirira nabi impunzi urimo abantu benshi , kugeza ubu abiyita impunzi ziva Kisangani kandi ari abanyarwanda bikigali bararenga 5000 , birasaba ubushishozi no gusenga Imana ikadufasha birumvikana ko abo bireba cyane ari intellectuals and formers soldiers.
Umwanzuro n’ibibazo nyamukuru
Kuri Leta yu Rwanda, Kuki muri Kigali harimo abantu barenga 5000 bitwa ko ari abanyagihugu, bafite indangamuntu na passport zu Rwanda, ariko baba bari I kampala bakiyita impunzi, nimwe mubatuma kuneka impunzi no kuzigirira nabi? harimo kuzishimuta cyangwa ? niba Atari mwe mubatuma kuki byaba bimeze gutyo? Ubwo se abo ni abaturage banyu? Ubwo se 3000USD batanga bagura ibyangombwa bayakura mu mifuka yabo cyangwa nimwe muyabaha? Kuki batayashyira mu migambi yindi yiterambere mufite? Bagahitamo kubakwepa niba muhakana ko atarimwe mwabatumye ngo biyoberanye bagamije kugirira nabi impunzi? Kuki se baba badafatwa kandi bigaragara ko bakoresha ibyangombwa bya forgery bifite nationality zitandukanye bigamije kugirira nabi abantu? Ibi bibazo Abanyamakuru muzadufashe kubitubariza Intumwa ya Leta yu Rwanda.
Ku mpunzi, ntabwo abantu bagira ubwoba kuko ibyinshi muri ibi bibazo hari inzego zumutekano ziri kubikoraho nkaba mfite icyizere ko bizakemuka. Bamw muribo bakoraga muri offices nka interpreter batangiye kwirukanwa no guperereza ku makuru batanze mu madosiye yabo
Kuri OPM, niba idashyigikiye ibyo kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda, kuki yemeye kugurisha aya cards zimpunzi ku bantu babi bagamije kwiyoberanya ngo batazamenyekana? Kuko iyo bamenyekanye bigira mu Rwanda bakabeshya ngo basubiye muri Kongo
Bikorewe I Kampala tariki ya 5/12/2012
Munyaneza Marcel

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/writing-a-letter.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/writing-a-letter.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAEng Munyaneza Marcel yagize icyo avuga ku nyandiko 5 zimusebya zimaze iminsi zandikwa na ba Bwana Cesar Bishovu, Mugabarigira Jean Baptiste, Mugarura Dieudonné na Jacques Munyerangwe Kuva mu kwezi kwa munani 2013, natangiye kubona inyandiko zigenda zinsebya kandi zinjira mu buzima bw’umuryango wanjye nanjye ubwanjye, izo nyandiko zuzuyemo ibinyoma byinshi,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE