Dushyire imbere ukuri cyangwa u Rwanda turuharire intagondwa za FPR
Mu Rwanda hashize imyaka hafi 25 higishwa idini ryitwa FPR. Kuba ariryo dini ryonyine ryemewe mugihugu , rikaba rikuriwe n’ umunyembaraga ukuriye igisirikare, polisi n’ inzego zubutasi , birumvikana ko abaturage bose bagomba kwinjira iryo dini babishaka cyangwa batabishaka.
Batoterezwa kujya mubiterane byaryo , bakarikomera amashyi bababaye. Uburenganzira bwo kuyoboka icyo ushatse iyo hagize uhaguruka akabwibutsa , ntiyoroherwa.
Mumadini yose habamo intagondwa . Intagondwa za FPR ( zitwikira andi mashyaka nka PPC cyangwa PDI etc..) zisigaye sita abatayiyoboka amadayimoni.
Replying to @ItsMutai @MuvunyiF
You are saying whatever you want but we are standing up to protect our country and to struggle at the end! Devils are everywhere and we know how to destroy them!
3:42 PM – 29 Aug 2018( mukinyarwanda “amadayimoni ari hose kandi tuzi uko tugomba kuyasenya”).
Amateka aranze yisubiyemo murwatubyaye. Intagondwa za FPR ziteguye kongera kumena amaraso. Depite Karemera, yakoresheje aya magambo agayitse kandi ateye ubwoba , akungurira u Rwanda yamagana abavugira Diane Rwigara !
Intagondwa za FPR zamize bunguri ikinyoma cy’ ikizere cy’ ejo hazaza gishingiye ku mahoro n’ iterambere bitagira ubwisanzure , ahagarariwe n’ imbunda.
Intagondwa za FPR zayobotse uburyarya buririmba ubusugire bw’ igihugu bubuza uburenganzira bwo kwitekerereza abaturage bacyo!
Ingengabitekerezo yuzuyemo uburozi imaze imyaka yigishwa irakungura amarorerwa ndenga kamere mugihugu cyacu.
Inzira z’amahoro zaradadiwe . Usabye amahoro ku ineza aba yabanje guhitamo ko azapfa agahunga cyangwa akajya muri gereza.
Kurundi ruhande ,abanyarwanda dukomeje gutangazwa no kubona uwishatsemo ubutwari bwo kuganira n’ umuvandimwe we badahuje “ ubwoko “ , bakisuganya bagashyira hamwe bagatanga urugero rw’ ubwiyunge bazi neza ko bishobora kubaviramo urupfu , aterwa amabuye aho guterwa ubugabo.
Opposition nyarwanda ifite ikibazo .
Ninde uzacyura amahoro yarananiwe ubwubahane?
Ninde uzashinja Kagame adashoboye gusobanura cyangwa gusabira imbabazi ibyo we ubwe ashinjwa?
Abanyepolite bo hanze mwakwegeranye mukarenga kubyo mupfa muganira ko icyo mupfana kiruta icyo mupfa ko burya uciye bugufi aba ariwe usumba bose?
Ibi bibazo bishobora kuba ari nabyo biburizamo coup d’ etat mugihugu kuko abakayikoze badahabwa ikizere cya systeme ishyira imbere ukuri guharanira inyugu z’ abanyarwanda muri rusange aho guharanira inyungu zituma buri muntu aguma munguni ye!
Igihe cyose ukuri kusakomeza gusuzugurwa , Kagame azakomeza ategekeshe ikinyoma cye , akandamize uwanze kuyoboka idini rya FPR ye.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/afrika/dushyire-imbere-ukuri-cyangwa-u-rwanda-turuharire-intagondwa-za-fpr/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/image-41.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/image-41.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAMu Rwanda hashize imyaka hafi 25 higishwa idini ryitwa FPR. Kuba ariryo dini ryonyine ryemewe mugihugu , rikaba rikuriwe n’ umunyembaraga ukuriye igisirikare, polisi n’ inzego zubutasi , birumvikana ko abaturage bose bagomba kwinjira iryo dini babishaka cyangwa batabishaka. Batoterezwa kujya mubiterane byaryo , bakarikomera amashyi bababaye. Uburenganzira bwo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS