Musanze: Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka  Ruhengeri  mu Mudugudu  wa Susa barinubira uburyo bubakiwe amazu  ariko ntibubakirwe imisarani n’ibikoni.

Umudugudu wa Susa utuwe n’abantu b’ingeri zose aho usanga ariwo umudugudu wintangarugero mu gihugu cyose kuko  hatuyemo  abavuye ku rugerero, bavanze n’abasigajwe inyuma n’amateka, abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda baturutse muri Tanzaniya no muri Kenya.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu baturage batashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko kuva babubakira aya mazu  nta misarani cyangwa se ibikoni byigeze  byubakwa  ku buryo bibabangamira mu mibereho yabo ya buri munsi.

Yagize ati ”Nshima Leta kuko yadufashije ikatwubakira amazu yo kubamo, gusa ikibazo dufite ni uko amazu twahawe nta misarani afite ndetse nta n’ibikoni tugira; njyewe maze imyaka itatu mpatuye ariko  ibyo byose nta kintu mfite, dukoresha imisarani y’abandi bishoboye biyubakiye, gusa birumvikana ko tutayikoresha buri munsi ngo bishoboke, rwose baturwaneho nk’uko byari byakozwe mu kutwubakira  amazu.

Muri uyu mudugudu kandi hari abubakiwe  amazu ariko ntiyuzura, ku buryo  abaturage bahaturiye batinya ko hazazamo abajura cyangwa abagizi ba nabi.

Twavuganye n’Umuyobozi w’Umurenge wa Muhoza , Munyarugendo  Manzi Claude  atwemerera ko icyo kibazo gihari ndetse ngo barimo gushaka uburyo bagikemura byihuse.

Uyu muyobozi avuga ko muri iyi minsi bafite gahunda yo kubakira abadafite imisarani n’ibikoni, gusa ngo bazatangirira ku misarani ibikoni bizaze nyuma kuko nta bushobozi buraboneka.

Yagize ati ”Dufite gahunda yo kubakira abagera kuri 17 kuko aribo twasanze badafite imisarani, n’ibikoni byo gutekeramo, gusa ibikoni byo bizaza nyuma kuko tutarabona ubushobozi.”

Uyu mudugudu wa Susa utuwemo n’imiryango irenga 170, ni Umudugudu w’intangarugero mu gihugu kuko ariwo mudugudu utuwe n’abantu bingeri zose.

Inkuru:Umuseke