Amazing Grace Radio
Ubwisanzure murwanda bwongeye gusubizwa inyuma na RURA yambuye uburenganzira Amazing Grace Christian Radio bwo gukorera mu Rwanda.
Rura ngo iraziza Amazing Grace kuba yarasakaje ku murongo wayo ikiganiro cyafashwe nkigisebya abagore cy’ umunyamakuru Nicolas Niyibikora.
Ubwisanzure mubitekerezo bukomeje kunigwa kuberayuko ubusanzwe ikibazo nkicyo cy’amagambo adakwiye cyakagombye gukemurirwa munkiko, uwo munyamakuru arezwe agahamwa nicyaha aho kugirango hafatwe icyemezo buhubutsi cyo gufunga radiyo yose itanahawe uburenganzira bwo kwisobanura ihabwa namategeko y’u Rwanda.
Pasteri Gregg Schoof,umuyobozi wa Amazing Grace Christian radio , yabwiye itangazamakuru ko RURA yamutegetse gusaba imbabazi mwizina rya radiyo ye numunyamakuru we akabyanga.
Kuwa kane tariki 26 mata akaba aribwo Radio Amazing Grace izageza ikirego cyo kujuririra icyemezo cya RURA imbere yubucamanza.
Ibyo ari byo byose biragoye kutabona akarengane muri iki cyemezo cya RURA kuko iyi radiyo yibasiwe kuva ibiganiro byaciye kumurongo wayo byakozwe by’impuguke Niyomugabo Gerard washimuswe akicwa, Kizito Mihigo washimuswe agakorerwa iyica rubozo agahungabana bikomeye na Cassien Ntamuhanga washimuswe agafungwa akaba ubu yaracitse gereza yari yarajyajwemwo nubwo butabera bufifitse.
Ubwisanzure murwatubyaye ni ubwo reta yemeye cyangwa itegetse kandi ntabwo bizigera bihinduka kuko reta , iyobowe na Paulo Kagama wibye ingoma akayima ubuziraherezo ari iy’igisuti nigitugu.
Ubwisanzure buzaboneka ari uko iyi reta ibubuza ikuweho kungufu nkuko nayo yishyizeho kungufu nimbunda.
Christine Muhirwa.