Charles Ntakirutinka wahoze ari ministri w’ibikorwa remezo mu Rwanda yafunguwe kuri uyu wa kane, amaze imyaka icumi muri gereza.
Ntakirutinka yafunzwe amaze guhamwa n’ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ibi byaha byose yarabihakanye avuga ko ari ibihimbano kandi bishingiye ku mpamvu za politike.
Ntakirutinka w’imyaka 62, ugaragara nk’ufite ubuzima bukomeye, yabwiye BBC ko yamaze imyaka igera kuri itanu afungiwe mu cyumba cya wenyine kitagira ubwiherero (toilette) cyangwa ubwogero kandi kitageramo urumuri.
Kugeza ubu nta gihe atangaza ashobora gusubirira mu bikorwa bya politike ariko avuga ko yiteguye kuba yabikora. Yagize ati:
“Politike ni ugutanga ibitekerezo ku byerekeye ubuzima bw’igihugu. Politike yo guhatanira imyanya, yo gushaka kugaragara cyane wenda ntabwo ariyo nzashyira imbere ariko byanze bikunze ikigaragara ni uko nanjye nzifuza gufatanya n’abandi Banyarwanda bashaka kugirira neza iki gihugu kugira ngo ntange umusanzu”
Nyuma y’imyaka icumi muri gereza, Ntakirutinka avuga ko hari byinshi byateye imbere mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande, avuga ko ubwisanzure bwa politike n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bikiri hasi.
Mbere yo gufungwa, Ntakirutinka yakoze imirimo itandukanye muri ministeri zitandukanye zirimo iyo gutwara abantu n’ibintu, n’iyimibereho myiza y’abaturage.
Mu mwaka wa 2001 Ntakirutinka yashinze ishyaka PDR- Ubuyanja afatanyije n’uwahoze ari prezida Pasteur Bizimungu mbere yo gufungwa mu mwaka wa 2002.
BBC GAHUZA

Ifungurwa rya Ntakirutinka rikaba rije rikulikira amagambo Gen Kayumba Nyamwasa yavugiye kuri radio Itahuka, yasobanuriye abanyarwanda amayeri nubuliganya byakoreshejwe kugirango abo bagabo bafungwe. Birasanzwe ko Kagame ahora yikanga bigaragara ko igihugu gikorera kuguhubuka kwe, reka dutegereze wenda General Kayumba niyongera kuvuga nabandi bazafungurwa..