Dr Denis Mukwege arasaba Perezida Joseph Kabila kwegura!
Nyuma y’ uko amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yongeye gusubikwa ( ubu bibaye ubwa kabiri guhera 2016), Dr Denis Mukwege wahawe igihembo gihebuje cy’ amahoro ( Nobel Peace Prize ) yabwiye The New York Times ati ” Perezida Joseph Kabila agomba kwegura akajyana n’ ibyegera bye byamunzwe na ruswa!
Dr Mukwege aratabariza abanyekongo asaba ko ibihugu bikomeye nka Leta Zune Ubumwe bwa Amerika byakora uko bishoboye bikabuza leta ya Joseph Kabila guhohotera abigaragambya n’abatavuga rumwe nayo .
Yagize ati ” igihe cyose ubu butegetsi buzaba buriho, amatora azateganywa yose azavamo amakimbirane , urugomo n’ impagarara duhore mu kaga k’ ubutegetsi bw’ igitugu “.
Dr Mukwege arasaba ko amahanga yakaza ibihano yashyize kuri Kabila n’ abagenerali be bakomeje kwirengagiza ikibazo cy’ impinduka ikenewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugirango bave ku izima maze igihugu kiyoborwe n’ abakwiye kukiyobora batarya abaturage bacyo .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/afrika/dr-denis-mukwege-arasaba-perezida-joseph-kabila-kwegura/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-71.jpg?fit=271%2C186&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-71.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICANyuma y' uko amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yongeye gusubikwa ( ubu bibaye ubwa kabiri guhera 2016), Dr Denis Mukwege wahawe igihembo gihebuje cy' amahoro ( Nobel Peace Prize ) yabwiye The New York Times ati ' Perezida Joseph Kabila agomba kwegura akajyana n' ibyegera bye byamunzwe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS