Amerika : Abasirikare bakoze mu byuma bashobora kuzasimbura abafite umubiri
Aya makenga araterwa n’igikorwa cy’imurikwa ku mugaragaro ry’ingabo nshya zikoranye ubuhanga cyiswe “Robotic Rodeo” cyabereye muri Leta ya Georgia ku italiki ya 7/10 uyu mwaka gikozwe n’ishyirahamwe ry’abahanga mu gukora imashini zikora nk’abantu (Robots).
Kugeza ubu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abantu batandukanye bafitiye ubwoba bw’izi ngabomashini (Robots) nshyashya zikoze mu byuma kandi zikoranywe ubuhanga buhambaye. Ubusanzwe imashini nk’izi zimenyerewe mu ma firime nka Terminator yakinywe na Arnold Schwarzenegger zikaba zifite isura n’igihagararo nk’iby’umuntu.
Izi mashini kandi zikaba zigereranywa n’izindi zizwi ku izina rya Wall-E na Curiosity kuri ubu zoherejwe ku mubumbe wa Mars. Amashyirahamwe 4 y’abahanga mu gukora izi mashini (Robots), akaba ariyo yamurikiye ku mugaragaro izi mashini abari bateraniye ku kigo cya gisirikare giherereye I Fort Benning muri leta ya Georgia mu gikorwa cyiswe Robotic Rodeo.
- Ingabomashini/foto/Rumeur d’Abidjan
Abo bahanga banatangaje ko kwifashisha izi mashini (Robots) ku rugamba birimo inyungu nyinshi cyane kuko zifite ububasha bwo gutwara ibikoresho bikenerwa ku rugamba, ikindi kandi zifite ubushobozi bwo kurwana nk’abasirikare, nko kurasa ibisasu by’uburyo bwose ndestse na gerenade.
https://inyenyerinews.info/afrika/amerika-abasirikare-bakoze-mu-byuma-bashobora-kuzasimbura-abafite-umubiri/AFRICA Aya makenga araterwa n’igikorwa cy’imurikwa ku mugaragaro ry’ingabo nshya zikoranye ubuhanga cyiswe “Robotic Rodeo” cyabereye muri Leta ya Georgia ku italiki ya 7/10 uyu mwaka gikozwe n’ishyirahamwe ry’abahanga mu gukora imashini zikora nk’abantu (Robots). Kugeza ubu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abantu batandukanye bafitiye ubwoba bw’izi ngabomashini (Robots) nshyashya zikoze...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS